00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bavunyi batavunika - Amagambo ya Mushikiwabo arata ubutwari bw’Inkotanyi

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 5 Nyakanga 2021 saa 03:43
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, yarase ibigwi by’Inkotanyi ku Munsi wo Kwibohora wizihizwaga ku nshuro ya 27, avuga ko magingo aya amaboko yabohoye u Rwanda yiyongereye ingufu.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter ku wa 4 Nyakanga 2021, Mushikiwabo yavuze ko amaboko yabohoye u Rwanda ubu yiyongereyeho izindi ngufu ku buryo hari n’ibindi byinshi byiza byakorwa.

Ati “[Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 27] ni umunsi wo gusubiza amaso inyuma bikadufasha kurebana ubushishozi imbere hazaza. Ibyinshi biri imbere ntitubizi ariko icyo tuzi ni uko amaboko yabohoye u Rwanda yiyongereyemo ingufu.”

Yakomeje ashimira FPR Inkotanyi n’ingabo zabohoye u Rwanda zigahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akoresha imvugo ya gisizi azifuriza ishya n’ihirwe.

Yagize ati “Nkotanyi zacu, bavunyi batavunika, murakagira Imana y’i Rwanda.”

Kuva ku wa 4 Nyakanga 1994, imyaka 27 irashize umwe ku wundi Abanyarwanda bishimira ko bibohoye. Nyuma y’urugamba rw’amasasu, hakurikiyeho urw’iterambere,umutekano n’amahoro ari narwo Igihugu gikatajemo.

Louise Mushikiwabo yashimye ubutwari bw'Inkotanyi zabohoye igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .