Bidasubirwaho Bemba yakuwe mu biyamamariza kuyobora RDC

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 4 Nzeri 2018 saa 11:47
Yasuwe :
0 0

Urukiko rurinda Itegeko Nshinga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rwemeje bidasubirwaho ko Jean Pierre Bemba na Adolphe Muzito batemerewe kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.

Ibyemezo by’uru rukiko ntibijuririrwa. Komisiyo y’Amatora yari yakuye Bemba mu bahatanira umwanya w’Umukuru w’Igihugu imushinja guha ruswa abatangabuhamya mu rubanza aregwamo mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC).

Abanyamategeko ba Bemba bagaragaje ko mu mategeko ya RDC ntaho guha ruswa abatangabuhamya bigaragara nk’icyabuza umuntu kwiyamamaza.

Urukiko rwavuze ko mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha kiri kuvugururwa, guha ruswa umutangabuhamya ari igikorwa nkomezacyaha ku cyaha cya ruswa.

Adolphe Muzito wahoze ari Minisitiri w’Intebe, urukiko rwanzuye atemererwe kwiyamamaza kubera ibibazo afitanye n’ishyaka yahozemo, Parti Lumumbiste Unifié (PALU).

Ikibazo bafitanye gishingiye ku kuba yarazeseye mu ishyaka nyamara akaba akiri mu Nteko Ishinga Amategeko kandi uwo mwanya yarawuhawe ku iturufu y’ishyaka.

Icyakora Marie-José Ifoku na Samy Badibanga wahoze ari Minisitiri w’Intebe bo basubijwe ku rutonde bari bakuweho kubera amakosa ku bijyanye n’ubwenegihugu bwabo.

Perezida w’ishyaka MLC rya Jean Pierre Bemba, Eve Bazaiba yabwiye RFI ko umukandida wabo atazize kutubahiriza amategeko ahubwo yazize Kabila.

Yagize ati “Jean Pierre Bemba yangiwe na Leta ya Congo atari ku mpamvu z’amategeko ahubwo ni ku mpamvu za politiki. Ibyo tubona ni uko Komisiyo y’amatora ikoreshwa, urukiko rurinda Itegeko Nshinga rurakoreshwa na Kabila. Niba tudashyize hamwe, ntabwo bishoboka gutabara Congo kuko duhanganye n’umuntu utubahiriza amategeko.”

Adolphe Muzito yavuze ko atatunguwe n’icyemezo yafatiwe, ashimangira ko ari amayeri Kabila ari gukoresha ngo igihugu kibemo akaduruvayo kabuze amatora kuba maze akomeze ayobore.

Amatora muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ateganyijwe tariki 23 Ukuboza uyu mwaka.

Urukiko rurinda Itegeko Nshinga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rwemeje bidasubirwaho ko Jean Pierre Bemba na Adolphe Muzito batemerewe kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza