Banki y’Ibiyaga bigari igiye gukoresha ikoranabuhanga rigezweho

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 12 Ukwakira 2018 saa 05:41
Yasuwe :
0 0

Banki y’ibihugu bigize akarere k’ibiyaga bigari (BDEGL), igiye gukoresha ikoranabuhanga mu gukorana n’amabanki yo mu bihugu bigize uwo muryango.

Biteganijwe ko mu mwaka wa 2020 iyi banki izaba ihagaze neza mu mutekano ujyanye n’ikoranabuhanga ku bufatanye n’amasosiyete yo mu Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Ntaganda Emmanuel, Umuyobozi w’inama y’ubuyobozi ya BDEGL, avuga aho Isi igeze mu iterambere nabo basabwa ibikoresho bikomeye bitanga umutekano mu kazi ka Banki.

Ati “Ubu aho Isi igeze mu ikoranabuhanga ntiwabaho utajyana naho igeze. Ubu turasabwa ibikoresho bya ngombwa mu gucunga umutungo wa banki, gucunga umutekano, gucunga abakozi no mu micungire rusange y’ikigo cy’imari”.

Albert Kabuya, Umuyobozi w’ikigo Infoset, ariyo igiye kubaka ikoranabuhanga rizifashishwa mu gucunga umutungo no kwirinda ibitero by’ikoranabuhanga, avuga ko bagiye kubaka ubushobozi nk’uko u Rwanda rwateye imbere mu kurwanya ubujura mu ikoranabuhanga.

Ati “Twebwe tugiye kubaha ubushobozi dufite kugira ngo bagendane n’igihe babashe kunoza imishinga bafite tugendeye ku cyitegererezo cy’u Rwanda, aho usanga barateye imbere mu byaha bikoresha ikoranabuhanga’’.

Banki ya BDEGL ifite icyicaro i Goma, yashinzwe mu 1977 ariko bitewe n’ibibazo yari yarahagaze yongera gufungura muri 2009 ari bwo yatangiye kwishyuza abari bayirimo imyenda yari yaratumye ihomba.

Kuri ubu imaze gutanga miliyoni 40 z’amadolari muri RDC, mu Rwanda imaze guha BRD miliyoni 60 z’amadolari naho mu Burundi imaze gutanga miliyoni 20 z’amadolari.

Iri koranabuhanga izakoresha rizatangwa n’ikigo Infoset cyo muri RDC na Agnos cyo mu Rwanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza