00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Batabaye aho rukomeye: Uruhare w’Urubyiruko rw’abakorerabushake mu guhashya Covid-19

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 29 Ukwakira 2021 saa 02:13
Yasuwe :
0 0

Mu muco tuvoma mu bakurambere bacu, umuntu witwa ‘Intwari’ ni ukurikirana icyo yiyemeje kugeraho, kivamo igikorwa cy’ikirenga gifitiye abandi akamaro, akabikora mu bupfura n’ubwitange bihebuje ndetse ntagamburuzwe n’amananiza ayo ari yo yose.

Ni kenshi uzumva mu bikorwa bihuza inzego z’ubuyobozi bukuru bw’igihugu n’urubyiruko bibanzirizwa cyangwa bigasozwa n’indirimbo ivuga ko ‘u Rwanda ruzubakwa n’abana b’abanyarwanda bakarugira paradizo’ cyangwa se indi benshi bakunze kubyina yitwa ‘Sisi Wenyewe’.

Ushobora kuba ufunguye iyi nkuru uri urubyiruko cyangwa se wararenze icyo cyiciro ariko ukaba warigeze kubyina izo ndirimbo rimwe na rimwe ntubishyire mu nyurabwenge ngo wibaze ku butumwa buzikubiyemo.

Byumvikanye neza ku mwaduko wa Covid-19 mu rwa Gasabo, ubwo ibintu byari bikomeye benshi batarasobanukirwa n’imiterere yayo, babwirwa kwambara agapfukamunwa n’amazuru cyangwa kwinjira mu nyubako bakarabye amazi meza n’isabune cyangwa bahurira ahantu bagasabwa gushyira metero hagati yabo.

Muri icyo gihe nta gushidikanya ko abenshi twatunguwe no kubona n’abasore inkumi mu ma-Gilets y’icyatsi, bahagaze ahantu hose, wajya kwinjira muri gare akagutangira ati ‘urabanza unyure hariya ukarabe intoki’ cyangwa ati ‘kambare neza’.

Icyorezo cya Covid-19, ubwo cyageraga mu Rwanda cyasanze urubyiruko rusanzwe rufatanya n’urwego rwa Polisi muri gahunda zitandukanye zirimo izo gukumira ibyaha hirya no hino mu gihugu.

Uru rubyiruko rwahise ruhabwa inshingano zikomzo eye gufasha inzego zishinzwe ubuzima, iz’ibanze ndetse n’izishinzwe umutekano mu rugamba rwo guhangana na Covid-19.

Muri Gashyantare 2021, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, yabwiye IGIHE ko ibikorwa by’uru rubyiruko ari iby’ubutwari ndetse ari zo ndangagaciro zikwiye kuranga abakiri bato.

Icyo gihe yagize ati “Urebye urubyiruko ruri mu ngamba bitanga icyizere mu byiciro byose by’imibereho. Njye mbona ko u Rwanda ruzahorana intwari kandi dukwiye kugera aho dutekereza ko atari ngombwa ko hazakorwa urwo rutonde ngo uvuge uti abana ibihumbi 10 bari kudufasha kwirinda COVID-19.”

Yakomeje agira ati “Ziriya Ndahangarwa ziri hirya no hino ku masoko, ku zuba, urubyiruko rw’abapolisi usanga akomeza kureba ko hatakorwa amakosa. Ntabwo ari ngombwa ko urwo rutonde rukorwa, ahubwo ni ngombwa ubwo butwari bukorwa, abantu bakabaho gitwari kuko ni ko barezwe, niko igihugu kibyumva ni na ho tubyizera. Ni ukwemera kwacu.”

Imibare IGIHE yahawe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu igaragaza ko mu gihugu hose hari urubyiruko rw’abakorerabushake 407.940. Muri bo, abifashishijwe muri ibi bikorwa byo guhashya Covid-19 ni 10.874.

Bitanze nta kiguzi!

Kugeza ubu biragoye gupima akazi gakomeye kakozwe kuva muri Mata 2020, kugeza uyu munsi. Ariko uruhare rw’uru rubyiruko rwaba urwagaragaye rwambaye ama-Gilets cyangwa se n’abagiye bakora ibi bikorwa batambaye ibibaranga biragaragara.

Aha yabibutsaga gusiga intera hagati yabo

Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe ibikorwa by’urubyiruko rw’abakorerabushake n’ubukangurambaga, Kubana Richard, yavuze ko nubwo bigoye gupima akazi gakorwa n’uru rubyiruko mu guhangana na Covid-19, umusaruro wako wigaragaza.

Ati “Umusanzu wabo mu guhashya Covid-19 uragaragara ariko wenda ntabwo twabona umubare w’abo barinze kwandura iki cyorezo ariko urebye uburyo bafashije mu kuzamura imyumvire y’abaturage, bakamenya ko bagomba kwambara agapfukamunwa, bagahana intera ndetse bakamenyera gukaraba intoki n’amazi n’isabune.”

Kubana yavuze kandi ko aho imibare yabaga yatangiye kwiyongera cyane, byasabaga ko hifashishwa urubyiruko rw’abakorerabushake ndetse hakongerwamo abandi kugira ngo bafashe mu bukangurambaga no gukurikirana ko amabwiriza yubahirizwa.

Yifashishije urugero rw’Umudugudu umwe mu Karere ka Nyagatare, avuga ko umuyobozi wawo ubwo bari bugarijwe n’iki cyorezo, yifashishije urubyiruko rw’abakorerabushake.

Bamwe muri uru rubyiruko rw’abakorerabushake baganiriye na IGIHE bagaragaza ko uko bagenda bibutsa abantu kubahiriza amabwiriza usanga nubwo hari ababanza kutabyumva ariko bagera aho bakabishyira mu bikorwa.

Muhimpundu Alice ukorera muri Gare yo mu Mujyi ahazwi nka Downtown yagize ati “Uyu munsi navuga ko imyumvire y’abantu yazamutse ariko nka mbere tugitangira, wabwiraga umuntu ngo abanze akarabe mbere yo kwinjira muri gare ukabona ntabwo abyumva.”

Yakomeje agira ati “Ni nko kwambara agapfukamunwa, wasangaga abantu batakambara neza, wamubwira kukazamura ukabona ashatse kubyanga ariko uyu munsi navuga ko imyumvire yazamutse kuko iyo umuntu umubwiye ngo agomba kwinjira abanje gukaraba intoki, ejo ukongera ukabimubwira na we agera aho akabimenyera.”

Ku nyubako zikorerwamo ubucuruzi hirya no hino, urubyiruko rw'abakorerabushake nirwo rupima abazinjiramo

Bamwe mu baturage bagaragaza ko uru rubyiruko rwabafashije cyane nubwo hari aho byabanje kugorana kumva ko umwana ashobora kuguhagarika wari wibereye muri gahunda zawe, akakubwira ngo wambare agapfukamunwa n’ibindi.

Umuhuzabikorwa w’Urubyiruko rw’Abakorerabushake mu Karere ka Musanze, Byiringiro Robert, yabwiye IGIHE ko muri aka karere habarurwa urubyiruko rw’abakorerabushake ari rwo rufatanya n’inzego zitandukanye mu cyumba kizwi nka ‘Command Post’.

Ati “Hashyizweho ingamba zitandukanye kuko ubuyobozi bw’akarere, Ibitaro bya Ruhengeri ndetse n’urubyiruko rw’abakorerabushake, hashyizweho ‘Command Post’, hashyizwemo abantu batanu b’urubyiruko bashinzwe guhamagara babandi barwariye mu ngo, kubabaza uko bameze, kubakurikirana, tukabagira inama.”

Yakomeje agira ati “Ariko si byo byonyine dukora kuko buri mugoroba dukora raporo [urubyiruko rw’abakorerabushake ruri muri Command Post], ihuza uburyo icyorezo gihari, abanduye cyangwa abapfuye ndetse n’abakize noneho iyo raporo iba ivuye mu bigo nderabuzima 16 byo muri aka karere, tukayishyikiriza Ibitaro bya Ruhengeri na byo bikayitanga muri RBC.”

Byiringiro avuga kandi ko uretse ibyo hari n’ibindi bikorwa birimo kuba uretse gukorera ku masoko, inyubako z’ubucuruzi ziganwa n’abantu benshi, ku nsengero n’ahandi hahurira abantu benshi, ahubwo hari n’abagenda mu modoka batanga ubutumwa bwo kwirinda Covid-19.

Muri rusange aka karere gafite abakorerabushake bagera ku bihumbi 14, naho abari muri ibi bikorwa by’ubukerarabushake mu guhangana na Covid-19 ni 767.

Si akazi, ni ukwiyemeza…

Ibikorwa by’ubukorerabushake, ubikora ntahembwa, gusa muri ibi bihe bya Covid-19, ababikora bahabwa nibura amafaranga yo kugura amazi ndetse n’itike ishobora kubafasha gutaha.

Nta mafaranga ahari azwi bahabwa, gusa bitewe n’akarere usanga hari abahabwa 3000 Frw ku munsi, aho usanga bahabwa 2000 Frw, 1500Frw ndetse n’aho bahabwa ibihumbi 10Frw ku kwezi.

Hari gahunda yatangijwe n’inzego z’ibanze yo gushimira uru rubyiruko rw’abakorerabushake aho hari abagizwe Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari, abandi bagira ababungirije. Ni ibintu byakozwe mu rwego rwo kubashimira nk’uko bitangazwa na Kubana.

Muri za gare nibo usanga bashyira abantu ku mirongo bareba ko bashyizemo intera cyangwa bambaye neza agapfukamunwa

Bamwe muri uru rubyiruko baganiriye na IGIHE, bagaragaza ko kuri bo bakora iyi mirimo kubwo kwitangira igihugu kandi n’ababyeyi babo baba babibafashamo ku buryo nta kibazo bagira kuko akenshi iwabo baba babahaye ibyo kurya saa sita cyangwa se bagataha bakajya kurya iwabo.

Uwitwa Kayiranga ukorera ku nyubako ya CHIC mu Mujyi wa Kigali ati “Gukora ubukorerabushake, ntabwo ari akazi ahubwo ni ibikorwa bisaba umutima wihangana kuko ubwabyo ntabwo ubihemberwa, ni ukuza ukirirwa ku zuba kandi noneho uhagaze. Ni ibintu bisaba umutima wo gukunda igihugu cyawe no kumva ko wagikorera.”

Byiringiro ati “Imbogamizi twagiye duhura nazo ni nyinshi, hari abaturage twagiye duhura na bo wamubwira kubahiriza amabwiriza akagucira mu maso, ati ese wowe urambwira ibiki, ati ese wowe wa mwana we uravuga uvuga ibiki? Ugasanga harimo abaturage batubwira nabi.”

Yakomeje agira ati “Harimo n’abagiye bagirirwa nabi bagakomereka nka hano i Musanze hari abagera ku munani bagize ikibazo bahohoterwa n’abaturage kubera ko babibukije amabwiriza, ubuyobozi burabavuza. Hari n’aho utubari twagiye dufungwa bakavuga bati wa mwana wo kwa kanaka ni umukorerabushake, niwe watanze amakuru, ugasanga bimugizeho ingaruka.”

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu itangaza ko kuva muri Mata 2020, hamaze gukoreshwa asaga miliyari 3Frw mu guha uru rubyiruko aya mafaranga yitwa ay’amazi, kugura ibikoresho birimo imyambaro [Gilets] n’ibindi bikoresho.

Muri za gare abakorerabushake nibo bibutsa abinjiye mu modoka ko bagomba kwitwararika bakubahiriza amabwiriza
Nibo bapima abinjira mu nyubako zihuriramo abantu benshi, bakareba ko udafite umuriro mwinshi nka kimwe mu bimenyetso bya Covid-19
No ku zuba ry'igikatu bakomeza kwitanga nk'uko babyiyemeje
Ntabwo bashobora kukwemerera kwinjira mu nyubako zihuriramo abantu benshi utabanje gukaraba intoki n'amazi meza n'isabune
Uru rubyiruko ruri hirya no hino, mu masoko, muri za gare ndetse n'ahari inzu z'ubucuruzi
Aha hari tariki 15 Kanama 2021 ku munsi Kiliziya Gatolika yizihizaho Asomusiyo, aho Urubyiruko rw'Abakorerabushake rwari ruri gufasha gushishikariza abagiye gusengera i Kibeho kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid 19
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by'urubyiruko rw'abakorerabushake n'ubukangurambaga muri Minaloc, Kubana Richard avuga ko uru rubyiruko rwagize uruhare runini mu guhashya Covid 19
Umusanzu w'urubyiruko rw'abakorerabushake washimwe na benshi mu Banyarwanda
Urubyiruko rw'abakorerabushake muri Musanze rugenda hirya no hino mu midugudu rufite indangururamajwi, rutanga ubutumwa bwo kwirinda Covid 19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .