BNR yashimangiye ko izamurwa ry’ibiciro by’ubwishingizi bw’imodoka ritahutiyeho

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 16 Mutarama 2018 saa 08:49
Yasuwe :
0 0

Banki Nkuru y’u Rwanda ari nayo igenzura imirimo y’ubwishingizi mu gihugu, yatangaje ko izi neza izamurwa ry’imisanzu riheruka gukorwa n’Ishyirahamwe ry’ibigo bitanga izo serivisi mu Rwanda, kimwe n’impamvu zikomeye zateye iryo zamuka.

Ishyirahamwe ry’ibigo by’ubwishingizi mu Rwanda (ASSAR) riheruka gutangaza ko guhera tariki ya 1 Mutarama 2018, igiciro cy’ubwishingizi ku by’abandi byakwangirika, bwongerewe kuva kuri 40% kugeza kuri 73% mu gihe ubwishingizi ku by’abandi wakwangiza n’ibyawe byakwangirika bwongerwa kuva kuri 3.5% by’igiciro cy’imodoka kugeza kuri 4.5%.

Mu itangazo BNR yashyize ahagaragara, yavuze ko ibigo by’ubwishingizi bigira akamaro gakomeye mu bukungu bw’igihugu ariko mu myaka ishize, by’umwihariko ubwishingizi bw’ibinyabiziga, bwagiye buhura n’ibibazo ahanini bitewe n’uburyo budahamye bwo gusesengura mbere yo kwishingira no kugena ibiciro n’umubare munini w’abasaba kwishyurwa.

Mu guhangana n’icyo kibazo, BNR ivuga ko mu 2013 yahaye akazi ikigo gitanga ubufasha mu mikorere y’ibigo by’ubwishingizi, ActServ, ngo gikore isuzuma ku bwishingizi bw’ibinyabiziga n’uburyo bwabyara inyungu, ngo hemezwe n’imisanzu fatizo.

Guverineri Wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Dr Nsanzabaganwa Monique, yakomeje agira ati “Inyigo yagaragaje ko hakenewe kuzamura ibiciro by’ibanze ariko ntabwo byahise bishyirwa mu bikorwa ariko urwego rw’ubwishingizi bw’ibinyabiziga rwakomeje kugenda nabi.”

“Ibiciro byakoreshwaga kugeza mu 2017 ni ibyo mu 2008 kandi byaniyongereyeho ugusaba kwishyurwa kw’ibindi bintu (nko gusaba indishyi ku muntu wakomerekejwe n’ikinyabiziga, ubu ibarirwa hagati ya Frw 2500 na Frw 3000 ivuye kuri Frw 500 mbere ya 2010), izamuka ry’ibiciro by’ibyuma by’imodoka no kwishinganisha kw’ibi bigo by’ubwishingizi ubwabyo.”

Icyo ngo nicyo cyatumye Ishyirahamwe ry’ibigo by’ubwishingizi mu Rwanda, ASSAR, ritangaza ibiciro bishya, byitezweho kugabanya impungenge zari ziremereye uru rwego.

Yakomeje agira ati “Uru rwego rusenyutse, ingaruka ku bukungu zaba mbi kurushaho, bikavana miliyari nyinshi z’umutungo mu musaruro mbumbe w’igihugu.”

Yavuze ko BNR izakomeza gukorana n’abafatanyabikorwa kugira ngo urwego rw’ubwishingizi rukomeze guhagarara neza,

Ati “BNR irasaba abaturage gutwara ibinyabiziga mu bwitonzi, bagatanga amakuru kandi bakirinda uburiganya no kugira ngo ibyo basaba bitaba birengeje urugero. Ibyo bizatuma ibiciro bikomeza kuba biringaniye no mu myaka iri imbere.”

Iri zamuka ry’ibiciro, rivuze ko nk’umuntu utunze imodoka wishyuraga 130 000 Frw ku mwaka, ubu arishyura 224,900 Frw muri icyo gihe.

Visi Guverineri wa BNR, Monique Nsanzabaganwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza