BNR yakuyeho impungenge ku izamuka ry’ibyoherezwa mu mahanga ryaranze igice cya mbere cya 2019

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 14 Kanama 2019 saa 08:51
Yasuwe :
0 0

Banki Nkuru y’u Rwanda yatangaje ko igice cya mbere cya 2019 cyasojwe ubukungu bw’igihugu bwifashe neza, ndetse hari icyizere ko buzakomeza kugenda neza mu gice gisigaye cy’uyu mwaka, hagendewe ku bipimo binyuranye birimo ibiciro ku masoko n’ibiciro by’ivunjisha.

Ni imyanzuro yafashwe nyuma y’inama zabaye kuri uyu wa Gatatu, yahuje akanama gashinzwe ubusugire bw’urwego rw’imari (Financial Stability Committee, FSC) n’agashinzwe politiki y’ifaranga (Monetary Policy Committee, MPC).

Guverineri wa BNR, John Rwangombwa, yavuze ko basanze ingamba zafashwe zaratanze umusaruro kuko hari amafaranga menshi akomeje kujya mu bikorwa by’abikorera. Inguzanyo zatanzwe mu bikorera mu gice cya mbere cya 2019 zazamutseho 8.2% zivuye kuri 1.8% mu gihe nk’icyo mu mwaka ushize.

Inguzanyo nshya zatanzwe zo zazamutse kuri 36.8% mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka zivuye kuri -3.3 ku ijana, mu gihe agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda kagabanyutse kuri 2.2 ugereranyije n’idolari rya Amerika kugeza muri Kamena 2019.

Ibyo byatumye BNR ihitamo kugumishaho ingamba zafashwe mu bijyanye n’ubusugire bw’ifaranga, ndetse n’igipimo fatizo Banki Nkuru iheraho amafaranga banki z’ubucuruzi kiguma kuri 5.0 ku ijana.

Guverineri Rwangombwa yagize ati “Hari ibicuruzwa bimwe na bimwe ibiciro byazamutse, ariko muri rusange ntabwo byazamutse cyane, nta n’ikibazo rero dufite, dukomeza gushyira igiciro cy’urwunguko rwacu hasi kugira ngo dukomeze gushishikariza amabanki gushyira amafaranga mu baturage, kugira ngo bakomeze kuzamura ibikorwa, bazamure uko bahaha n’iki… ubundi iyo ibiciro bijya hejuru cyane twari kumanura amafaranga ajya mu baturage kugira ngo adakomeza gutera uku gutumbagira kw’ibiciro.”

Yavuze ko ibyoherezwa mu mahanga, byazamutse kuri 7.5 ku ijana, ariko ibitumizwayo byabaye byinshi kurutaho, kuko byazamutse kuri 18.2 ku ijana mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka.

Guverineri Rwangombwa yavuze ko ibitumizwa mu mahanga byaranzwe ahanini n’ibikoresho by’ubwubatsi nk’ibyakenerwaga mu mirimo yo kubaka Kigali Arena iheruka gutahwa n’uruganda rwa Nyiramugengeri rurimo kubakwa.

Ati “Ibi byazamuye ikinyuranyo mu bucuruzi bw’ibitumizwa n’ibyoherezwa mu mahanga, ariko icyo navuga hano ni uko dufite ubwizigame buhagije bw’amafaranga y’amahanga, bushobora gufasha ubucuruzi bwacu mpuzamahanga dukoresheje ubwizigame bwacu ariko tunakoresha n’ubundi buryo nk’urwego rw’ubukerarugendo rukomeje kwitwara neza.”

Yakomeje ati “Kugeza ubu ubwizigame dufite bushobora gufasha mu bitumizwa mu mahanga mu mezi 4.3, kandi turateganya ko umwaka uzarangira tugeze ku mezi 4.7 y’ibitumizwa mu mahanga, ku buryo twumva ko duhagaze neza.”

Guverineri Rwangombwa yavuze ko ibyoherejwe mu mahanga bigera muri miliyoni 500 Frw mu gihe ibyatumijwe bigera muri miliyari ebyiri. Nubwo gahunda ya Made in Rwanda ikomeje gutanga umusaruro, ngo haracyakenewe byinshi biva mu mahanga nk’ibikenerwa n’abashoramari.

Mu bijyanye n’urwego rw’imari, imibare igaragaza ko kugeza muri Kamena 2019 umutungo warwo wakomeje kuzamuka cyane, bitewe n’amafaranga yabikijwe n’abakiliya kimwe n’izamuka ry’imari shingiro y’ibigo. Umutungo mbumbe w’uru rwego wageze kuri miliyari 4919 Frw.

Inguzanyo zitishyurwa na zo zaragabanutse, muri banki ziva kuri 6.9% muri Kamena 2018 zigera kuri 5.6% muri Kamena 2019. Ku bigo by’imari iciriritse ho zavuye kuri 7.9% zigera kuri 6.5 ku ijana.

Nyuma yo kwishyura imisoro, banki zungutse miliyari 26.2 Frw mu gice cya mbere cy’umwaka wa 2019, zivuye kuri miliyari 22.9Frw mu gihe nk’icyo mu 2018.

Guverineri Rwangombwa yavuze ko ubukungu bw'u Rwanda bukomeje kwitwara neza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza