00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Barye bari menge! Ubutumwa bwa RRA yahagurukiye abacuruza magendu

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 9 Nzeri 2021 saa 09:16
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro (RRA) cyaburiye abantu bose bahirimbanira gucuruza magendu no kunyereza imisoro mu buryo bunyuranye kurya bari menge kuko batazakomeza kwihanganirwa.

Ibi byatangajwe nyuma y’uko hashize icyumweru, RRA ikoreye urugendo mu Ntara y’Iburengerazuba n’Amajyepfo. Mu minsi itandatu gusa hafashwe ibicuruzwa bya magendu bigizwe n’ibizingo 214 by’insinga z’amashanyarazi zitujuje ubuziranenge, ibiro 210 bya caguwa, amabaro 12 y’imyenda ya caguwa, n’iminzani 52 itujuje ubuziranenge.

Mu kiganiro na IGIHE Umuvugizi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro, Uwitonze Jean Paulin, yavuze ko ibikorwa byo gufata izo magendu mu Ntara y’Amajyepfo n’iy’Iburengerazuba byakozwe ku bufatanye n’inzego z’ibanze kandi ko hakomeje gahunda yo gukumira ibikorwa nk’ibyo no mu bindi bice by’Igihugu.

Yagize ati “Ni ibikorwa twakoze nyuma y’uko twahawe amakuru n’abantu batandukanye. Hari ibihano biteganyijwe n’amategeko ibyo ni byo bikurikizwa ariko ibyafashwe bijyanwa mu bubiko bwa Gasutamo.”

Yakomeje agira ati “Ibikorwa birakomeje cyane. Nyuma yo gusura izi ntara zose, haba Amajyaruguru n’Amajyepfo, Iburasirazuba n’Iburengerazuba dufite amakuru afatika y’aho magendu inyura n’uburyo ikorwamo. Ubwo rero nabo tutarafata uyu munsi, ejo dushobora kubafata kuko amakuru turayafite neza, bafatwa.’’

Yasabye buri wese ushaka cyangwa ukora magendu kubireka kuko bahuriramo n’igihombo gishobora no gutuma ibikorwa byabo bifunga.

Ati “Hari abo twafatanye ibintu nk’ibyo babicuruza ku isoko, bakagira n’ababibagemurira bose, turabasaba kubihagarika. Ibyo bintu ntibyemewe kandi ingaruka bibagiraho ziraremereye cyane ugereranyije n’inyungu babikuramo. Uko ibihano biteganyijwe hari ibigaragara ko rwose bisubiza ubucuruzi inyuma. N’uwo tutafashe arye ari menge. Turababurira rwose kandi tubasaba guhagarika gukora ibintu nk’ibyo ngibyo bagakora mu nzira zemewe.”

Rimwe na rimwe hari igihe usanga abayobozi b’inzego z’ibanze bakingira ikibaba abacuruza magendu mu buryo bunyuranye ariko RRA ivuka ko itazihanganira uwo ari we wese ushobora gukingira ikibaba abakora ibikorwa nk’ibyo.

Abaturarwanda na bo basabwe gukomeza gutanga amakuru arebana n’abashaka kudindiza ubukungu bw’igihugu binyuze mu bucuruzi bwa magendu ndetse no guharanira kuzirwanya kuko na bo zishobora kubagiraho ingaruka.

Ati “Nk’izi nsinga zitujuje ubuziranenge, zijya ziteza ibyago byinshi ku bantu bazikoresha. Bashobora kuzigura bumva ko babonye insinga za make cyangwa se bagiye kwiyubakira inzu yabo ariko ejo n’ejo bundi ugasanga bahuye n’ibyago by’inkongi y’umuriro. Hari amacupa y’ama-liquer tuba twafashe atishyuriye imisoro adafite n’ubuziranenge, ugasanga umuntu aranyoye bikagira ingaruka ku buzima bwe.”

RRA yavuze ko ikomeje ibikorwa byo gufata abakora ubucuruzi bwa magendu birimo gucuruza caguwa, kudakoresha imashini ya EBM, n’ibindi bishobora kudindiza ubukungu bw’igihugu.

Amabaro y'imyenda ari mu byafashwe byinjizwa mu buryo bwa magendu
Ibyafashwe byajyanywe mu bubiko bwa gasutamo
Iminzani itujuje ubuziranenge na yo yarafashwe
Imizingo y'insinga zitujuje ubuziranenge na zo zarafashwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .