“Biratangaje kubona umubyeyi agera aho gusinya imihigo yo kurera umwana yabyaye”

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 8 Nzeri 2016 saa 08:04
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr Diane Gashumba, yasabye ababyeyi kwita ku burere bw’abana babo bakirinda ko bajya kugororerwa mu bigo byashyizweho kuko bitasimbura uburere abana baherwa mu miryango.

Umujyi wa Kigali wari ufite abana 100 bari kugororerwa i Gitagata barimo 53 bo mu karere ka Gasabo, 42 bo muri Nyarugenge na 5 bo mu ka Kicukiro.

Ababyeyi bo mu Murenge wa Kimisagara bafite abana bagororewe n’abari kugororerwa mu kigo ngororamuco cya Gitagata giherereye mu karere ka Bugesera basinye imihigo yo kuzita ku bana babo ku buryo batazongera gusubira ku muhanda.

Ayo masezerano bayasinyiye imbere ya Minisitiri w’Uburinganire w’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango, Dr Diane Gashumba, Polisi y’u Rwanda , Umujyi wa Kigali n’izindi nzego zitandukanye ku wa Kane tariki ya 8 Nzeri 2016.

Bamwe mu basiny iyo mihigo barimo imiryango y’abagabo n’abagore, basinyiye yuko bazakora uko bashoboye bakita ku burere bw’abana babo ku buryo batazasubira ku muhanda.

Minisitiri Gashumba yavuze uruhare runini rw’ababyeyi ari rwo rutuma abana bajya kuba mu mihanda, abasaba kwikubita agashyi bakarengera abo babyaye.

Ati “N’iyo ababyeyi baba batumvikana, n’iyo baba bafitanye amakimbirane kuko nta zibana zidakomanya amahembe, ntibagomba gutererana umwana kuko ari umuziranenge .Ntabwo ingaruka zikwiye kumugeraho, ababyeyi bakwiye kubahana kandi bakubahiriza uburengaznira bw’abana.”

Dr Gashumba yavuze ko bamwe mu babyeyi birengagije inshingano zo kwita ku bana babo kugeza n’ubwo bajya mu muhanda ntibabakurikirane.

Ati “Igihugu cyaduhaye amahirwe abana bose bemerewe kujya ku ishuri, twe twababyaye ntabwo tugomba kuba ari twe tubabuza ayo mahirwe.”

Yongeyeho ati “Biratangaje kubona umwana amara umwaka mu kigo[Gitagata] nta mubyeyi uratera intambwe ngo ajye gushaka umwana we aho ari,nta n’itangazo turumva kuri radio ryo kumushakisha, ahubwo ubuyobozi akaba ari bwo buhindukira bukaza gushaka ababyeyi kuri icyo kibazo, biragayitse.”

Mu murenge wasinyiwemo iyo mihigo hari abana 11 bari i Gitagata, yasabye abayobozi b’imidugudu, inshuti z’imiryango n’izindi nzego zitandukanye za leta n’iz’abikorera guhagurukira icyo kibazo.

Ati “Dushyize hamwe ntabwo byatunanira[...] Babyeyi twe gutererana abana bacu kandi ari twe twababyaye. Biratangaje kubona umubyeyi agera aho gusinya imihigo yo kurera umwana yabyaye.”

Abayobozi b’imidugudu n’abandi bose bo mu nzego z’ibanze basabwe na Minisiteri ibashinzwe y’Ubutegetsi bw’igihugu kwihatira kwita ku kibazo cy’abana, bakagenzura amakimbirane ari mu miryango bakagira uruhare mu kuyahosha.

Ku ruhande rw’ababyeyi bavuga ko hari abana bigira ibirumbo bakajya ku mihanda kandi ntacyo babuze, ariko hari n’abagore bagiye bagaragaza ko batereranywe n’abagabo babo bibera mu kabari ntibakozwe ibyo kwita ku bana babo, hakaba n’abavuze ko ubukene ari kimwe mu bituma abana babo babacika bakajya kuba ku mihanda.

Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Diane Gashumba yavuze ko bibabaje kubona umubyeyi agera ahom asinya imihigo yo kurera umwana we
Inzego zitandukanye zari zitabiriye iki gikorwa
Ababyeyi basabwe kurinda abana babo ubuzererezi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza