Bayigamba Robert wabaye Minisitiri yarekuwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 Ugushyingo 2019 saa 05:40
Yasuwe :
0 0

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko Bayigamba Robert wigeze kuba Ministiri w’Urubyiruko, Umuco na Siporo mu Rwanda afungurwa, agakurikiranwa ari hanze ku byaha aregwa n’Ubushinjacyaha.

Uyu mugabo ari na we nyiri Uruganda rwa Manumetal aregwa ibyaha bibiri birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoresheje uburiganya n’icyo kugurisha ikintu cy’undi cyangwa kugitangaho ingwate, ibyaha nyirubwite ahakana.

Bayigamba yarezwe n’uwitwa Hagenimana Jean Claude watanze ikirego mu Bugenzacyaha ko baguze ibibanza bitatu miliyoni 850 Frw, akamuha avansi (avance) ya miliyoni 220 Frw andi asigaye agomba kuyamuha nyuma y’ukwezi kumwe.

Gusa ngo haje kuzamo imbogamizi Bayigamba atinda kumuha icyemezo gitangwa na RRA kigaragaza ko nta bibazo ubutaka bufite, cyagombaga kumuhesha inguzanyo muri banki akabona amafaranga yari asigaye akamwishyura, Bayigamba yarangiza ngo ubwo butaka akabugurisha TEREMAFU Ltd.

Nyuma ngo yaramwegereye ngo bashyire mu bikorwa amasezerano y’ubugure, Bayigamba Robert amubwira ko yabujijwe kugurisha, amusezeranya ko agiye kumusubiza amafaranga ye ariko ntiyayamuha.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Bayigamba mu ibazwa yiyemereye ko mu bibanza avuga ko yagurishije Hagenimana Jean Claude, harimo ikibanza kimwe yari yaratanzeho ingwate muri ADEPR, ko hari n’ikindi kibanza cyafatiriwe na RRA kubera kutishyura imisoro gifite.

Ikindi ngo ni uko mu minsi 30 Bayigamba Robert yari yarumvikanyeho na Hagenimana Jean Claude ko azaba amwishyuyemo, yamusabye kumuzanira attestation de créance y’ibyo bibanza ntiyihutire kuyizana vuba, ahubwo ayizana ukwezi kwararenze kugira ngo abigire urwitwazo rutuma ayo masezerano y’ubugure ata agaciro.

Bayigamba we yaburanye avuga ko ibyo Ubushinjacyaha buvuga ko yahishe Hagenimana ko icyangombwa cy’ubutaka yagihayeho ingwate ADEPER ikindi kigafatirwa na RRA atari ukuri, kuko mu gihe ayo masezerano yakorwaga nta kibanza na kimwe cyari mu bugwate, ibintu byanashimangiwe n’Umwanditsi mukuru muri RDB.

Akomeza avuga ko Ubushinjacyaha bwivuguruza kuko umuntu ugiye kugura umutungo utimukanwa wese icyo aheraho abaza ni icyangonbwa cy’ubutaka cy’umwimerere, utakibonye ukaba utagura.

Ngo ibyo bivuga ko Hagenimana yari yasobanuriwe ko niyishyura Bayigamba na we azishyura abo afitiye imyenda bakamuha ibyangombwa basigaranye, bikabafasha gukora iherekanya ry’ubutaka.

Nyuma yo gusesengura dosiye, urukiko rwavuze ko kuba Ubushinjacyaha buvuga ko Bayigamba yatanzeho ingwate ikibanza, atari ukuri kubera ko bishimangirwa n’inyandiko Umwanditsi Mukuru w’ingwate muri RDB yanditse ku wa 5 Ugushyingo.

Urukiko rukaba rusanga kuba ADEPR ifite icyangombwa cy’umutungo Bayigamba uhagarariye Manumetal yayihaye kubera amafaranga ayifitiye nk’uko nawe abyemera, ntaho bihuriye n’ubugwate hashingiwe ku ngingo ivuzwe haruguru.

Urukiko kandi rwavuze ko ibivugwa n’Ubushinjacyaha ko Bayigamba yamvikanye na Hagenimana ko azaba yamuhaye attestation de créance y’ibibanza baguze mu gihe cy’iminsi 30, iyi nayo atari impamvu ikomeye yatuma uregwa akekwaho iki cyaha, kubera ko nta hantu na hamwe ubushinjacyaha bwigeze bugaragaza ubwo bwumvikane bwo kuzanirwa attestation de créance mu minsi 30.

Byongeye kandi urukiko rusanga kuba mu ibazwa rya Hagenimana avuga ko yari yumvikanye na Bayigamba Robert ko amusubiza miliyoni 220 Frw ikibazo bafitanye kikarangira, bigaragaza ko nta mpamvu zikomeye zituma hakekwa ko uregwa yakoze icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Urukiko rwanzuye ko nta kigaragaza ko uwo mutungo wigeze ukurwa mu maboko ya Manumetal ngo ushyirwe mu maboko ya Hagenimana ngo byitwe ko yagurishije umutungo abantu babiri batandukanye.

Rwavuze ko kuba Bayigamba Robert na Hagenimana baragiranye amasezerano y’ubugure bw’ibibanza y’agateganyo ko bazagura, bitavuga ko yegukanye uyu mutungo ku buryo aya masezerano adashyizwe mu bikorwa byakwitwa ko Bayigamba yagurishije ikintu kitari icye.

Ubushinjacyaha bwari bwasabye ko Bayigamba akurikiranwa afunzwe kubera ko arekuwe yakwihisha ubutabera kuko nta mutungo we yakuramo inyungu, kandi ko aramutse agiye nta kintu yaba akiramira kubera ko umuryango we uba hanze y’igihugu, kandi ko yakwica iperereza rikomeje gukorwa.

Gusa we yasabye gukurikiranwa ari hanze kuko kuba umuryango we uri hanze ari uko afite umwana urwaye nyina akaba yaragiye kumurwaza, kandi ko umutungo aregwa utangana n’agaciro k’umutungo wa Manumetal ubarirwa muri miliyari eshatu z’amafaranga y’u Rwanda, ko amafaranga aregwa atatuma atoroka igihugu kandi yaragikoreye akaba nta kindi kibazo yigeze agira.

Ikindi ni uko igihe cyose yagiye ahamagarwa yagiye yitaba ubutabera atagoranye kandi ari kuri telefoni gusa, anatanga umwishingizi wamwishingira ariko agakurikiranwa ari hanze.

Urukiko rwavuze ko kuba nta mpamvu zikomeye zituma Bayigamba Robert akekwaho gukora icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya ndetse n’icyaha cyo kugurisha ikintu cy’undi cyangwa kugitangaho ingwate, rusanga ntaho rwahera rumufunga by’agateganyo, rutegeko ko akurikiranwa adafunze, agafungurwa urubanza rukimara gusomwa.

Bayigamba ni umuntu wabaye mu myanya itandukanye, kuko uretse kuba Minisitiri yabaye Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera na Perezida wa Komite Olimpiki y’u Rwanda.

Bayigamba Robert wabaye Minisitiri yarekuwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza