BBOXX yahawe inguzanyo ya miliyoni $8 yo gusakaza ingufu z’imirasire y’izuba mu Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 Gicurasi 2019 saa 02:15
Yasuwe :
0 0

Sosiyete BBOXX isakaza ibikoresho bitanga ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba yahawe inguzanyo ya miliyoni $8, akabakaba miliyari 7 Frw, azakoreshwa mu mushinga wo guhaza ingufu mu ngo zo mu Rwanda.

Iyi nguzanyo BBOXX yayihawe n’Ikigega gitera Inkunga Imishinga yo gusakaza umuriro udafatiye ku muyoboro mugari (Facility for Energy Inclusion Off-Grid Energy Access Fund -FEI OGEF)

Ni ku nshuro ya mbere, iki kigega gitanze inguzanyo kuva cyatangira gukora mu mwaka ushize; izakoreshwa mu gushyigikira ibikorwa bya BBOXX bigamije gusakaza ibikoresho bitanga ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba.

Inguzanyo yahawe BBOXX yitezweho gufasha iyi sosiyete kwagura ibikorwa byayo bikagera ku bantu benshi, uduce dutandukanye n’imishinga ikiri mito ikiri mu kizima.

Umuyobozi wa BBOXX, Mansoor Hamayun, uri no mu batangije iyi sosiyete yatangaje ko iyi nguzanyo izafasha kwihutisha umushinga wo kugeza imirasire y’izuba ahantu henshi.

Yagize ati “Twishimiye no guhabwa iyi nguzanyo kuko izadufasha kwagura aho tugeza imirasire y’izuba mu Rwanda. Izadufasha mu ntego yacu yo guhindura ubuzima bwa benshi no gufungura amahirwe yabo ku ishoramari binyuze mu kuberegereza ingufu bakoresha.’’

Yongeyeho ko “Ibikorwa dufite mu Rwanda, guhabwa iyi nguzanyo bigaragaza icyizere mu ishoramari ryacu n’ubushobozi bwo gutanga amashanyarazi yizewe kandi ahendutse.’’

BBOXX imaze kugeza imirasire y’izuba mu ngo n’inzu z’ubucuruzi zirenga 80 000 mu gihugu hose.

FEI OGEF yatanze inguzanyo, ni ikigega gifite miliyoni $100, yifashishwa mu gutera inkunga ibigo bisakaza ingufu z’umuriro udafatiye ku muyoboro mugari. Kigenzurwa na LHGP Asset Management iri munsi ya Lion’s Head Group.

BBoxx itanga imirasire y’izuba n’amatara acagingwa ku buryo bworoshye, n’ibindi bikoresho birimo televiziyo na radio bitwara umuriro muke; yibanda ku bantu badafite umuriro w’amashanyarazi cyane cyane abatuye mu cyaro.

Iyi sosiyete ikomoka mu Bwongereza, yatangiye gukorera mu Rwanda muri Mata 2014, kuri ubu ifite ahantu hacururizwa ibikoresho byayo hatandukanye mu gihugu.

BBOXX imaze kugeza imirasire y’izuba mu ngo n’inzu z’ubucuruzi zirenga 80 000 mu Rwanda
Batiri ijyana n'umurasire utangwa na BBOXX

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza