00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BK na Inkomoko batangije icyiciro cya gatanu cya ‘Urumuri Initiative’

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 10 Gicurasi 2021 saa 12:35
Yasuwe :
0 0

Banki ya Kigali ifatanyije n’Ikigo gihugura ba rwiyemezamirimo, Inkomoko Entrepreneur Development, yatangije icyiciro cya gatanu cya ‘Urumuri Initiative’, gahunda igamije guteza imbere imishinga 25 igaragaza guhanga udushya.

Urumuri Initiative ni gahunda yatangijwe mu 2017 ubwo Banki ya Kigali yizihizaga isabukuru y’imyaka 50, kugira ngo ifashe ba rwiyemezamirimo bakiri bato guteza imbere imishinga yabo ishobora kuvamo ubucuruzi bukomeye mu gihe kiri imbere.

Kuri iyi nshuro ba rwiyemezamirimo bose bemerewe kwitabira bitagendeye ku myaka cyangwa ubwenegihugu. Icyo bisaba ni ukuba bafite imishinga yanditswe mu Rwanda igamije guhanga udushya kandi ifite ubushobozi bwo kuzamura ubukungu bw’igihugu no kurengera ibidukikije.

Abazatsinda bazahabwa ibihembo birimo amahugurwa y’amezi atandatu, ubujyanama ku mishinga yabo butangwa na Inkomoko ndetse n’inguzanyo itagira inyungu.

Umuyobozi Mukuru wa BK Plc, Dr. Diane Karusisi, yavuze ko iyi banki yiteguye gufasha ba rwiyemezamirimo bashya bafite imishinga itanga icyizere mu guhanga udushya.

Ati “Muri Banki ya Kigali twiyemeje kuzamura ba rwiyemezamirimo mu buryo bwo kubaha inguzanyo itagira inyungu, kugira ngo dushyigikire abafite ibitekerezo byiza, cyane cyane imishinga iyobowe n’urubyiruko, tukabongerera ubushobozi buzabafasha gutera imbere.”

Bamwe mu babashije kwegukana ibihembo byatanzwe mu byiciro byabanje, bemeza ko ubufasha bahawe bwatumye imishinga yabo igira aho iva n’aho igera.

Umuyobozi wa Weya Clothing, Aurore Kayitesire, uri mu batsinze mu 2020 yavuze ko ubufasha yahawe bwamuzamuye mu bushobozi ndetse no mu bitekerezo.

Ati “Kwitabira Urumuri Initiative 2020 byamfashije kongera ubunyamwuga binyuze mu mahugurwa nahawe. Ndetse nabashije no kwagura ubucuruzi bwanjye kuko nabashije gutangira gukora imyenda y’imbere y’abagore n’abagabo.”

Ba rwiyemezamirimo bashaka guhatanira aya mahirwe muri Urumuri Initiative kuri iyi nshuro baziyandikisha banyuze ku rubuga www.inkomoko.com. Kwiyandikisha bizarangira ku wa mbere, 31 Gicurasi.

'Urumuri Initiative' ni gahunda ifasha ba rwiyemezamirimo bato kubona amahugurwa n'inguzanyo zitagira inyungu
Abitabira iyi gahunda bahabwa amahugurwa abafasha kunoza ibyo bakora
Abatsinze muri 'Urumuri Initiative' bahabwa inguzanyo itagira inyungu

Amafoto: Banki ya Kigali


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .