Batatu bafunzwe bakekwaho gutizanya ibyuma by’imodoka ngo bajye muri ‘Controle Technique’

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 28 Nzeri 2016 saa 03:16
Yasuwe :
0 0

Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali yataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho gutizanya icyuma gishyirwa mu modoka bita ‘biolette’, nyuma y’uko byagaragaye ko hari icyuma ishami rishinzwe ubugenzuzi bw’ibinyabiziga ritemera ariko abashoferi bo bagakomeza kubikoresha.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, CIP Emmanuel Kabanda, yabwiye itangazamakuru ko ubu buryo bukoreshwa cyane ku modoka zagiye zihindurwa, kuko u Rwanda rutakira imodoka zitwarirwa iburyo ahubwo zitwarirwa ibumoso, izakozwe gutyo bigasaba ko zihindurwa ngo zihabwe ibyangombwa byo gukorera mu Rwanda, icyo cyuma kikazifasha gukata nta mpungenge zibayeho.

Abatawe muri yombi barimo Mwumvaneza Eric usanzwe ari umukanishi, n’abashoferi babiri b’imodoka zatizanyije ibyuma, ari bo Nsabimana Claudien na Ndisanze Dismas.

Nsabimana Claudien uvuga ko umukoresha we ari we wamwohereje mu igaraji, yavuze ko yavuye gukoresha ‘Contrôle technique’ akajya guhindura icyo cyuma cyitwa ‘biolette” ari na bwo yahise atabwa muri yombi hamwe n’abakekwaho iki cyaha uko bose ari batatu.

Ati “Impamvu zabyo ni uko izo igenzura ry’imodoka ryemera ntabwo zikata, zikata uruhande rumwe. Imodoka zihinduye dushyiramo za zindi ndende ziba zisudiriye zo zikata impande zose. Nicyo kintu cyabinteye.’’

« Ntwara Fuso ipakira imizigo, ntwaye iyi modoka nk’imyaka itanu kandi buri mezi atandatu dukoresha contrôle. Njyewe mvugishije ukuri nk’abashoferi batwara Fuso nta muntu numwe udakora icyo kintu. »

Mwumvaneza Eric ukora mu igaraji riri i Remera mu mujyi wa Kigali, yavuze ko we atahinduye icyuma ahubwo yakazaga icyari kirimo, ku buryo asanga we arengana.

CIP Emmanuel Kabanda avuga ko iby’uko icyuma cyemerwa gishyirwa mu modoka kidakata “ari amatakirangoyi, ndetse ari bamwe mu bafashwe muri benshi babikora.

Ati “Uko bikorwa, kimwe n’ibindi byuma bimwe na bimwe bibahenda, kiriya cyuma cyo kuri Fuso gishyirwa ku mamodoka aturuka hanze yarahinduwe, ni ibyuma bakunze gutira mu magararaji. Bavuga ko iyo ari gishya bakigura hagati ya 45 000 Frw na 60 000 Frw, kubera kwanga gutanga amafaraga amagaraji akabibakodesha 3000 Frw, akagishyiramo yarangiza guhabwa icyangombwa cy’ubuziranenge bw’imodoka, yava ahangaha akagisubiza iyo yagikuye, agasubizamo igishaje."

“Ibyo ni ibikorwa biganisha ku mpanuka za hato na hato cyane cyane z’amakamyo, ziva ku kugenda badushuka ariko na bo bishuka.”

CIP Kabanda yavuze ko iki cyaha gihanishwa ingingo ya 612 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, ivuga ko umuntu wese wihesha ku buryo bw’uburiganya impapuro zitangwa n’ubuyobozi ahanishwa igifungo kirenga imyaka itanu kikagera no ku myaka irindwi, n’ihazabu kuva ku 300 000 Frw kugera kuri miliyoni eshatu.

Yakomeje agira ati “Ba nyiri ariya mamodoka bagomba gufatirwa harimo gutesha agaciro icyangombwa cy’igenzura ry’ibinyabiziga bari bihaye mu buryo bw’uburiganya. Icya kabiri ni uko kugira ngo imodoka ijye gukora ubwikorezi igomba kuba ifite icyangombwa gitangwa na RURA. Icyo na cyo agihabwa kubera ko mubyo asabwa kuzuza harimo icyangombwa ko imodoka yujuje ubuziranenge. Ibyo nabyo arabitakaza, ndetse ubu imodoka zirafunze akaba azategereza ko urubanza rurangira.”

Abatawe muri yombi bakekwaho uburiganya mu gutizanya ibyuma by'imodoka
Polisi yafunze imodoka aba bashoferi batwaraga
Icyuma bivugwa ko ari cyo abashoferi batizanya
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, CIP Emmanuel Kabanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza