Barafinda utajya ubura udushya yagize icyo asaba uzaba perezida

Yanditswe na Tombola Felicie
Kuya 4 Kanama 2017 saa 02:16
Yasuwe :
0 0

Barafinda Sekikubo Fred wamenyekanye ubwo yatangiraga kugana Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) ashaka kwiyamamariza kuyobora u Rwanda, kandidatire ye ikaza gusubizwa inyuma bitewe no kutuzuza ibyangombwa byasabwaga, yitabiriye amatora asaba uzatsinda kwirinda icyahemukira Abanyarwanda.

Ahagana saa tatu n’igice ubwo Barafinda n’umugore we bageraga kuri site y’itora ya King David Academy, ahatoreye abaturage bo mu Kagari ka Kamashashi mu Murenge wa Nyarugunga, yakiriwe n’imbaga yari ihateraniye ndetse abenshi bashaka kumwifotorezaho.

Yari amahirwe kuri bamwe kubona uyu mugabo watangaje benshi ku bwa Politiki ye yavuze ko imuri mu maraso n’imisokoro ndetse imutogota mu mubiri wose ndetse akaba ari umuhanzi utarahanzweho kuko ahanga bigakunda.

Yamamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga aho amagambo ye yahererekanywaga n’abantu kuva ku bakiri bato kugeza ku bari mu zabukuru.

Barafinda ugira ibisubizo bitangaje yaganiriye na IGIHE ku cyo atekereza ku kamaro k’amatora, maze mu mvugo ye yita “kurapa” cyangwa ‘gusobekeranya amagambo mu buryo bwihuse’, agira ati “Amatora ni igikorwa cy’Abanyarwanda, ufite umutima ukunda, ufite umutima utekereza wa kimuntu agomba kucyitabira uwo ari we wese.”

Abajijwe ikintu cy’ingenzi uwo ari buhe ijwi rye yaheraho mu buyobozi bwe, Barafinda yagize ati “Bagomba gukora ibintu bizima byagirira Abanyarwanda akamaro, bakirinda ibyahemukira Abanyarwanda, bakirinda ibyakenesha Abanyarwanda, bakazana ibyakungahaza Abanyarwanda. Bakirinda ibyatuma ubumenyi n’ubwenge bafite biteshwa agaciro, bakimakaza umuco wo kudahemuka w’ubumwe na demokarasi yihuse ishimwa nk’iya Barafinda Sekikubo Fred ufite impamvu nziza 200, uburyohe bw’Abanyarwanda budateza diyabete.”

Avuga ku butumwa yagenera abantu bose bagiye gutora yagize ati “Icyo nabwira abantu bose baje gutora, icya mbere bite ku buhanga bushingiye ku kuri. Abanyarwanda bose ndababwira ngo bajye bakora neza bakore n’ibyiza; kuki bakora ibibi kandi ibyiza bihari?”

Barafinda avuga ko politiki ye agiye kuyikomeza ashinga Leta Zunze Ubumwe za Afurika, aho u Rwanda ruzaba ari umurwa mukuru wa Afurika ndetse akazakuraho imipaka yagiye ishyirwaho n’abakoloni.

Yagize ati “Ngiye guhombya inganda z’abazungu bakoraga imbunda bakazizana muri Afurika, Abanyafurika bakicana kubera imipaka, iyo mipaka izavaho.”

Uyu mugabo yitaribiye amatora y’umukuru w’igihugu aherekejwe n’umugore we.

Abakandida batatu barimo Dr Frank Habineza wa Greeen Party, umukandida wigenga Mpayimana Philippe na Paul Kagame watanzwe na FPR Inkotanyi ni bo bahataniye umwanya w’umukuru w’igihugu uzayobora u Rwanda mu myaka irindwi iri imbere.

Barafinda nk'uko bisanzwe agendana ibitabo birimo na politiki ye
Umufasha wa Barafinda Sekikubo Fred yazindukiye gutora Umukuru w'Igihugu
Barafinda Sekikubo Fred n'umugore we bamaze kwitorera Perezida
Barafinda n'umugore we bose bari bafite akanyamuneza
Barafinda Sekikubo Fred asuhuza abaje gutora bishimiraga kumubona
Barafinda Sekikubo Fred ku murongo yitegura kwinjira mu cyumba cy'amatora
Barafinda Sekikubo Fred yatambukaga abantu bamuhanze amaso
Barafinda ati "Ikarita y'itora nayitwaje"
Barafinda areba ikarita ye y'itora
Barafinda ku murongo w'abagiye gutora
Barafinda n'umugore we nyuma yo gutora

Amafoto: Olivier Mugwiza

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza