00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Batatu bacururiza ’Down town’ bafatanywe mukorogo, umwe aracika

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 Kamena 2021 saa 10:54
Yasuwe :
0 0

Polisi y’u Rwanda yafatiye mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Muhima ahazwi nka Down town abantu batatu bacuruzaga amavuta atemewe yangiza uruhu azwi ku izina rya mukorogo.

Uko ari batatu bafatanywe amacupa y’ubwoko butandukanye bw’aya mavuta arimo ayitwa Caro light, Miss white, Princess Clair, G.G and Hypprogel n’andi atandukanye agera kuri 237.

Ubwo abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha bafataga ayo mavuta atemewe bagiye no mu iduka ry’undi mucuruzi wa kane bahasanga amacupa ya mukorogo 254 yose hamwe aba amacupa 491, gusa bitewe n’uko uyu mucuruzi yari yamenye amakuru we yahise yiruka aracika, kugeza ubu akaba agishakishwa n’inzego z’umutekano.

Ubwo berekwaga itangazamakuru mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Kamena ku Cyicaro cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, aba bose uko ari batatu bemeye amakosa bakoraga bayasabira n’imbabazi.

Umwe mu bafashwe usanzwe utuye mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Gacurabwenge, Akagari ka Bihinga yavuze ko aya mavuta ayacuruza ayahawe n’abazunguzayi bayamuzanira.

Yagize ati “Hari abantu basanzwe bacururiza ku muhanda baza aho bategera imodoka mu Mujyi wa Kigali hazwi nka ‘Down Town’ bafite ayo mavuta atemewe mu gikapu bakagenda bashaka abakiriya ni muri ubwo buryo nanjye nayaranguraga nkayacuruza. Natangiye gucuruza aya mavuta umwaka ushize wa 2020 ntekereza ko aribwo nzabona inyungu byihuse nkabona n’abakiriya benshi none mbonye ko nibeshye cyane ndabisabira imbabazi nkagira inama n’abandi kubireka.”

Mugenzi we utuye i Batsinda mu Karere ka Gasabo na we ufite iduka Down town ryafatiwemo amavuta ya mukorogo, yavuze ko yari asanzwe acuruza ibikinisho by’abana, akaba yicuza impamvu yashyizemo n’aya mavuta atemewe.

Ati “Maze amezi umunani nkora ubu bucuruzi, nayaranguraga n’abacuruzi bazaga bayagendana bayahetse mu bikapu nkayavanga n’ibyo bicuruzwa byanjye nari nsanzwe ncuruza mbere. Siniyumvishaga ko bazamfatana aya mavuta, ndagira inama umuntu wese ugikora ubucuruzi butemewe kubizinukwa nka nasaba n’imbabazi ko ntazongera gucuruza ibitemewe."

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yavuze ko gufatwa kw’abo bantu byaturutse ku mikoranire myiza isanzwe iri hagati ya Polisi n’abaturage batanga amakuru.

Yagize ati “Aba bafashwe baje bakurikira abandi bagiye bafatwa mu bihe bitandukanye haba muri iki cyumweru no mu gishize yemwe no mu bindi bihe bitandukanye bose bafatirwa gucuruza amavuta atemewe kandi twagiye tubereka itangazamakuru. Abagicuruza aya mavuta atemewe cyangwa n’abacuruza ayemewe mu buryo bwa magendu bakagombye kuba barabiretse, ndibutsa abantu bagicuruza ibintu bitemewe ko kubufatanye n’abaturage tuzakomeza gushakisha no gufata abakora ubwo bucuruzi butemewe."

CP Kabera yongeye kuburira abacuruza amavuta ya Mukorogo ko Polisi izakomeza ibikorwa byo kubafata nta na rimwe izigera ibaha agahenge.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda kandi aburira abakomeje gukerensa ingaruka z’aya mavuta ku mubiri no ku buzima bwabo bagakomeza kuyisiga, ko bakwiye kubireka burundu kuko ingaruka zayo zidatinda kugaragara.

Mu Rwanda hari amoko agera ku 1,342 y’amavuta yo kwisiga arimo ibinyabutabire byangiza uruhuru bikaba byagira ingaruka ku buzima bw’uyisize. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) rivuga ko ayo mavuta ashobora kugira ingaruka zikomeye ku mpyiko n’umwijima, abaganga kandi bavuga ko ingaruka zayo zihita zigaragara ku ruhu kuko ruhita rutukura.

Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 266 ivuga ko Umuntu wese ukora, ugurisha, utanga ibintu bibujijwe bikurikira: umuti; ibintu bihumanya; ibintu binoza cyangwa bisukura umubiri; ibindi bikomoka ku bimera; aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Uko ari batatu bafatanywe amavuta yangiza uruhu azwi nka mukorogo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .