Kwamamaza

Umuhanda usimbura uwanyuraga kuri Kigali Convention Centre ugiye gufungurwa

Yanditswe kuya 11-08-2016 saa 17:46' na Philbert Hagengimana


Hashize iminsi abantu bijujutira ko imihanda iva Kacyiru n’uwo mu Mujyi rwagati, igakomeza kuri Minisiteri y’ubutabera yahinduriwe ibyerekezo ntiyongere guhurira kuri ‘rond point’ ya Kimihurura, ahazwi nka KBC, ariko bitarenze itariki ya 15 Kanama, imitima irasubira mu gitereko, kuko umuhanda usimbura uwafunzwe uraba watangiye gukoreshwa.

Imihanda iva Kacyiru, mu Mujyi rwagati igakomeza kuri Minisiteri y’ubutabera yahinduriwe ibyerekezo ntiyongera guhurira kuri ‘rond point’ ya Kimihurura mu gihe u Rwanda rwiteguraga kwakira inama ya 27 y’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe.

Hafatwa icyo cyemezo ndetse kigahita gishyirwa mu bikorwa, benshi bibwiraga ko ari iby’igihe gito, ariko ubwo iyo nama yari irangiye benshi batunguwe no kumva ko uwo muhanda uzakomeza gufungwa.

Kuba uwo muhanda warafunzwe kandi aho unyura harimo kubakwa inzu z’ubucuruzi, byatumye Umujyi wa Kigali utekereza guhanga undi uwusimbura, ndetse ngo bitarenze itariki ya 15 Kanama 2016, uraba watangiye gukoreshwa nk’uko byemezwa na Busabizwa Parfait, Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu mujyi wa Kigali.

Busabizwa yagize ati “Murabona aho umuhanda ugeze harashimije cyane, twagirango twizeze abatuye Umujyi wa Kigali, abawugendamo ndetse n’abashoramari n’abandi bose bazakoresha izi nyubako, ko uyu muhanda tuzawufungura kuwa mbere tariki ya 15 Kanama.”

Umuhanda uzaba ari uw’ubusamo…

Umuntu uturutse mu Mujyi rwagati yerekeza ku Gishushu yasabwaga kuzenguruka mu nzira ndende, agakoresha umuhanda muto unyura munsi y’ahahoze inyubako ya Kigali Business Center (KBC), agakatira kuri Ambasade y’Abaholandi, akazenguruka ‘rond-point’ nshya ihari akabona gukomereza mu cyerecyezo kigana kuri Minisiteri y’Ubutabera.

Ku baturuka mu bice bya Minisiteri y’ubutabera bo bagana mu mujyi, bageraga kuri iyo rond-point y’imbere ya Ambasade y’Abahorandi, bagasanga batemerewe kuhazenguruka, guca kuri Hoteli Umubano bagakomereza ku icumbi rya Ambasaderi wa USA bakamanuka mu muhanda w’amabuye uhari cyangwa bagakata bagaruka kuri KBC bakabona gukomeza bajya mu Mujyi.

Kuva kuri uwo wa mbere tariki ya 15 Kanama, abo bose ntibazongera kuzenguruka iyo, kuko abava mu Mujyi no ku Kimihurura, bazasubira bakoresha umuhanda uca kuri KBC, nibagera kuri ‘Rond Point’ bakate ibumoso, bace imbere y’inyubako ya Kigali Heights berekeze kuri Ninzi Hill, bahite bafata umuhanda ujya kuri MINIJUST.

Abava muri icyo cyerekezo bo, bazajya bagera kuri ‘Rond Point’ nshya y’imbere ya Ambasade y’Abaholandi, bayizenguruke berekeza kuri ‘Rond Point’ ya KBC, bahite bakomeza berekeza ku Kimihurura nk’uko byari bisanzwe.

Ibi ngo bizagabanya Umuvundo w’imodoka wari umaze iminsi wariyongereye muri ibyo bice nk’uko byemezwa na CIP Emmanuel Kabanda, Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda.

Abazakoresha uwo muhanda bazasabwa ubwitonzi budasanzwe

Bitewe n’inyubako z’ubucuruzi zirimo kubakwa aho uwo muhanda uzaca, Polisi y’u Rwanda yasabye abazakoresha uwo muhanda kugira ubwitonzi budasanzwe, kuko uwo muhanda uzaba ugenewe abawukoreha bose, kandi hazaba hari amahahiro menshi ku buryo hazajya haba hari urujya n’uruza rw’abanyamaguru baje guhaha cyangwa bahatembereye.

CIP Kabanda yagize ati “Uyu muhanda ntufunguriwe ibinyabiziga gusa, ufunguriwe abawukoresha bose nk’uko itegeko ribiteganya, ni ukuvuga abanyamaguru, ibinyabiziga nk’imodoka, amapikipiki ndetse n’amagare.”

“Uyu muhanda wegereye ubucuruzi, bivuze ko urujya n’uruza rw’abanyamaguru baza guhaha ruzaba ari rwinshi, ndetse n’imodoka zizajya ziza guhagarara (parking) muri izi nzu. Abazajya bahagera rero bagomba kuzajya baba bagabanyije umuvuduko, bakagendera ku muvuduko muke uzaba wemewe icyo gihe…”

Igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali kigaragaza Kimihurura nk’irembo ryawo uvuye ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege i Kanombe, ako gace kakaba ari ko abaturage basanga inzego zikomeye zaba iza Leta ndetse n’ubucuruzi, inyinshi zikazaba ziri mu nyubako ya Kigali Heights ndetse no muri Kigali Convention Centre kimwe no mu nkengero zaho.

Busabizwa Parfait, Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu mujyi wa Kigali
CIP Kabanda, Umuvugizi w'ishami rya polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda
Umuhanda uri kubakwa kuburyo uzafungurwa vuba

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Sunday 25 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved