Batatu bafatiwe mu bikorwa byo kurwanya ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 Kanama 2019 saa 08:02
Yasuwe :
0 0

Polisi y’u Rwanda iraburira abantu bishora mu biyobyabwenge kubireka kuko batazigera bihanganirwa. Ni nyuma y’uko kuri uyu wa 14 Kanama abantu batatu batandukanye Polisi ibafatanye ikiyobyabwenge cy’urumogi.

Abafashwe ni umusore w’imyaka 21 wafatiwe mu Karere ka Nyabihu afite udupfunyika 389 tw’urumogi, mu karere ka Nyagatare hafatirwa u w’imyaka 28 n’uw’ imyaka 32 bafite ibiro bine by’urumogi n’aho mu Karere ka Gasabo mu rugo rw’umuturage hafatiwe udupfunyika 264.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Emmanuel Kayigi, yavuze ko mu bikorwa byo kurwanya ibyaha bikorerwa mu muhanda abapolisi ubwo bari mu muhanda Rubavu- Musanze ariho bafatiye umusore w’imyaka 21.

Ati “ Ahagana saa 20:30 ubwo abapolisi bari mu kazi bahagaritse imodoka yavaga Rubavu yerekeza i Kigali isangamo umusore ufite urumogi udupfunyika 389 yaruhetse mu mugongo. Akimara gufatwa yahise ashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha rukorera kuri Sitasiyo ya Mukamira.”

Yakomeje abwira abantu ko bakwiye kwirinda ibiyobyabwenge kuko ingaruka zabyo ari mbi cyane haba ku muntu ubifatiwemo,umuryango we ndetse n’igihugu muri rusange.

Ati “ Ibiyobyabwenge bigira ingaruka nyinshi mbi ku muntu ubifatiwemo harimo gufungwa, kubura amafaranga yashoye, gusigira umuryango ibibazo byinshi kuko usigara ukwitaho mu gihe amategeko yaguhannye. Buri wese akwiye kumva ko kubirwanya ari inshingano ze.”

Umuvugizi wa Polisi muri iyi ntara yakomeje agira inama abaturage kwirinda kwishora mu biyobyabwenge kuko amategeko yakajijwe ku muntu ubifatiwemo, akabasaba gushaka ibindi bakora byabateza imbere kuruta kwishora mu byaha.

Yongeyeho ko igihugu gikeneye urubyiruko ruzima rutashegeshwe n’ibiyobyabwenge kuko arirwo mizero y’ejo hazaza, buri wese abe ijisho rya mugenzi we atangira amakuru ku gihe kugira ngo ibyaha bibashe gukumirwa bitaraba.

Mu ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Nyagatare mu murenge wa Rwimiyaga, Umuvugizi wa Polisi muri iyi ntara, CIP Hamdun Twizeyimana, nawe yavuze ko ku makuru yatanzwe n’abaturage mu murenge wa Rwimiyaga hafatiwe abasore babiri bafite ibiro bine by’urumogi babitwaye kuri moto bagiye kubicuruza.

Ibiyobyabwenge biza ku isonga mu guteza umutekano muke aho byagaragaye niho harangwa ibindi byaha byinshi bitandukanye birimo ubujura, gufata ku ngufu, gukubita no gukomeretsa, amakimbirane yo mu miryango n’ibindi byinshi.

Polisi ikaba isaba buri muntu wese gufata iyambere mu kubirwanya hatangirwa amakuru ku gihe kugira ngo bibashe gukumirwa.

Mu ngingo ya 263 mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri ariko atarenze miliyoni mirongo itatu ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye bibarizwamo n’urumogi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza