BK yatangije ‘BKQuick’, uburyo bwo kwaka inguzanyo nto ukoresheje telefoni

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 11 Gicurasi 2018 saa 04:30
Yasuwe :
0 0

Mu rwego rwo kurushaho korohereza abakiliya kubona serivisi z’imari bitabasabye gukora ingendo no gutakaza umwanya munini, Banki ya Kigali, BK yatangije ‘BKQuick’ yifashishwa mu kubitsa no kwaka inguzanyo nto ukoresheje telefoni igendanwa.

BKQuick ndetse n’ubundi buryo bwo gukoresha Internet ukabona serivisi z’imari zitandukanye zitangwa na BK, byatangijwe ku mugaragaro ku wa 10 Gicurasi binyuze mu bukangurambaga bwiswe ‘Singombwakashi’.

Igikorwa cyo gutangiza ubu bukangurambaga cyabanje gukorerwa mu modoka zitwara abagenzi hirya no hino mu mujyi wa Kigali, umuhango nyamukuru ubera muri Car Free Zone, imbere y’ibiro bikuru bya BK.

Umuyobozi Mukuru wa BK, Dr Diane Karusisi, yashishikarije abakiliya bose gutandukana n’umuco wo kugendana amafaranga mu ntoki, avuga ko uretse kuba bitakigezweho bishobora no gukurura ibyago birimo no kwibwa.

Ati “Mureke kugendana amafaranga ntabwo bikijyanye n’igihe, mukoreshe uburyo butandukanye bw’ikoranabuhanga kugira ngo mwishyure, mwohereze amafaranga n’ibindi. Abakiliya bacu nibaramuka bakoresheje ubu buryo, na banki izabona amafaranga menshi kuko nta mafaranga azaba akigera mu ntoki z’abantu, abantu bazajya batugana basabe inguzanyo tuyabahe kandi ku giciro giciriritse.”

Mu kiganiro bari bagiranye n’itangazamakuru mbere y’uko ubu bukangurambaga butangizwa, Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri BK, Vincent Gatete, yari yasobanuye ko ‘BKQuick’ ari uburyo bw’ikoranabuhanga bushobora gukoreshwa n’umuntu ufite ubwoko ubwo aribwo bwose bwa telefoni, akaba yahabwa n’inguzanyo kugera ku bihumbi 500 by’Amanyarwanda mu gihe kitageze ku munota umwe.

Kugira ngo ubashe kwaka iyi nguzanyo yishyurwa mu kwezi kumwe, atatu cyangwa atandatu bitewe n’amahitamo yawe, ukishyura ushyizeho inyungu ya 4%, ukanda *334# ugakurikiza amabwiriza.

Ingano y’inguzanyo umukiliya ashobora guhabwa izajya iterwa n’uburyo asanzwe akoresha konti ye, kandi habanje gusuzumwa niba nta deni afite mu zindi banki cyangwa ibigo by’imari. Uwatinze kwishyura azajya acibwa amande ya 2%.

Hari kandi BK App ishyirwa muri telefoni zikoresha Andoid cyangwa iOS, ndetse na ‘BK Online Banking’ ikoreshwa n’abafite mudasobwa bagahabwa izi serivisi zose zirimo kubitsa, kubikuza, gusaba inguzanyo, kohereza amafaranga, kugura ibicuruzwa n’ibindi.

BK iherutse kwizihiza imyaka 50 imaze ishinzwe, ni imwe muri banki zikomeye mu Rwanda, aho yihariye 35% by’isoko. Kugeza mu Ukuboza 2017 yari ifite umutungo mbumbe wa miliyari 727.7Frw, mu gihe inyungu yari yabonetse muri uriya mwaka yanganaga na miliyari 23.3 z’Amanyarwanda, ikaba yari yazamutseho 12.5% ugereranyije na 2016.

Ababyifuza bafashwaga kwinjira mu buryo bwo gukoresha telefoni igendanwa bakamenya amakuru yose yerekeranye na konti zabo
Bifashishije abanyarwenya mu gutangiza ubu bukangurambaga mu modoka zitwara abagenzi
Christopher yataramiye abitabiriye ibirori byo gutangiza 'BKQuick '
Gutangiza ubukangurambaga 'Singombwakashi' byitabiriwe n'abantu b'ingeri zose
Iri tsinda ryafashije BK kumenyekanisha 'BKQuick' n'ubundi buryo bukoresha Internet mu kubona serivisi z'imari zirimo n'inguzanyo
Umuyobozi Ushinzwe ubucuruzi muri BK, Gatete Vincent, yavuze ko buri mukiliya wa BK wese mu cyiciro arimo yatekerejweho
Uretse kubitsa, kubikuza no kwaka inguzanyo ushobora no kohereza amafaranga ukoresheje iri koranabuhanga
Uyu mukecuru uzwi nka 'Langwida' mu Ikinamico Urunana ni umwe mu bifashishijwe na BK muri ubu bukangurambaga
Nkusi Arthur niwe wari uyoboye ibi birori aho yacishagamo agasetsa ababyitabiriye
Riderman nawe yataramanye n'abakiliya ba BK mu birori byo gutangiza 'Singombwakashi'
Umuhanzi Christopher (ibumoso) nawe ni umwe mu bagaragara mu bukangurambaga bwa 'Singombwakashi'
Umuyobozi Mukuru wa BK, Dr Diane Karusisi, yavuze ko kutagendana amafaranga bizatuma banki zigira ubushobozi bwo gutanga inguzanyo ku nyungu iri hasi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza