Kwamamaza

Bane bafunzwe bagerageza guha ruswa abashinzwe umutekano

Yanditswe kuya 8-08-2016 saa 07:11' na IGIHE


Abagabo bane batawe mu ri yombi mu bihe bitandukanye bakekwaho kugerageza gutanga ruswa ku bashinzwe umutekano nyuma yo gufatirwa mu binyuranyije n’amategeko.

Batatu muri aba ni abashoferi bafashwe mu ijoro ryo ku wa 6 Kanama ku muhanda wa Gicumbi-Gatuna. Polisi ihakorera ivuga ko batanze amafaranga ari hagati ya 1000 na 2000 mu igenzura ry’ibyangombwa by’imodoka bari batwaye buri wese, ryaberaga mu murenge wa Cyumba, mu karere ka Gicumbi.

Ubu bose bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Byumba mu gihe hagikorwa iperereza.

Mu karere ka Kicukiro kandi, kuri uyu wa gatandatu, Polisi ihakorera yataye muri yombi umugabo w’imyaka 36, agerageza guha ruswa y’amafaranga 200,000 Frw , umukozi w’urwego rwa DASSO mu Murenge wa Kigarama, mu Kagari ka Nyarurama.

Kuri iki gikorwa, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, SP Emmanuel Hitayezu yavuze ko uyu mugabo yafashwe mu gihe hakorwaga umukwabu wo kureba abafite inyubako nshya niba bafite ibyangombwa bibemerera kubaka.

SP Hitayezu yagize ati “Umudasso wari uri mu kazi yasanganye ibyangombwa uyu mugabo avuga ko yakuye ku karere ka Kicukiro, ariko basanze ari ibihimbano , nibwo yahise ashaka gutanga 200,000 ya ruswa ngo bamureke yikomereze, ahita afatwa ubu afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gikondo.”

SP Hitayezu asobanura iyi mikorere ku bashinzwe umutekano ari iya kinyamwuga maze akangurira abaturage muri rusange kwirinda gutanga no kwakira ruswa, anabasaba kujya batanga amakuru ku gihe ku kintu cyose kiganisha kuri ruswa n’ibindi binyuranyije n’amategeko.

Yagize ati “Aho gukora ikintu nawe uzi ko kitemewe n’amategeko wizeye ko uri butange ruswa bakakureka, ibyiza wareka gukora icyo kintu kuko nawe bikugiraho ingaruka, ruswa imaze kuba umuziro kandi nta mwanya ifite mu Rwanda no muri Polisi by’umwihariko.”


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Tuesday 27 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved