00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Banki ya KCB yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri i Nyamata

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 1 Gicurasi 2021 saa 11:36
Yasuwe :
0 0

Bamwe mu bayobozi n’abakozi ba Banki y’Ubucuruzi ya KCB Bank Rwanda Plc, basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ruherereye i Nyamata mu Karere ka Bugesera, rufite umwihariko w’uko rwahoze ari kiliziya ariko rukaza guhindurwamo urwibutso nyuma kwicirwamo Abatutsi mu 1994.

Aba bakozi bakigera kuri uru rwibutso, babanje gusobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko ajyanye n’ibyabereye i Nyamata mu gace urwo rwibutso rurimo.

Banatambagijwe muri uru rwibutso, bagenda basobanurirwa amateka atandukanye arubitsemo, agaragaza uko umugambi wa Jenoside wateguwe ukanashyirwa mu bikorwa na Leta ya Perezida Juvénal Habyarimana.

Nyuma yo gusobanurirwa aya mateka mabi yaranze u Rwanda, Umuyobozi Mukuru wa KCB, George Odhiambo, yashimiye cyane abantu bakomeza gusigasira amateka abitse muri uru rwibutso, avuga ko iyo umuntu ahasuye ahakura amasomo menshi.

Ati “Mwakoze kutworohereza gusura uru rwibutso. Ndashimira itsinda ry’abantu bita kuri uru rwibutso, ku bw’icyubahiro mwongeye guha aba batuvuyemo igihe kitageze. Ntabwo cyari cyo gihe cyabo cyo kudusiga. Hari amasomo menshi twiga iyo tuje gusura urwibutso, rimwe muri ayo harimo kwimakaza amahoro hagati y’abantu. Ikindi ni isomo ku buyobozi ryo kumenya icyo bwakora n’icyo bwasenya.”

Yakomeje ashimira Leta y’u Rwanda yunze Abanyarwanda ndetse n’abagira uruhare bose mu kubungabunga amateka ari muri uru rwibutso.

Ati “Amateka ni umwarimu mwiza kuko atuma tutibagirwa ngo tube twasubira mu bihe bibi byahise. Guhera mu 1957 Leta mbi yashyize amacakubiri mu bantu ndetse bigira ingaruka kuri buri gisekuru cyose. Mu 1994 byatumye habaho Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni ikintu tugomba kwibuka kandi kitubera isomo buri mwaka. Nk’igihugu kiri gutera imbere ntabwo twatera imbere ngo twibagirwe ahahise hacu kuko ni ingenzi.”

Odhiambo kandi yavuze ko banki ya KCB yemeye gutanga miliyoni 2 Frw yo gufasha mu gusigasira urwibutso. Ati “Nka KCB iyo twiyemeje gusura ahantu nk’aha, tuhasiga ikintu cyafasha gukomeza gusigasira aya mateka. Itsinda rya KCB rirasiga impano hano kugira ngo hagire ibisanwa ndetse amateka arimo akomeze kubungwabungwa […] bityo twifuje gutanga miliyoni 2 Frw.”

Ngabo Brave Olivier wari uhagarariye Umuryango Uharanira Inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Ibuka, yashimiye KCB kuri iki gikorwa yakoze, avuga kandi abashimira kuba bahozaho kuko n’umwaka ushize bari basuye umudugudu w’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi uri Kimironko.

Ubwo abakozi ba KCB basuraga uru rwibutso kandi baganirijwe n’umusore witwa Habimana Alphonse, uri mu baruhungiyeho ndetse akaza kuhaburira nyina bari kumwe, ariko akaza kugira amahirwe yo kurokokana na mushiki we ndetse na se.

Aho uru rwibutso rwubatswe ubusanzwe hahoze hari Kiliziya Gatolika ya Nyamata. Mu 1994 ubwo Abatutsi benshi bahungiraga muri iyi kiliziya, ababahigaga bakomeje kubagenza ariko Abatutsi bagerageza kwihagararaho, biba ngombwa ko abasirikare baza gutanga umusanzu ku nterahamwe, bica abari muri iyo kiliziya bose hatitawe ku ngano yabo.

Ubuhamya bugaragara ku nkuta z’amateka muri uru rwibutso, bugaragaza ko hari abarokokeye aho ngaho nubwo ababahigaga batifuzaga ko hagira n’umwe urokoka.

Hari n’abaje kuva aho mu kiliziya berekeza mu bigunda no mu bishanga ariko n’ubundi interahamwe zibasangayo zirahabicira, ndetse bamwe mu bishwe bajugunywa mu mugezi w’Akagera.

Mu 1997, iyi kiliziya yambuwe umugisha wo gusengerwamo kubera ibikorwa bitari ibya kimuntu byakorewemo n’abakoze Jenoside maze hahindurwa urwibutso kugira ngo ayo mateka asigasirwe.

Abarenga 45.000 ni bwo bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside ruherereye i Nyamata mu Bugesera.

Abakozi ba KCB bari bitwaje indabo mu rwego rwo gukomeza guha icyubahiro abaruhukiye muri uru rwibutso
Abakozi ba KCB batambagijwe muri uru rwibutso babwirwa amateka yaranze aho ruherereye muri Jenoside
Abayobozi n'abakozi ba KCB ubwo bakirwaga ku Rwibutso rwa Nyamata
Habimana Alphonse watanze ubuhamya yashimiwe cyane na Ngabo Brave Olivier wari uhagarariye Ibuka wavuze ko gutanga ubuhamya bishoborwa na bake kuko bisubiza benshi mu 1994 ubwo Jenoside yakorwaga
Habimana Alphonse ari mu bahungiye kuri uru rwibutso ndetse mama we akaza kuhapfira bari kumwe gusa akaza kugira amahirwe yo kurokokana na mushiki we ndetse na se
Hacanywe urumuri rw'icyizere
Umuyobozi Mukuru wa KCB, George Odhiambo, yasinye mu gitabo cy'abashyitsi
Abasuye uru rwibutso bari bubahirije amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19
KCB yasuye urwibutso rwa Nyamata itanga miliyoni 2 Frw yo gukomeza gusigasira amateka rubitse
Ngabo Brave Olivier wari uhagarariye Ibuka washimiye KCB kuri iki gikorwa yakoze yandika ubutumwa bwe nyuma yo gusura uru rwibutso
Nyuma yo gusura uru rwibutso, abakozi ba KCB bahawe ubuhamya n'umwe mu baharokokeye
George Odhiambo ashyira indabo aharuhukiye imibiri y abishwe muri Jenoside bo mu gace uru rwibutso ruherereyemo
Umuyobozi Mukuru wa KCB, George Odhiambo, yashimiye Leta y'u Rwanda yunze abanyarwanda ndetse n'abagira uruhare bose mu kubungabunga amateka ari muri uru rwibutso
Umuyobozi Mukuru wa KCB, George Odhiambo, yavuze ko amateka ari umwarimu mwiza w'ibisekuru biri imbere
Umuyobozi Mukuru wa KCB, George Odhiambo, yashimiye cyane abantu bakomeza gusigasira amateka abitse muri uru rwibutso avuga ko iyo umuntu ahasuye ahakura amasomo menshi

Amafoto: Uwumukiza Nanie


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .