00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BK igiye gutera inkunga porogaramu ya Chevening itanga bourse yo kwiga mu Bwongereza

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 5 Nzeri 2021 saa 11:00
Yasuwe :
0 0

Banki ya Kigali yasinyanye amasezerano y’imyaka itatu n’Ikigega cyo mu Bwongereza gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga FCDO (Foreign, Common wealth& Development Office) yo gutera inkunga Porogaramu ya Chevening, itanga buruse yo kwiga Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Masters) mu Bwongereza.

Iyi Porogaramu ya Chevening yashyizweho na Guverinoma y’u Bwongereza, itanga buruse ku banyeshuri b’abahanga mu masomo atandukanye bo mu bihugu 144 byo hirya no hino ku Isi yo kwiga muri Kaminuza zo muri iki gihugu.

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi, yavuze ko BK izajya yishyurira umunyeshuri umwe mu batoranyijwe na FCDO buri mwaka mu Rwanda mu gihe cy’imyaka itatu ikurikirana, aho izajya itanga ibihumbi 38 by’Ama-Pound (arenga miliyoni 53 Frw) kuri buri munyeshuri.

Yakomeje agira ati “Uburezi ni kimwe mu bintu by’ingenzi BK yitaho mu bikorwa byo gufasha sosiyete. Tuzi neza ko abazajya kwigayo [mu Bwongereza] bazagaruka mu Rwanda bagatanga umusanzu wabo kubaka igihugu.”

“Nk’uko mubizi hari n’abajya kwiga ibijyanye n’imari, twizeye ko natwe tuzashobora kubonamo abazaza gukorera BK wenda umuntu uzansimbura akazaba umuntu wize muri iyi porogaramu ni byo nifuza. Muri make ni ukubaka abayobozi b’u Rwanda mu myaka iri mbere.”

Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Omar Daair, yavuze ko Porogaramu ya Chevening ari mpuzamahanga kandi imaze igihe ikorera mu Rwanda kuko yatangiye mu 1999 aho iha buruse abanyeshuri 10 cyangwa icyenda buri mwaka. Yashimiye BK ku bwo kuyitera inkunga kuko bizafasha kongera umunyeshuri ku bahabwaga iyi buruse.

Yagize ati “Twajyaga twohereza abanyeshuri icyenda cyangwa 10 ku mwaka, ariko ubu tugiye kurenzaho undi kubera ubufasha bwa Banki ya Kigali, ntekereza ko ari ibintu byiza cyane kuba twabasha kohereza abanyeshuri benshi, atari mu Rwanda gusa muri Afurika ndetse no ku Isi hose kuko ubumenyi bazana bugira uruhare rukomeye mu iterambere ry’ibihugu byabo.”

Kuva iyi porogaramu yatangira imaze gufasha abanyeshuri barenga ibihumbi 15 ku Isi hose harimo n’abo mu Rwanda, aho abajya kuyigamo bagomba kuba bafite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza, amaze byibura imyaka ibiri bakora.

Biga amasomo atandukanye arimo itumanaho, ubwubatsi, ibijyanye n’imari, ubucuruzi, amategeko, iterambere, ubuzima, kwita ku butaka n’ibidukikije n’ayandi mu gihe cy’umwaka.

BK itanga ubufasha butandukanye bugamije gufasha Abanyarwanda kugera ku iterambere, aho mu ntangiriro za 2020 yanatanze miliyoni 200 Frw yo kugura telefoni 2000 zahawe Abanyarwanda muri gahunda ya Connect Rwanda.

Bk izajya yishyurira umunyeshuri umwe buri mwaka mu gihe cy'imyaka itatu ikurikirana
BK yasinyanye amasezerano na FCDO yo gutera inkunga gahunda ya Chevening itanga buruse ku banyeshuri
Dr Diane Karusisi yavuze ko mu by'ingenzi BK ishyira imbere harimo na gahunda ziteza imbere igihugu
Ambasaderi w'u Bwongereza mu Rwanda, Omar Daair, yashimiye BK ku bw'ubufatanye bagize avuga ko bazabasha kongera umubare w'abahabwa iyi buruse yo kwiga
Umuyobozi Mukuru wa BK, Dr Diane Karusisi na Ambasaderi w'u Bwongereza mu Rwanda, Omar Daair bashyira umukono ku masezerano y'imyaka itatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .