00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Biruta yasabye Afurika n’u Burayi gutekereza ku bufatanye buzaramba

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 26 Ukwakira 2021 saa 01:20
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta yavuze ko igihe kigeze ngo Afurika n’u Burayi bitekereze uburyo n’ingamba zirambye zizafasha imigabane yombi kugera ku iterambere rirambye.

Yabitangaje kuri uyu wa Kabiri ubwo yafunguraga inama ihuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bagize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) n’ab’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU).

Iyi nama y’iminsi ibiri iri kubera i Kigali itegura iy’abakuru b’ibihugu by’iyo miryango yombi izabera i Bruxelles muri Gashyantare umwaka utaha, iziga ku bufatanye mu ishoramari, uburezi, ubuzima, abimukira, urujya n’uruza n’ibindi.

Minisitiri Biruta yavuze ko kuganira ku hazaza hagati ya Afurika n’u Burayi ari ingenzi cyane, kugira ngo hareberwe hamwe ibikeneye kuvugururwa kugira ngo ingamba ziyemejwe zigerweho.

Yavuze ko byose bizagerwaho hashyizwe imbaraga mu kongerera urubyiruko ubushobozi.

Ati “Gushora mu bantu binyuze mu burezi, siyansi, ikoranabuhanga n’ubuzima bizadufasha kubaka imbaraga mu rugamba rwo kwigobotora ingaruka zatewe na Covid-19. Ibigomba kujyamo bikwiriye kuba ibyubakira urubyiruko ubushobozi nkenerwa mu guhanga imirimo muri Afurika.”

Minisitiri Biruta yavuze ko ubu bufatanye kugira ngo bubyare umusaruro wifuzwa, hakenewe icyerecyezo cy’igihe kirekire aho kuba icy’igihe gito.

Ati “Ni ingenzi ko dutangira gutekereza birenze iby’igihe gito mu rwego rwo gushakira ibisubizo ibibazo by’igihe kirekire bizadufasha kubaka ubufatanye bukomeye kandi bwungukira buri ruhande.”

Visi Perezida wa EU, Josep Borrel yavuze ko hari ibintu by’ingenzi ubufatanye bwa Afurika n’u Burayi bukwiriye kubakiraho, ku isonga hakaza guhangana n’icyorezo cya Covid-19.

Yavuze ko u Burayi bumaze gutanga miliyari eshatu z’amayero muri gahunda ya Covax igamije kugeza inkingo ku bihugu bikennye, kandi ko hari izindi nkingo bagiye bahereza ibihugu binyuze mu bufatanye bafitanye.

Nubwo hari ibyakozwe, Borrel yavuze ko hakiri icyuho ashingiye ku kuba Afurika imaze gukingira 6 % by’abayituye mu gihe u Burayi bumaze gukingira abasaga 70 %.

Ati “Icyuho kirigaragaza mu gukingira abantu muri Afurika ugereranyije n’i Burayi, dukwiriye gufatanya kugira ngo dukore ibirenzeho mu kuziba iki cyuho kandi tugomba kubikora vuba. Ndakeka ko nta kibazo gikwiriye kuba kuri ibyo, ahubwo ikibazo, tuzabigenza gute?”

Borrel kandi yavuze ko mu bindi bifuza gufatanyaho na Afurika, ari uburyo bwo kuganira ku madeni ibihugu bya Afurika bifata, akaba amadeni ayifasha gutera imbere aho kuyibera umutwaro.

Ati “Dukwiriye no gukorana n’abandi bafatanyabikorwa Afurika ifitiye amadeni menshi, twe abanyaburayi ntabwo ari twe tugitanga amadeni menshi muri Afurika.”

Mu bindi u Burayi bwagaragaje ko bwifuza gufatanyamo na Afurika harimo kubaka inganda zikora imiti n’inkingo, ku buryo uwo mugabane ugira ubushobozi buhagije bwo kwitegura indwara z’ibyorezo zishobora kwibasira Isi mu gihe kizaza.

U Rwanda, Senegal na Afurika y’Epfo ni byo bihugu bya mbere bigiye kubakwamo inganda zigezweho zikora inkingo n’imiti bizafasha Afurika kwihaza ku bijyanye n’imiti.

Ubufatanye bwa Afurika n’u Burayi bwatangiye mu 2000 ariko ingingo z’ingenzi z’ubufatanye zitangira mu 2007.

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Dr Biruta Vincent, yasabye ko Afurika n'u Burayi byagirana ubufatanye buzaramba
Iyi nama y’iminsi ibiri iri kubera i Kigali itegura iy’abakuru b’ibihugu by’iyo miryango yombi izabera i Bruxelles muri Gashyantare umwaka utaha
Abitabiriye Inama ihuza ba minisitiri b'Ububanyi n'Amahanga mu muryango wa Afurika Yunze Ubumwe n'uw'Ubumwe bw'u Burayi ibera i Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .