Banki y’Isi yahaye u Rwanda miliyari zirenga 84 Frw zo guteza imbere ubuhinzi

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 31 Gicurasi 2018 saa 04:36
Yasuwe :
0 0

Banki y’Isi na Guverinoma y’u Rwanda byasinyanye amasezerano y’inkunga ya miliyoni 100 z’amadolari, ni ukuvuga miliyari zirenga 84 Frw, azakoreshwa mu gushyira mu bikorwa gahunda y’iterambere ryihuse mu buhinzi.

Gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi (2017-2024), ifite icyerekezo cyo kuzamura umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi yaba mu bwinshi no mu bwiza. Iyi nkunga ikazafasha igice kimwe cyayo cyo kubaka ubushobozi bw’urwego rw’ubuhinzi, kunoza uyu mwuga, gukora ubuhinzi bwunguka, kunoza umusaruro no kuwugeza ku isoko.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, wasinye aya masezerano ku ruhande rw’u Rwanda, kuri uyu wa Kane, yavuze ko ubuhinzi kimwe n’izindi nzego zifatiye runini ubukungu bw’igihugu buzakomeza gutezwa imbere. Ubuhinzi bufite uruhare rwa 31% ku musaruro mbumbe w’igihugu.

Yavuze ko iyi nkunga izakoreshwa mu kubuteza imbere binyuze mu gushyira ishoramari mu kongera inyongeramusaruro, gukoresha uburyo bugezweho bw’ikoranabuhanga no kunoza ibijyanye n’amasoko mu buhinzi n’ibikorwa remezo bijyana nabyo.

Dr Ndagijimana avuga ko izanakoreshwa mu kongera umusaruro w’ubuhinzi ujya ku masoko bityo ubuhinzi bw’u Rwanda bukava ku rwego rwa gakondo bukajya ku rwego rwo kubyara amafaranga.

Yagize ati “Hari no gukangurira abikorera kugira ngo binjire mu buhinzi bw’umwuga kugira ngo tuve mu buhinzi bwa gakondo bw’umusaruro muke, tugana mu buhinzi bwa kijyambere butanga umusaruro mwinshi kandi bugana ku masoko, ku nganda no ku bucuruzi mpuzamahanga binyuze mu kohereza ibicuruzwa hanze.”

Iyi nkunga ni bumwe mu buryo buzatuma ibikubiye muri iki cyerekezo birimo no kongera ubuso bwuhirwa bigerwaho mu myaka itatu izakoreshwa kugeza mu 2021.

Umuyobozi wa Banki y’Isi mu Rwanda, Yasser El-Gammal, yavuze ko hashize imyaka 15 bafatanya n’u Rwanda mu iterambere ry’ubuhinzi ariko igihe kigeze ngo uburyo bukorwamo buhinduke.

Yagize ati “Turemeranya na Guverinoma ko impinduka zo kuva mu buhinzi bwa gakondo tukajya mu buhinzi bubyara amafaranga ari ngombwa.”

Banki y’Isi ifasha ubuhinzi bw’u Rwanda mu gutubura imbuto, kongera ubutaka buhingwa hirya no hino mu gihugu hakorwa amaterasi no gutunganya ibishanga.

Iyi nkunga izifashishwa mu guteza imbere ubuhinzi
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, wasinye aya masezerano ku ruhande rw’u Rwanda
Umuyobozi wa Banki y'Isi mu Rwanda, Yasser El-Gammal

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza