00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Batandatu RIB yafunze barimo n’uwahoze mu buyobozi bw’Ishyaka rya Ingabire Victoire

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 Ukwakira 2021 saa 01:34
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwataye muri yombi abantu batandatu barimo na Nsengimana Theoneste ufite umuyoboro wa Youtube witwa Umubavu TV, bakurikiranyweho ibyaha byo gutangaza amakuru y’ibihuha agamije guteza imvururu n’imidugararo muri rubanda.

Nsengimana w’imyaka 34 yari yarafunzwe muri Mata umwaka ushize akurikiranyweho uburiganya nyuma aza kurekurwa, yatawe muri yombi hamwe na Sibomana Sylvain w’imyaka 51.

Sibomana yahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka FDU-Inkingi rya Ingabire Victoire. Ntabwo ari ubwa mbere afunzwe kuko mu 2013 nabwo yafunzwe akurikiranyweho ibyaha byo gukangurira rubanda gukora imyigaragambyo itemewe.

Yarekuwe mu ntangiriro za 2021 ndetse icyo gihe nyuma y’imyaka umunani, mu bamwakiriye na Ingabire Victoire yarimo.

Abandi bafunzwe ni Rucubangana Alex w’imyaka 47, Hagengimana Hamad ufite imyaka 40, Ndayishimiye Jean Claude w’imyaka 36 na Uwatuje Joyeuse ufite imyaka 33.

RIB yasobanuye ko ibyaha bakekwaho babikoze mu bihe bitandukanye bifashishije imbuga nkoranyambaga zitandukanye nka Youtube, gusa ntiyigeze itangaza iyo miyoboro ya Youtube bakoresheje kuko “byabangamira iperereza”.

Gusa uko ari batandatu, umwe ni we uzwi mu bafite umuyoboro wa Youtube, aho uru rwego rusobanura ko bose bari bafite uburyo bakoranamo.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, ati “ ni igikundi gifite umurongo gikoreraho. Bose bari mu mugambi umwe wo gutangaza no gusakasaza amakuru y’ibihuha agamije gukurura inzangano no guteza imvururu n’imidugararo muri rubanda bakoresheje imbuga nkoranyambaga zitandukanye.”

Yakomeje asaba abantu bafite imiyoboro ya Youtube ko badakwiriye kuyikoresha mu gukwiza ibihuha.

Ati “RIB ntizihanganira umuntu wese ukoresha umuyoboro uwo ariwo wose, waba ukoreshwa na nyirawo cyangwa undi akwirakwiza imvugo zishobora gukurura inzangano, gukwirakwiza ibihuha cyangwa amagambo ashobora gukurura amacakubiri, amagambo ashobora guteza ubwoba, imvururu, kugumura abaturage cyangwa ahamagarira rubanda gukuraho ubuyobozi bwatowe n’abaturage.”

Ibyaha byo gukwiza ibihuha bihanishwa igifungo cy’imyaka iri hagati y’itatu n’itanu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .