Bishop Masengo yagereranyije bamwe mu bahanuzi n’abapfumu

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 16 Ukwakira 2018 saa 04:12
Yasuwe :
0 0

Kuba umuco wo kuraguza utemewe mu Rwanda ngo bituma hari abitwikira izina ry’Imana, bakiyita abahanuzi bagamije gushuka no kwambura abakristu.

Umuyobozi w’Itorero Foursquare Rwanda, Dr. Bishop Masengo Fidèle, mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda, yavuze ko ubuhanuzi bw’ibinyoma bukorwa n’abahoze ari abapfumu bitwikira izina ry’Imana.

Ati “Buriya umuco wo gupfumura, wo kuraguza usanzwe uriho muri iki gihugu no mu karere, niyo mpamvu abantu kubera ko bazi ko bitemewe bitwikira Izina ry’Imana ugasanga ibyo bakora ntibitandukanye n’abapfumu.”

Akomeza avuga ko hari abakirisitu bigishijwe udashobora kubona biruka inyuma y’abahanuzi, hakaba n’abandi birirwa biruka inyuma y’abahanuzi, hakaba n’abandi bahoraga mu bapfumu.

Mu mpera za Nzeri uyu mwaka nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), rwasohoye itangazo riburira abanyarwanda, cyane cyane abayoboke b’amatorero n’amadini basabwa kuba maso ku nyigisho zitangwa n’abiyita abahanuzi b’akataraboneka, nyamara bagamije kubayobya no kubacuza utwabo.

Dr. Bishop Masengo kandi avuga ko impamvu abantu birirwa biruka inyuma y’abahanuzi ari uko usanga abenshi badafite ubumenyi buhagije.

Ati “Iyo umubwiye ngo urabona viza yo kujya muri Amerika nutanga amafaranga nkagusengera, akaba urwego rwe rw’ubumenyi ari aho ruri bakamubwira ngo hari uwasengewe arayibona.”

“Ataranagenzura ngo arebe ko hari uwasengewe akayibona kandi hari n’abazibona batasengewe. Abantu rero ni hahandi usanga umugore afashe amafaranga akayajyana ku mupasiteri cyangwa umuhanuzi”.

Dr. Bishop Masengo avuga ko ikibazo gihangayikishije abanyamadini bo mu Rwanda ari uko usanga aba bantu bakora ubu bwambuzi yise ubushukana bitwaje ijambo ry’Imana.

Abakurikiranira hafi iby’imyemerere n’amadini bavuga ko hari ubuhanuzi bw’ababyiyitirira bubatera ubwoba kuko buba bugamije indoke z’amaturo cyangwa bukaba bwayobya abayoboke.

Umuvugizi wa Kiliziya Gatolika akaba n’umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare, Philippe Rukamba, aherutse kubwira IGIHE ngo “Hari ubuhanuzi buntera n’ubwoba busigaye buriho. Barakubwira bati ‘turahanura wowe Imana iragukiza ntuzongere no kunywa imiti, ntuzongere kureba muganga, emera gusa usenge.”

Musenyeri Rukamba yakomeje avuga ko ibyo ari ibinyoma.

Dr. Bishop Masengo yavuze ko ubuhanuzi bushukana buri mu Rwanda kuko na Bibiliya ibivuga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza