Bishop Rucyahana yatanze impuruza ku mibereho ibabaje y’abasigajwe inyuma n’amateka

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 6 Ugushyingo 2018 saa 10:48
Yasuwe :
0 0

Bishop John Rucyahana yavuze ko abasigajwe inyuma n’amateka bafite imibereho ibabaje idakwiriye umunyarwanda w’iki gihe.

Iki gice cy’abanyarwanda isesengura rya Kimisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge ryagaragaje ko kibayeho mu bukene bukabije, ntabyo kurya, amacumbi yabo arashaje, batuzwa mu midugudu ya bonyine, abana babo bacikisha amashuri n’ibindi.

Abasigajwe inyuma n’amateka ntibagira amasambu yo guhinga, babyara benshi badashoboye kurera abenshi bakicwa n’ubukene, bari mu makoperative ya bonyine, bashyingirana n’abo bafitanye isano, hari abashyingiranwa batujuje imyaka yemewe n’amategeko n’ibindi.

Ibi bibazo Rucyahana yabigaragarije abasenateri kuri uyu wa Mbere tariki 5 Ugushyingo, ubwo yabagezagaho raporo y’ibikorwa bya Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge abereye Perezida, by’umwaka wa 2017/18 na gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2018/19.

Rucyahana yagize ati “iyo tuvuga ngo bakorerwe gahunda zihariye, ni uko ikibazo cyabo gikwiye kwigwa abana babo bakiga, bagaturana n’abandi banyarwanda ntibajye mu bwigunge, ntibashyirwe mu kato, bagashyirirwaho gahunda zituma babaho nkuko abandi banyarwanda babaho.”

Yavuze ko abo banyarwanda bafite umubabaro mwinshi udakwiriye umunyarwanda muri iki gihe.

Ati “Nimudufashe aba bantu bave aho bari kuko si ho bagenewe n’Imana n’abanyarwanda. Icyo tuvuga ni ukugaragaza umubabaro bafite utari ukwiriye kuba ufitwe n’umunyarwanda.”

Icyakora, Rucyahana yavuze ko nabo bagifite imyumvire ikiri hasi ari nayo ituma batabasha kwiteza imbere muri gahunda nke bafashwamo.

Senateri Ntawukuriryayo Jean Damascène yavuze ko imyumvire atari cyo kibazo gituma abasigajwe inyuma n’amateka babaho nabi.

Yavuze ko icyihutirwa ari ukubafasha bakabona ibyo barya n’ibindi bibateza imbere.

Ati “Mfite ubukene, singire icyo kurya sinzi ko nanakumva. Ubanza impamvu iki kibazo kitarangira abantu tugifatira uko kitari kuko umuntu utariye ntabwo yakumva.”

Ntawukuriryayo kandi yavuze ko kuba kubumba bitakigezweho atari urwitwazo rw’ubukene bw’abasigajwe inyuma n’amateka ngo kuko byongerewe agaciro kubumba waba umwuga ubatunze kandi wiyubashye.

Senateri Kalimba Zephyrin asanga ikibazo cy’abasigajwe inyuma n’amateka cyaragiye kirengagizwa cyangwa kigashakirwa umuti utari wo.

Yavuze ko kugikosora bisaba kubaha ibyo barya n’ibindi by’ibanze bituma babaho nk’abandi banyarwanda.

Ati “Nta munyarwanda n’umwe uyobewe iki kibazo. Kimaze igihe kuva u Rwanda rwabaho, nticyigeze gishakirwa umuti urambye. Imiti yose batanga ntabwo yagikosoye.”

Inyigo yamuritswe muri Kamena uyu mwaka ku myubakire y’abasigajwe inyuma n’amateka hagendewe ku bipimo biteganywa n’imyubakire mu gihugu, yerekanye ko 42% ari bo baba mu nzu zuzuje ubuziranenge, mu gihe hejuru ya 80% zidakomeye.

Iyi nyigo yakozwe mu turere 11 tugaragaramo imiryango y’abasigajwe inyuma n’amateka mu mirenge 70, mu ngo 1848, yagaragaje ko 52% baba mu nzu y’icyumba itagira amadirishya n’inzugi, 33.8% mu nzu y’icyumba kimwe.

Abasigajwe inyuma n’amateka 78% nta gikoni bagira, naho 51% nta bwiherero bagira.

Bishop Rucyahana yavuze ko hakwiriye ingamba zihariye zo gufasha abasigajwe inyuma n'amateka
Bamwe mu basigajwe inyuma n'amateka bo mu Murenge wa Kigabiro i Rwamagana ubwo baganiraga n'abasenateri muri Kamena uyu mwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza