Bishop Nyirankunzimana arakekwaho kwicisha umugabo we w’umupasiteri

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 6 Gashyantare 2018 saa 01:12
Yasuwe :
0 0

Bishop Nyirankunzimana Annuarithe wo mu Itorero ryitwa “Yesu araje Christian Ministries” rikorera mu Murenge wa Masoro, Akarere ka Rulindo, yatawe muri yombi akurikiranyweho kugira uruhare mu rupfu rw’umugabo we Madaraka Viateur wari Umupasiteri muri iryo torero.

Inzego z’ibanze zatangarije IGIHE ko ahagana saa saba z’ijoro ryo ku wa Kabiri, tariki ya 6 Mutarama 2018, nibwo hamenyekanye amakuru y’urupfu rwa Pasiteri Viateur w’imyaka 38.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Masoro, Ndahayo Ildephonse, yavuze ko amakuru aturuka mu mu baturage ashinja Bishop Nyirankunzimana kugira uruhare mu rupfu rw’umugabo we.

Yagize ati “Twabimenye mu ijoro tugezeyo dusanga umugore ari mu nzu aziritse, umurambo w’umugabo we uri ku buriri ariko bigaragara ko bamwishe bamukubise ikintu mu irugu. Ariko atubwira ko atamenye uko bamwishe kandi bigaragara ko abamwishe batishe urugi kugira ngo babasange mu nzu.”

Abaturage bo muri aka gace bavuga ko bakeka ko uyu mugore ariwe ushobora kuba yicishije umugabo we kubera ko bari bafitanye amakimbirane ashingiye ku mitungo.

Avuga ko kimwe mu byo bashingiraho ari uko uwo mugabo yasanzwe yiciwe ku buriri bwe kandi bigaragara ko umugore nta gikomere cyangwa ikimenyetso na kimwe kigaragaza ko na we abamwishe bamushakaga.

Ndahayo yongeyeho ko uyu mugore yababwiye ko aba bantu binjiye mu cyumba bakamusangamo we n’umugabo we bakaba ariwe bica, ngo baje bashakisha amafaranga na we bahita bamuzirika.

Bishop Nyirankunzimana w’imyaka 41 yari umugore w’isezerano wa Pasiteri Madaraka Viateur ariko nta mwana babyaranye. Babanye nyuma y’abo bombi batandukanye n’abo bari barashakanye mbere.

Bishop Nyirankunzimana Annuarithe afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Murambi mu gihe iperereza rikomeje naho umurambo w’umugabo we wajyanwe ku bitaro bya Polisi bya Kacyiru.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza