Bamwe mu barimu bo mu Rwanda baracyagorwa no kuvuga Icyongereza amasaha yose mu ishuri

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 9 Nyakanga 2019 saa 12:09
Yasuwe :
0 0

Bamwe mu barimu batandukanye bigisha mu mashuri abanza n’ayisumbuye mu Rwanda, bavuga ko bagifite ikibazo cyo kuba bakwisanzura mu kuvuga no gukoresha ururimi rw’Icyongereza mu masaha yose bamara bari kwigisha.

Ibi byagarutsweho n’abarimu bari mu ihuriro ry’abarimu bigisha Icyongereza ubwo bari mu cyiciro cya Kabiri cy’amahugurwa agamije kurushaho kugira ubumenyi mu kwigisha Icyongereza yabereye mu Ishuri rya APACOPE riherereye mu Karere ka Nyarugenge.

Bamwe muri aba barimu babwiye IGIHE ko nyuma y’uko Leta ifashe gahunda y’uko amasomo yose azajya yigishwa mu Cyongereza byatumye urwego bariho muri uru rurimi ruzamuka ariko bagihura n’imbogamizi zirimo iz’uko hari abakigorwa no kuvuga ndetse no gukoresha urwo rurimi amasaha yose bari mu ishuri.

Umwarimu wigisha mu GS Rurangwe mu Karere ka Karongi witwa Umwizerwa Hoziana, yagize ati “Duhura n’imbogamizi kuko ururimi rw’icyongereza ntabwo ari urwacu gakondo nk’abanyarwanda. Ni ururimi rwaje nyuma abantu bamenyereye Ikinyarwanda kandi rukoreshwa mu masomo yose kuko iyo wigisha nirwo ukoresha bitewe n’uko byose bibazwa mu cyongereza”.

Yongeyeho ko ibi bituma abana barugiramo intege nke mu kurumenya ndetse n’abarimu bamwe na bamwe kuko icyongereza batari bacyinjiramo neza ngo batinyuke kugikoresha, cyane ko hari n’aho usanga umwarimu ashobora kucyigisha akanavangamo n’ikinyarwanda.

Umuyobozi wa GS APACOPE, Dusabeyezu Adelaide, yemeza ko aya mahugurwa yo guhugura abarimu mu bijyanye n’uko bakwiye kuvuga no kwigisha icyongereza hari byinshi amaze guhindura.

Ati “Ubwo muri 2009 abarimu batangiraga kwigisha mu cyongereza wabonaga benshi bacyigisha ariko bataragikoresheje, bisaba rero ko habaho rero amahugurwa. Abarimu barayagize ariko basanga adahagije ariko ubona ko hari ibyo byahinduye cyane uretse ko ubona ko bisaba ko umuntu yihugura akagira ubundi bumenyi kugira ngo abashe kwigisha abanyeshuri neza mu cyongereza.”

Perezida w’Ihuriro ry’abarimu bigisha ururimi rw’Icyongereza mu Rwanda, Richard Niyibigira, nawe yemeza ko abarimu bagifite imbogamizi zo kuvuga urwo rurimi neza no kurwigisha ndetse bakirwana n’uko iki kibazo cyakemuka.

Yagize ati “Ku ruhande rw’abarimu ku bijyanye no kumva yisanzuye mu kuvuga no gukoresha ururimi amasaha yose ari mu ishuri biracyari ikibazo mu mashuri menshi ndetse no mu barimu benshi kuko nkatwe dukorana n’abarimu bagera kuri 250 mu Turere icyenda ariko twasanze abarimu b’icyongereza mu Rwanda ari benshi kandi bakeneye ubwo bufasha bwo guhugurwa kugira ngo babashe kuvuga icyongereza neza no kucyigisha.”

Yongeyeho ko ariyo mpamvu bihaye intego y’uko abari mu ihuriro ry’abarimu bigisha icyongereza mu Rwanda bajya bagira umwanya wo guhugurana muri uru rurimi kugira ngo barusheho kurugiraho ubumenyi bityo bibafashe kuzamura ubumenyi bw’icyongereza cy’abanyeshuri.

Iri huriro ry’abarimu bigisha icyongereza mu Rwanda ryafashe gahunda yo kujya rihugurana kugira ngo bagire ubumenyi muri urwo rurimi ku buryo hari nk’ibigo by’amashuri nka GS APACOPE byafashe iya mbere mu gutanga ibyumba by’ubuntu by’aho aba barimu bazajya bihugurira urwo rurimi.

Bamwe mu barimu bari mu ihuriro ry'abigisha Icyongereza bari mu mahugurwa
Ubwo abarimu bari mu cyiciro cya Kabiri cy'amahugurwa agamije kubongerera ubumenyi mu rurimi rw'icyongereza muri APACOPE
Umuyobozi w’Ishuri rya APACOPE Dusabeyezu Adelaide avuga ko aya mahugurwa afasha cyane abarimu
Umwarimu wigisha mu GS Rurangwe mu Karere ka Karongi witwa Umwizerwa Hoziana avuga ko imbogamizi yo kuvuga Icyongereza amasaha yose ihari
Perezida w’Ihuriro ry’abarimu bigisha ururimi rw’Icyongereza mu Rwanda, Richard Niyibigira avuga ko bihaye intego yo kujya bahugurana hagati yabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza