Uku kwihutisha gahunda yo kwemeza aya masezerano ya Kigali, birereka Isi ko ubutegetsi bwa Biden buzahuza imbaraga n’ibindi bihugu mu rugamba rwo guhangana n’ihindagurika ry’ikirere ndetse no kugabanya imyuka ihumanya ikirere.
Mu Ukwakira 2016, nibwo intumwa z’ibihugu zisaga 200 zari ziteraniye i Kigali mu Rwanda zemeranyijwe ku mugambi wo gukumira imyuka ituruka mu byuma bikonjesha (hydrofluorocarcons, HFCs) hagamijwe kubungabunga akayunguruzo k’izuba no kurengera ibidukikije.
Ni amasezerano avugurura aya Montreal yerekeye imyuka yangiza akayunguruzo agamije igenzurwa ry’ikoreshwa ry’ibinyabutabire biteza imyuka yangiza akayunguruzo k’izuba.
Ivugururwa ry’Amasezerano ya Montreal ryitezweho kuzagabanya toni zigera kuri miliyari 70 z’imyuka ihumanya ndetse hakagabanywa dogere 0.5 kw’izamuka ry’ubushyuhe bw’Isi kugeza mu mpera z’iki kinyejana, dore ko bimwe mu bituma buzamuka birimo n’iyo myuka (hydrofluorocarbons- HFCs).
Amasezerano ya Montreal yashizweho umukono mu 1987, u Rwanda ruyashyiraho umukono mu 2003. Aya masezerano yasinywe n’ibihugu byose bigize Isi uko ari 197.
Kwemeza aya masezerano kwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika byitezweho kuzagira uruhare mu kugabanya imyuka ituruka mu byuma bikonjesha, ku kigero cya 85% mu gihe cy’imyaka 15, nk’uko bitangazwa n’Ikigo NRDC (Natural Resources Defense Council).
Kugeza ubu ibihugu bigera ku 120 nibyo bimaze kwemeza amasezerano ya Kigali, kuba Amerika igiye kubyiyongeraho byitezweho gutuma n’ibindi bihugu bifite ubukungu buteye imbere nk’u Bushinwa, u Buhinde n’ibindi, nabyo byihutisha gahunda yo kuyemeza cyane ko ari bimwe mu byohereza mu kirere imyuka ihumanya myinshi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!