BK Group yungutse miliyari 6 Frw mu gihembwe cya mbere cya 2018

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 29 Gicurasi 2018 saa 03:46
Yasuwe :
0 0

BK Group Plc yatangaje ko mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka, nyuma yo kwishyura umusoro, yungutse miliyari 6.0 Frw, bingana n’izamuka rya 7.7% ugereranyije n’umwaka wabanje.

Imibare yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Kabiri igaragaza ko mbere yo kwishyura umusoro, ibigo bihurira muri BK Group nka Banki ya Kigali, BK TecHouse na BK General Insurance byagize inyungu ya miliyari 9.7 Frw bingana n’izamuka rya 22.9 ugereranyije n’umwaka wabanje.

Umuyobozi Mukuru wa BK Group, Dr Diane Karusisi, yavuze ko inyungu ya miliyari 6 Frw ishimishije, kandi igahura n’ibyo ikigo cyifuzaga kandi cyasezeranyije abashoramari bacyo.

Yakomeje agira ati “Uretse izi miliyari 6 Frw ikigo cyabonye mu gihembwe cya mbere, turi kwagura ibikorwa byacu, inguzanyo twatanze zazamutseho 12 %, bivuze ko turi gutanga inguzanyo nyinshi ugereranyije n’umwaka ushize. Ayo akaba ari amafaranga ajya mu kwagura ibikorwa by’abakiliya bacu, guhanga imirimo n’ibindi, kandi ni ibintu twishimiye.”

Kugeza ku wa 31 Werurwe 2018, inguzanyo iki kigo cyatanze zazamutseho 12.1% ugereranyije n’umwaka wabanje, zigera kuri miliyari 477.4 Frw.

Dr. Karusisi yavuze ko bateganya kongera imbaraga mu kubaka ikoranabuhanga rizagabanya uburyo bwo kugendana amafaranga, akomoza kuri gahunda Banki ya Kigali iheruka gutangiza yise ‘SingombwaKashi’.

Yakomeje agira ati “Bizagabanya ikiguzi dutanga mu gukora ubucuruzi kuko iyo turebye ibikorwa byacu, amafaranga menshi agenda mu bikorwa bisaba guhererekanya amafaranga.”

“Ibigo biyatwara tubyishyura amafaranga menshi, hari ubwishingizi tuyafatira, hakaba n’igihombo ku bakiliya bacu basabwa kujya muri banki kugira ngo babitse cyangwa babikuze, kandi ibyo byose bashobora kubikorera kuri telefoni cyangwa internet. Banki izarushaho kunguka, n’umukiliya aho kujya muri banki agafata iminota 30 cyangwa isaha, ashobore kubikora ako kanya.”

Umuyobozi Ushinzwe ibikorwa bya BK, Désiré Rumanyika, yavuze ko mu gukomeza gushyira ingufu mu ikoranabuhanga, byitezwe ko kugabanya amafaranga banki ikoresha bizanagira ingaruka ku nyungu ku nguzanyo.

Yagize ati “Nguhaye urugero nk’uyu munsi, inyungu ku nguzanyo ziterwa n’ibintu byinshi ariko kimwe muri byo harimo amafaranga banki itanga kugira ngo ibashe gukora ibyo iha abakiliya. Icyo kiguzi kibaganyutse, ni ukuvuga ngo n’amafaranga duca abakiliya babona inguzanyo cyangwa izindi serivisi cyagabanyuka nacyo.”

Inteko rusange y’abanyamigabane ba BK Group PLC iheruka kwemeza ko iki kigo gitangira kugurisha imigabane ku isoko ry’imari n’imigabane rya Nairobi, ngo hongerwe imari shingiro hagati ya miliyoni 60 na 70 z’amadorali ya Amerika.

Dr Karusisi avuga ko muri ayo azakusanywa, hagati ya miliyoni 10-20 z’amadolari azakoreshwa mu ishoramari mu ikoranabuhanga, rizagera mu bikorwa byose iki kigo gitanga bikagabanya n’amafaranga agenda ku bikorwa.

BKGI yazanye serivisi nshya

Umuyobozi wa BK General Insurance (BKGI), Alex Bahizi, yavuze ko mu gihembwe cya mbere bakiriye imisanzu igera hafi kuri miliyoni 700 Frw z’imisanzu, miliyoni 321 Frw ziva mu bwishingizi bw’inkongi naho miliyoni 235 Frw ziva mu bw’ibinyabiziga.

Yavuze ko mu gukomeza kwagura ibikorwa, mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka batangije ubwishingizi bushya bw’ingendo z’abajya mu mahanga.

Yakomeje agira ati “Tubutanga ku bantu bajya mu mahanga haba ku byo usabwa mu kwivuza, igihe waba ubuze umuzigo cyangwa ibindi byago wagira ku rugendo, igihe ugize ikibazo turakwishingira. Ikiguzi gishingira ku gihe urugendo ruzamara n’ibihugu uzajyamo, aho biri hagati ya 25$-100$ ku gihe waba uzagira urugendo rugera ku mwaka.”

Dr Karusisi we yongeyeho ati “Ntabwo tuzakorana na RwandAir gusa, hari n’ibindi bigo by’indege bikomeye bivana abakiliya bacu, Abanyarwanda i Kigali bajya mu bindi bice bitandukanye. Twagira ngo tubabwire ko bakeneye gufata ubwishingizi bw’urugendo na BKGI igihe bagiye kuva mu gihugu.”

Kugeza ku wa 31 Werurwe 2018, BK yatanze serivisi ku bakiliya bato 254 500 n’abanini 24 000. Yari ifite abayihagarariye (agents) bagera ku 1437, amashami 79, imashini 91 zaATM n’ibyuma 1333 bifasha mu kwishyura ibicuruzwa bitandukanye.

Mu gihembwe cya mbere kandi umutungo mbumbe wa BK Group Plc wazamutseho 14.1%, ugera kuri miliyari 755.2 Frw.

Umuyobozi Mukuru wa BK Group, Dr Diane Karusisi
Umuyobozi Ushinzwe Imari muri BK Group, Nathalie Mpaka
Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa, Desire Rumanyika
Umuyobozi Mukuru wa BKGI, Bahizi Alex
Umuyobozi Ushinzwe Imenyekanishabikorwa, Nshuti Thierry

Amafoto: Moise Niyonzima


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza