BK igiye gufatanya na AIMS kubyaza umusaruro ubumenyi mu mibare n’ikoranabuhanga

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 13 Ukuboza 2017 saa 08:26
Yasuwe :
0 0

Banki ya Kigali (BK) yasinye amasezerano y’ubufatanye y’imyaka itanu n’Ikigo Nyafurika giteza imbere ubumenyi mu by’imibare (AIMS), aho iyi banki izajya iha umwanya abarangiza muri iryo shuri bakimenyereza imirimo, bagakora ubushakashatsi ndetse bagafashwa gukora imishinga ibyara inyungu.

Aya masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Gatatu hagati y’Umuyobozi Mukuru wa BK, Dr Diane Karusisi n’Umuyobozi wa AIMS (African Institute for Mathematical Sciences) inafite icyicaro mu Rwanda, Thierry Zamahoun.

Dr Karusisi yagize ati “Icyo dushaka gukorana nabo ni uko bareba ukuntu ibibazo byacu byo muri banki bajya babyigisha, ku buryo abantu bazajya bavamo bazi ibibazo bya banki, cyane cyane ukuntu ibintu bigenda bikomeza, muri banki dukoresha ikoranabuhanga, imibare myinshi, abantu bazajya biga hariya tuzajya tubakira, bimenyereze akazi hano, badufashe no gukemura ibibazo byacu nka banki.”

“Ikindi hari gahunda dufite twise ‘Urumuri’ yo gufasha abantu ngo batangire ubucuruzi bakiri bato, abo tuzajya dukorana nibagira ubucuruzi, tukabafasha gukura no kubaha igishoro n’ubumenyi bakeneye mu bucuruzi, ku buryo mu myaka iri imbere hazavamo ibigo by’ubucuruzi nka Facebook, Linkedin.”

Ibyo ngo ni bigo byagiye bitangizwa n’abantu bakiri bato, ariko ubu bimaze kuba ibirangirire bifite n’umutungo ubarirwa muri za miliyari z’amadolari.

Dr Karusisi yavuze ko BK nk’ikigo kibumbye ibindi birimo icy’ubwishingizi n’icy’ikoranabuhanga, bakoresha imibare myinshi n’ikoranabuhanga, inzego abarangiza muri AIMS baba bafitemo ubumenyi bufatika.

Yakomeje agira ati “Abo bana bazajya barangiza hariya tuzajya tubakira, bimenyereze akazi, bamwe wenda bazajya bahita babona akazi, abandi nabo ku buryo bazashobora gukora ahandi ku rwego rwa Afurika, bagafasha na banki gutera imbere mu rwego rw’ikoranabuhanga.”

“Twibaza ko tuzajya tubona nk’abantu bagera ku icumi buri mwaka, tukareba uko tubashyira bamwe mu bwishingizi, abandi bakajya mu bindi bigo bikubiye muri BK Group, ku buryo bazadufasha kuzana ubwo bwenge bahashye muri iryo shuri, natwe bigatuma dutera imbere mu mikorere yacu.”

Umuyobozi wa AIMS, Thierry Zamahoun, yashimye BK yemeye gufatanya n’iri shuri mu guteza imbere ubumenyi bafite, abigaragaza ashingiye ku ishoramari rigenda rikorwa n’abahanga bidasabye ko umuntu yifashisha ibintu bigaragarira amaso kandi agakora ishoramari kubera ubumenyi afite.

Yatanze ingero kuri kuri Facebook yaguze WhatsApp umwaka ushize kuri miliyari23 $ ndetse n’uko mu 2015 Microsoft yaguze Linkedin kuri miliyari 26 $, byose ari ishoramari risaba ubwenge gusa kurusha uko byaba ibintu ubonesha amaso.

Yanakomoje kuri Uber, ati “Ubwo yatangiraga, abantu barasekaga bibazaga uko izakora kugira ngo igire aho igera, ariko ubu ifite agaciro ka miliyari 63 $, kandi ntiramara imyaka irenga 10 mu bucuruzi.”

Aho niho yavugiye ko abahanga mu by’ubumenyi bakeneye gushyigikirwa, akaba yizeye ko na nyuma ya BK izindi nzego zizakomeza gufatanya nabo.

Yavuze ko mu guteza imbere ibijyanye n’ubumenyi bateganya gutangiza ikigo cy’ubushakashatsi mu bumenyi n’ikoranabuhanga, bikazajyana na gahunda yo gutumira abahanga bakomeye mu by’ubumenyi bari hagati ya 300 na 350 mu mibare n’ubugenge, bakazajya bafasha mu gutyaza ubumenyi bw’abakiri bato.

AIMS ihuriza hamwe ibigo bitandatu by’icyitegererezo bitanga ubumenyi ku rwego rwa kaminuza mu bijyanye no guhanga udushya n’iterambere mu by’ubumenyi.

Banki ya Kigali mu gusinyana amasezerano y’ubufatanye n’Ikigo Nyafurika giteza imbere ubumenyi mu by’imibare (AIMS)
Umuyobozi wa AIMS, Thierry Zamahoun
Umuyobozi Mukuru wa BK, Dr Diane Karusisi
Dr Diane Karusisi ahererekanya inyandiko na Zamahoun zikubiyemo amasezerano yemeranyijweho n'impande zombi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza