00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BNR iri mu bushakashatsi buzagena igiciro cya serivisi za ‘Mobile Money’

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 14 Gicurasi 2021 saa 10:00
Yasuwe :
0 0

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) iri mu bushakashatsi bugamije kurebera hamwe imiterere y’ibiciro bikatwa abakiliya bakoresha serivisi za Mobile Money, ku buryo bushobora kuzashingirwaho mu kugena ibiciro bishya bizajya bikatwa bijyanye n’ibikenewe kugira ngo izo serivisi ziboneke.

Imikoreshereze y’ikoranabuhanga mu rwego rw’imari rwa buri gihugu ni ingenzi kuko byihutisha ihererekanya ry’amafaranga, bigatanga amakuru ashobora gushingirwaho mu gufata ingamba runaka, bikagabanya ikiguzi cyo gukoresha amafaranga ndetse bikanongera umutekano w’abantu n’amafaranga yabo muri rusange.

Bitewe n’ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19, ikoreshwa ry’ikoranabuhanga muri serivisi z’imari zariyongereye, agaciro k’amafaranga yishyuwe hifashishijwe ikoranabuhanga kageze kuri miliyari 3.950 Frw, muri Werurwe 2021 kavuye kuri miliyari 736 Frw muri Werurwe 2020 izamuka rya 92%.

Ibi kandi binajyana n’amafaranga ibigo by’itumanaho bibikiye abakiliya babyo muri banki, kuko yageze kuri miliyari 66.6 Frw muri Werurwe 2021 avuye kuri miliyari 46.3 Frw muri Werurwe 2020.

N’ubwo iri zamuka ritanga icyizere ariko, hari benshi mu baturage bakunze kumvikana bavuga ko babangamiwe n’igiciro cyo hejuru bakatwa kuri serivisi zo kohereza no kubikuza amafaranga, ibishobora gutuma basubira ku gukoresha amafaranga atangwa mu ntoki.

Guverineri wa BNR, John Rwangombwa, aherutse kuvuga bari gukora ubushakashatsi ku biciro byo kohererezanya amafaranga, aho bari mu gukorana n’inzego bireba mu gukemura ibi bibazo.

Ati “Dushobora kuba tudafite igisubizo nka Banki Nkuru ku buryo bwo kugena igiciro, ariko biri mu nyungu za buri wese kuzamura ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu kwishyurana. Ni inyungu kuri Leta, ariko nanone ni inyungu ku zindi bakora mu rwego rw’imari”.

Rwangombwa yongeyeho ko izi nyungu zihuriweho ku rwego rw’imari, zatumye inzego zose zijya mu biganiro kugira ngo harebwe uburyo iki kibazo cyakemurwa.

BNR iri mu bushakashatsi bugamije kurebera hamwe ibiciro by'amafaranga akatwa ku kohererezanya amafaranga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .