00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bank of Africa yasuye abarokotse Jenoside i Ntarama (Amafoto)

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 25 Kamena 2021 saa 08:18
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi n’abakozi ba Bank of Africa ku wa Kane tariki ya 24 Kamena 2021, basuye abarokotse Jenoside bo mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera babagenera ubutumwa bw’ihumure.

Iyi banki yakoze iki gikorwa mu rwego rwo kuba hafi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, muri ibi bihe byo kwibuka inzira y’umusaraba banyuzemo, aho babasuye babashyiriye amafunguro, ibikoresho by’isuku n’ibyo kwifashisha mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Iki gikorwa cyabereye muri centre ya GAERG yitwa Aheza Healing & Career Center, aho abarokotse bahurira bagahabwa ubufasha butandukanye cyane cyane ubwo mu buzima bwo mu mutwe.

Umuyobozi wa Bank of Africa, Ishami ry’u Rwanda, Abderrahmane Belbachil, yavuze ko iki gikorwa kigamije gukomeza kuba hafi abarokotse cyane cyane mu bihe byo kwibuka.

Yagize ati “Twifuje gufata umunsi umwe mu minsi ijana yo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ngo tuze tubakomeze kandi tunababwire ko mutari mwenyine. Ibi tubikoze mu rwego rwo kubaha abo mwabuze no gushyigikira mwe mwasigaye.”

Yakomeje abasaba kwirinda icyorezo cya Covid-19 kuko gishobora kubibasira cyane ndetse abizeza ko Bank of Africa itazigera ibaterarana aho bazayikenera hose izaba ihari.

Umuturage warokokeye muri Ntarama, Munyankore Jean Baptiste, yatanze ubuhamya bw’inzira y’umusaraba banyuzemo mbere no muri Jenoside, ashimira iyi banki uburyo iba yaje kubaba hafi.

Ati “Twanyuze mu bihe bigoye ariko nyuma ya Jenoside ubuzima bwarongeye buragaruka bitewe na Leta nziza. Turabashimira kuba mwaje kudusura ngo tuganire iyo tubonye abantu batuba hafi turishima cyane.”

Ku ruhande rw’Umuyobozi w’Umuryango Ibuka mu Murenge wa Ntarama, Nyiramana Edith, yashimiye iyi banki kuba yasuye aba baturage avuga ko ari ingabo baba bateye Ibuka mu bitugu.

Yagize ati “Ndabashima byimazeyo ku bw’umutima wa kimuntu mutugaragarije, uretse iki gikorwa mukoze. Natwe nka Ibuka aba bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi tubagenera ubufasha mu kwiyubaka ndetse no kwiteza imbere mu buryo butandukanye.”

Bank of Africa yatangiye gukorera mu Rwanda mu 2015, kuri ubu ifite amashami 14 hirya no hino mu gihugu, harimo umunani akorera mu Mujyi wa Kigali, n’andi ari mu Turere twa Muhanga, Huye, Musanze, Rubavu, Rusizi na Kayonza.

Abakozi ba Bank of Africa batemberejwe Aheza Healing Career Center
Abakozi ba Bank of Africa basuye abarokotse Jenoside b'i Ntarama
Abarokotse b'i Ntarama bashyikirijwe amafunguro atandukanye
Abarokotse bavuze ko banezezwa no kubona abantu baje kubaba hafi
Babageneye n'udupfukamunwa tuzabafasha kwirinda Covid-19
Bank of Africa bijeje ubufatanye buhoraho aba baturage
Ubuyobozi bwa GAERG buvuga ko abarokotse baba bakwiye guhumurizwa no gufashwa
Munyankore Jean Baptiste warokokeye i Ntarama yashimye uburyo Bank of Africa yabazirikanye
Bank of Africa yageneye abarokotse b'i Ntarama amafunguro n'ibikoresho by'isuku
Iki gikorwa bagikoze mu rwego rwo kuba hafi abacitse ku icumu
Mu kwirinda Covid-19 haje abaturage bake bahagarariye abandi, ubusanzwe habarirwa abasaga 100

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .