BK yorohereje abashaka gutunga inzu ziciriritse binyuze mu nguzanyo y’igihe kirekire

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 19 Mata 2021 saa 07:10
Yasuwe :
0 0

Banki ya Kigali (BK) iherutse guhabwa igihembo cya banki nziza mu Rwanda nyuma yo kwesa imihigo no gufasha abakiliya bayo, yatangiye gushyigikira abifuza gutunga inzu bwa mbere gukabya indoto zabo binyuze muri ‘Affordable House Scheme’, ibahesha inguzanyo y’icumbi yishyurwa mu myaka 20.

N’ubwo muri iki gihe gutunga inzu bikiri inzozi kuri bamwe, birashoboka ko hari uwaba agiye kuzikabya afashijwe na BK, kuko bidasaba kuba ahembwa amafaranga y’umurengera, ahubwo umuntu wese ufite umushahara uri hagati y’ibihumbi 200 na 700 Frw ku kwezi afite amahirwe yo kubona iyo nguzanyo.

Inguzanyo ya ‘Affordable House Scheme’ igenewe abantu batigeze batunga inzu na rimwe ariko bifuza kuyitunga, aho uzayihabwa azajya yishyura inyungu y’amafaranga make ingana na 11% ku mwaka, akishyura iyo nguzanyo kugeza ku imyaka 20.

Kubera umwihariko w’iyi nguzanyo Banki ya Kigali itanga, abakiliya bifuza kuyihabwa ariko badasanzwe bakorana nayo bakangurirwa kuyigana bagafunguza konti ubundi bakamenyeshwa ibisabwa kugira ngo bahabwe inguzanyo ya Affordable House Scheme. Hakubiyemo n’amakuru agaragaza imikoranire bari basanganywe n’ikindi kigo cy’imari mu gihe cy’amezi atandatu.

Uwaka iyi nguzanyo yemerewe kwaka amafaranga yose ashaka atarangeje miliyoni 35 Frw, ariko nanone akaguza amafaranga ku buryo ayo agomba kwishyura ku kwezi atagomba kurenga 50% y’umushahara we.

Mu korohereza abakiliya n’abandi bazafata iyi nguzanyo, ingwate izagirwa inzu bazaba bashaka gutunga kugira ngo bagabanyirizwe umutwaro wabo.

Avuga kuri iyi nguzanyo ya Affordable House Scheme, Bonaventure Ntabwoba, Umuyobozi ukuriye Ubucuruzi mu Mashami ya BK yagize ati “Muri Banki ya Kigali dufite intego yo gufasha abafite ubushobozi bucye n’uburinganiye kubona icumbi ryiza ku giciro kijyanye n’ubushobozi bwabo mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’imiturire mu Rwanda.”

“Turakangurira Abanyarwanda bakeneye gutunga inzu bwa mbere kutugana, kugira ngo tubafashe kumenya uburyo bagera ku ndoto zabo.”

Iby’ingenzi umuntu agomba kuba yujuje kugira ngo ahabwe inguzanyo, harimo kwandika ibaruwa iyisaba, kuba ari Umunyarwanda cyangwa ari umuturage w’u Rwanda, kuba ari ubwa mbere agiye gutunga inzu. Ibi byiyongeraho ibindi byangombwa usaba inguzanyo yamenya agannye Ishami rya BK rimwegereye cyangwa agahamagara 4455.

Kugeza ubu, mu nzu zimaze kubakwa, harimo izubatswe n’ibigo bitanga inzu zatungwa n’uwatse inguzanyo ya Affordable House Scheme, aribyo Riverside City Estate, NextGen Developers Ltd, n’inzu zo mu bwoko bwa apartments ya Semugaza Alphonse, ariko hakaba hari n’izindi zateganyijwe kubakwa n’ibindi bigo bitandukanye.

Inzu za Riverside City Estate ziherereye muri Kicukiro mu Murenge wa Gahanga ho mu Mudugudu wa Kagasa
Inzu za NextGen Developers Ltd ziherereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Bumbogo, Akagari ka Nyabikenke mu Mudugudu wa Karama
Apartment za Semugaza Alphonse ziherereye mu Murenge wa Kagarama mu Karere ka Kicukiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .