00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bane mu bahoze bayoboye uturere ntibinjiye muri Njyanama zatwo

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 18 Ugushyingo 2021 saa 02:58
Yasuwe :
0 0

Abayobozi bane bahoze ari ba meya b’uturere bari biyamamarije gusubira muri njyanama zatwo ntibagiriwe icyizere n’abagize inteko itora ngo bongere gusubira muri izo nshingano.

Iminsi 33 irihiritse amatora y’inzego z’ibanze atangiye, harabura kandi amasaha make kugira ngo uturere tumaze iminsi tuyoborwa n’abayobozi b’agateganyo tubone abagiye kutuyobora mu gihe cy’imyaka itanu.

Buri Karere abajyanama bagomba kuba ari 17, bagizwe n’abagore batanu batorwa muri 30% by’abagore, abajyanama rusange umunani, abahagarariye inama z’igihugu zitandukanye zirimo iy’urubyiruko, abagore n’iy’abafite ubumuga ndetse na komite nyobozi y’abikorera ku rwego rw’Akarere.

Ubwo hatangazwaga urutonde rw’abiyamamarije byagaragaye ko mu 1461 bari bemerewe kwiyamamaza hari harimo abahoze ari abayobozi b’uturere bagera kuri 16 kuko kanditature zabo zari zemejwe.

Benshi bibwiraga ko aba bazoroherwa no gusubira muri Njyanama z’uturere bahoze bayobora gusa na none bijyana n’uko bari bamaze iminsi bitwara ku buyobozi bwabo kugira ngo bongere kugirirwa icyizere.

Iki cyizere gisa n’icyaraje amasinde kuri bane bayoboraga uturere dutandukanye twiganjemo utwo mu Burengerazuba bw’u Rwanda kuko batongeye gutorwa.

Abo bariyamamaje ndetse no ku munsi w’amatora barahatana ariko ntibagirirwa icyizere cyo kugaruka muri Njyanama z’uturere zigizwe n’abantu 17.

Abahatanye ntibahirwe barimo Kayumba Ephrem wayoboraga Akarere ka Rusizi. Ku wa 16 Ugushyingo 2021 hatorwa abajyanama rusange na we yariyamamaje ariko ntibyamuhira kuko raporo y’amatora igaragaza ko yagize amajwi 50 muri 391 bari bagize inteko itora.

Uyu mugabo yatangiye kuyobora aka karere mu 2018 asimbuye Frédéric Harerimana gusa nawe yakunze kuvugwaho kudahuza n’itangazamakuru.

Mu Karere ka Rutsiro naho ni ko byagenze kuko uwari Umuyobozi wako Ayinkamiye Emerance ari mu bari biteguye gutorwa ariko abona amajwi 41 bimukumira kwinjira mu Bajyanama b’Akarere.

Ku ruhande rw’Intara y’Iburengerazuba kandi Ndayambaje Godefroid wayoboraga Ngororero yongeye kwiyamamaza gusa ntiyahirwa n’urugendo, yabonye amajwi 41 abura amahirwe yo kongera kuyobora akarere.

Undi wongeye kwiyamamariza kwinjira muri Njyanama y’Akarere ka Musanze yari ayoboye ni Nuwumuremyi Jeannine cyane ko yari anamaze igihe gito agiye kuri uyu mwanya kuko yagizwe Meya mu 2019 asimbuye Jean Damascène Habyarimana.

Yaje gutungurwa no kubona amajwi 81 gusa bituma atabona amahirwe yo kuba mu bajyanama 17 b’Akarere ka Musanze mu gihe abari bamwungirije muri manda ye ari bo Kamanzi Axelle wari ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage na Rucyahana Mpuhwe Andrew wari ushinzwe Ubukungu batowe.

Ku wa 19 Ugushyingo 2021 ni bwo uturere tuzabona abagomba kutuyobora bagizwe n’abameya 27 n’ababungirije 54 kuko buri Karere kazatora abagize Komite ya Njyanama batatu bagizwe na Meya n’abamwungirije babiri.

Mu bahoze ari ba meya bongeye kwiyamamariza kuyobora uturere, ababashije gutsindira kwinjira muri Njyanama kandi bafite n’amahirwe yo kongera kuyobora utwo turere kubera ko no mu matora y’abajyanama wasangaga batowe ku majwi yo hejuru cyane bigashimangira icyizere bakomeje kugirirwa.

Inkuru bijyanye: Mu bahoze ari ba Meya, 16 bongeye kwiyamamaza

Bane mu bahoze ari ba Meya ntabwo babashije gutorwa muri Njyanama z'Uturere bahoze bayoboye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .