00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Biryogo: Imodoka yari mu igaraje yafashwe n’inkongi irakongoka

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 17 Nzeri 2021 saa 02:52
Yasuwe :
0 0

Imodoka y’ivatiri yari mu igaraje riherereye mu Kagari ka Biryogo mu Murenge wa Nyarugenge, yafashwe n’inkongi y’umuriro ubwo abakanishi bari barimo kuyisudira.

Ahagana saa Sita z’amanywa yo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Nzeri 2021, ni bwo iyi modoka yari mu igaraje yafashwe n’inkongi. Abaturage bagerageje kuyizimya ariko birangira ikongotse yose.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Biryogo, Munyaneza Antoine, yabwiye IGIHE, ko iyi nkongi yatewe n’abakanishi bakoraga iyo modoka.

Ati "Yabaye saa Sita ubwo barimo bayikora irashya gusa abaturage batabaye bagerageza kuyizimya kugira ngo idakongeza izindi."

Iyo nkongi yangije igice cy’iyindi modoka byari byegeranye gusa ntawe yahitanye.

Iyi modoka yafashwe bari kuyisudira
Abaturage bagerageje kuzimya ariko biba iby'ubusa umuriro uba mwinshi
Imodoka bagerageje kuyizimya ariko birangira ihiye yose

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .