00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Batatu bafatanywe inyandiko mpimbano zirimo n’ibyemezo bihabwa abipimishije COVID-19

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 Ugushyingo 2021 saa 12:28
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafashe abantu batatu bakora serivisi za Papeterie bakekwaho gukora inyandiko mpimbano zirimo ibyemezo bigaragaza ko umuntu yipimishije COVID-19 bihabwa abajya mu ngendo zo mu mahanga.

Abantu batatu bakekwaho iki cyaha batawe muri yombi tariki ya 4 Ugushyingo 2021.

Urubuga rwa RIB rwanditse ko uko ari batatu bafashwe bakora serivisi z’Irembo ndetse n’izo gufotora inyandiko (photocopy) no kuzisohora (printing).

Basanganywe inyandiko mpimbano zitandukanye zirimo impamyabumenyi z’icyiciro cy’amashuri yisumbuye, ibyemezo bigaragaza ko umuntu yipimishije COVID-19 by’abajya mu mahanga, indangamuntu, n’icyangombwa gitangwa na kaminuza kigaragaza ko umunyeshuri yarangije amasomo (clearance form) byose bitari iby’umwimerere.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko muri iki gikorwa cyo gushakisha abakora izi nyandiko mpimbano, iperereza rigaragaza ko abafashwe bari bafitanye imikoranire mu gukora no gutanga izi nyandiko mpimbano.

Ati “Umwe agira uruhare mu gushaka abakiliya, undi mu gucura inyandiko mpimbano, undi mu kuzifotora no kuzisohora. Mu gikorwa cyo gushakisha aba bagizi ba nabi hatahuwe n’ibikoresho byari ahantu hatandukanye byifashishwa mu gukora izi nyandiko.”

RIB irihanangiriza abishora mu byaha byo gukora cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Dr Murangira yakomeje ati “RIB irasaba kandi ibigo byose kugira amakenga no gushishoza igihe cyose bakira ibyangobwa, byaba ibitangwa n’ibigo bya Leta cyangwa ibyigenga, bikabanza kuzigenzura ndetse bikanabaza ibigo byatanze ibyo byangombwa niba koko ari umwimerere.’’

Mu myaka ibiri ishize, RIB yakiriye ibirego 1.794 bifitanye isano na dosiye z’abafatanywe impapuro mpimbano, muri zo harimo impamyabumenyi n’impushya zo gutwara ibinyabiziga 80 [zingana na 4.4%].

RIB isaba ibigo n’abakoresha gushishoza no gukora igenzura bikareba niba bikoresha abakozi bafite ibyangombwa bizima.

Ingingo ya 276 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko atarenga miliyoni 5 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Iyi ngingo kandi ivuga ko umuntu wese uzi ko inyandiko ari impimbano, akayikoresha ku buryo ubwo ari bwo bwose, aba akoze icyaha, kandi ahanishwa ibihano byavuzwe haruguru.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .