Kwamamaza

Batatu baguwe gitumo bafite ibihumbi 20 by’amafaranga y’amiganano

Yanditswe kuya 18-11-2016 saa 07:15' na IGIHE


Abagabo batatu bo mu Karere ka Kamonyi bafashwe na polisi y’u Rwanda bafite amafaranga ibihumbi 20,000 by’amafaranga y’u Rwanda y’amiganano, ku wa 15 Ugushyingo 2016.

Hangimana Pancras w’imyaka 29, Mutabazi Innocent w’imyaka 34 na Nkuruzino w’imyaka 29 bafatiwe mu kagari ka Rugarama, umurenge wa Rugarika mu karere ka Kamonyi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) André Hakizimana yavuze ko aba bagabo bafashwe bivuye ku makuru yatanzwe n’abaturage ba hariya bafatiwe.

CIP Hakizimana yavuze ko bose bafatanywe ariya mafaranga y’amiganano ubwo bageragezaga kuyaguramo bimwe mu bicuruzwa.

Yagize ati ” Twabonye amakuru ko Mutabazi na Nkuruzino barimo kugenda bishyura amafaranga y’amiganano, twahise tuza kubareba turayabasangana, bari bafite ibihumbi 20,000, inoti enye z’ibihumbi bitanu.”

Yongeyeho ko ari abo bayahaye bahise bamenyesha Polisi y’u Rwanda bakimara gutahura ko ari amiganano aho yongeyeho ko bene aya mafaranga agira ingaruka mbi ku bukungu bw’igihugu kubera ko atesha agaciro ifaranga nyaryo, kandi ateza igihombo abayahawe.

Yakomeje avuga ko, ibazwa ry’aba bafashwe n’iperereza ryahise ritangira byatumye hafatwa Hangimana Pancras bagenzi be bashinja ko ari we uyabaha.

Hangimana ukomoka mu murenge wa Kiyumba mu karere ka Muhanga, yarashakishijwe maze afatirwa i Kigali mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane 17 Ugushyingo, na Polisi ikorera mu karere ka Nyarugenge.

Amakuru atangwa na Polisi, avuga ko Hangimana yafashwe yari asanzwe yararekuwe ku cyaha nk’iki kuko yari yarafashwe ku itariki 14 Nyakanga uyu mwaka i Kanombe mu karere ka Kicukiro, akaba yari yararekuwe n’urukiko kuri iki cyaha.

Yavuze ko akenshi abakora ubu bujura, bajya ku bakora ubucuruzi bwo guhererekanya amafaranga biciye kuri telefone, bakayabaha bababwira ngo barabitsa, bagahita bajya ku wundi nk’uwo bakabikuza amafaranga mazima.

CIP Hakizimana yaboneyeho gusaba abacuruzi by’umwihariko cyangwa abandi bakora imirimo yakira amafaranga menshi ko, abatarabona ubushobozi bwo kugura imashini itahura amafaranga y’amiganano, kujya basuzuma neza inoti bahawe mbere y’uko uzibahaye agenda kugira ngo barebe ko ari nzima kandi abasaba kujya bihutira kumenyesha Polisi igihe cyose bahawe cyangwa babonye umuntu ufite ay’amiganano.

Yarangije ashima abihutiye gutanga amakuru bakibona ko bariya bagabo babishyuye amafaranga y’amiganano, ndetse asaba n’abandi kujya bakora nka bo.

Bose ubu bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Runda mu gihe iperereza rikomeje ngo hamenyekane inkomoko nyayo y’aya mafaranga y’amiganano.

Uko ari batatu nibahamwa n’icyaha bazahanishwa ingingo ya 601 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko, umuntu wese uhimba, ukoresha cyangwa ukwirakwiza mu buryo ubwo ari bwo bwose ibintu byose byakwitiranywa n’amafaranga cyangwa izindi mpapuro zivunjwamo amafaranga, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’amafaranga y’amahimbano.


Kwamamaza

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Thursday 8 Ukuboza 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved