00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingaruka za Covid-19 ku bukungu ntizizatuma cyamunara ziyongera? Guverineri wa BNR yabisobanuye

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 23 Kanama 2021 saa 08:55
Yasuwe :
0 0

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa, yatangaje ko kuba The Mirror Hotel na Villa Portofino zarashyizwe mu cyamunara ntaho bihuriye n’ibihombo zatewe na COVID-19, anamara impungenge abantu ko nta mitungo myinshi ishobora gutezwa cyamunara biturutse ku ngaruka z’ubukungu ba nyirayo batewe n’iki cyorezo.

Mu ntangiriro za Kanama 2021 nibwo byamenyekanye ko The Mirror na Villa Portofino, hoteli ebyiri ziri mu zikunzwe n’abatari bake mu Mujyi wa Kigali zigiye gutezwa cyamunara.

Ishyirwa mu cyamunara ry’izi hoteli ryagarutsweho na benshi ndetse bamwe batangira kugaragaza ko zaba zigiye kugurishwa biturutse ku bibazo by’ubukungu zahuye na byo kubera ibihe bya COVID-19.

Mu kiganiro Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, John Rwangombwa, yagiranye na The New Times, yavuze ko izi hoteli zitashyizwe mu cyamunara kubera ibihombo zatewe na COVID-19, ko ahubwo zari zifite ibibazo guhera mu myaka itanu ishize kandi ko ntako batagerageje ngo bikemuke.

Ati “Ni ikibazo kuba iyi mitungo igiye gutezwa cyamunara, ariko iyi ni imishinga yari ifite ibibazo byo guhera mu myaka itanu ishize, banki zafashe umwanya wo kugerageza gukorana n’abazishinzwe ngo hashakwe igisubizo giturutse mu bwumvikane, ibintu byanatwaye n’umwanya.”

Yakomeje avuga ko ibyo abantu bakeka ko banki zihutira guteza imitungo cyamunara atari byo kuko zagize umwanya uhagije wo kuganira na ba nyir’izi hoteli.

Ati “Uretse ibyo abantu batekereza ko banki zihutira guteza cyamunara imitungo, zafashe umwanya uhagije wo gukorana na ba nyir’imitungo kugira ngo hashakwe igisubizo gikwiye, byafashe igihe kugira ngo bafate umwanzuro ku gisubizo cy’iki kibazo.”

Rwangombwa yavuze ko nta kibazo kizabaho cy’imitungo myinshi igurishwa mu cyamunara biturutse ku bihombo ba nyirayo batewe na COVID-19.

The Mirror Hotel ni imwe muri hoteli zikomeye muri Kigali, iri ku rwego rw’inyenyeri enye, iherereye i Remera muri metero 20 uvuye kuri rond-point yo ku Gisimenti, ku muhanda ujya mu Giporoso.

Itangazo rihamagarira abantu kugura mu cyamunara The Mirror Hotel ryavugaga ko izagurishwa ku wa 16 Kanama 2021, ku gaciro k’asaga miliyari 3.9 Frw. Iyi tariki ni na yo yagombaga kugurishwaho Villa Portofino Hotel iherereye i Nyarutarama.

BNR iherutse kugaragaza ko mu mezi atandatu ya mbere ya 2021, umubare w’inguzanyo zitishyurwa neza wazamutse ku kigero cya 26% zigera kuri miliyari 178 Frw.

Ibi byaturutse ku kuba ubushobozi bwo kwishyura imyenda bwarahungabanyijwe na COVID-19. Iki kibazo cyagaragaye cyane mu bafite amahoteli, restaurants, abari mu burezi no mu rwego rw’ubwikorezi.

Gusa Guverinoma yashyizeho Ikigega Nzahurabukungu ku ikubitiro gishyirwamo miliyari 100 Frw kugira ngo gifashe izi nzego. Ayo mafaranga yaje kongerwa agera kuri miliyari 350 Frw. Urwego rw’ubukerarugendo ni rwo rwagenewe menshi, abafite hoteli bafashwa kuvugurura inguzanyo bari bafite muri banki.

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa, yatangaje ko nta mitungo myinshi izagurishwa mu cyamunara kubera ibihombo biturutse kuri COVID-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .