Banki y’Isi yiyemeje gufatanya n’u Rwanda mu guhangana na Ebola iri muri RDC

Yanditswe na Habimana James
Kuya 7 Kanama 2019 saa 06:03
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yakiriye Umuyobozi wa Banki y’Isi wungirije ku mugabane wa Afurika, Dr Hafez Ghanem, baganira ku ngamba Leta y’u Rwanda yafashe zigamije gukumira ko icyorezo cya Ebola cyagera mu Rwanda.

Dr Ghanem yavuze ko yishimiye ibiganiro byamuhuje na Dr Ngirente, kuko byari bigamije gushaka uko iki cyorezo cyakomeza kurwanya.

Yagize ati “Twavuze kuri gahunda yo kurwanya Ebola ndetse tuganira ku ngamba Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda irimo gukora kugira ngo iki cyorezo kitagera ku butaka bw’u Rwanda, ibi ni ibintu dushyigikiye.”

Dr Ghanem yatangaje ko Banki y’Isi yatanze miliyoni 300 z’amadorali ya Amerika yo kurwanya Ebola muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ariko bakaba banakorana n’ubuyobozi bw’ibihugu bikikije Congo ngo bitegure kwirinda ikwirakwira ryayo.

Yakomeje agira ati “Ikindi twavuze cy’ingenzi ni imirire mibi y’abana, tugiye kongera kuvugurura umushinga ujyanye n’imirire y’abana uzaba ufite miliyoni 70 z’amadorali, ukazatuma abana b’abanyarwanda babona indyo yuzuye kugira ngo bagire ubuzima bwiza n’igikuriro.”

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba, we yavuze ko aba bayobozi baganiriye uburyo bagiye gufatanya kugira ngo hakomezwe ingamba zashyizwe mu bikorwa kugira ngo hatagira umurwayi wa Ebola ugera mu gihugu.

Yagize ati “Ariko na none bigendanye n’ibiganiro tumaze iminsi tugirana n’abayobozi bo mu gihugu cy’abaturanyi cya RDC, twaganiriye uburyo bagiye kudufasha ku ngamba twafashe ngo Ebola itinjira iwacu, harebwa uko hagomba gukorwa ubucuruzi ku mupaka wacu ariko hakarebwa uko byakorwa mu buryo bunoze."

Yakomeje agira ati “Ku bijyanye no kurwanya ikibazo cy’igwingira, murabizi ko Banki y’Isi isanzwe ifasha u Rwanda kugira ngo iki kibazo kigabanuke, iki ni ikintu tumaze umwaka dukora twigisha ababyeyi uko bita kubana, uko babonsa n’ibindi.”

U Rwanda rwahagurukiye gushyiraho ingamba zikumira ko Ebola itakwinjira mu gihugu ndetse rusaba abaturage barwo kugabanya ingendo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hakibarizwa icyorezo cya Ebola.

Kuva Ebola yakwaduka muri iki gihugu muri Kanama umwaka ushize, imaze guhitana abasaga 1700.

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yakiriye Umuyobozi wa banki y’Isi wungirije ku mugabane wa Afurika, Dr Hafez Ghanem
Dr Ghanem yavuze ko yishimiye ibiganiro byamuhuje na Dr Ngirente kuko byari bigamije gushaka uko iki cyorezo cyakomezwa kurwanywa
Dr Ghanem yatangaje ko Banki y’Isi yatanze miliyoni 300 z’amadorali ya Amerika yo kurwanya Ebola muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba, yavuze ko aba bayobozi baganiriye uburyo bagiye gufasha kugira ngo hakomezwe ingamba zashyizwe mu bikorwa kugira ngo hatagira umurwayi wa Ebola ugera mu gihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza