00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bamwe baranze, abemeye bikuburira ibiro badahembwa! Inzitane muri Guverinoma y’Ubumwe yo ku wa 19 Nyakanga 1994

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 19 Nyakanga 2021 saa 08:50
Yasuwe :
0 0

Ku itariki nk’iyi mu 1994, ni bwo Guverinoma y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yashyizweho, abenshi mu bayigize barahirira inshingano mu ruhuri rw’ibibazo igihugu cyari cyasigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nubwo urugamba rw’amasasu rwari rumaze iminsi ibiri rusa n’urucogojwe n’ifatwa rya Gisenyi, ibikomere byo ku mutima no ku mubiri ku barokotse byari bikiri bibisi.

Icyizere cyo kubaho cyari hafi ya ntacyo kuri bamwe, bareba hirya no hino bakabona ni amatongo, abagizwe incike bibaza uko ubuzima bwabo buzagenda nyuma yo kurokoka, mbese bimwe bita “morale” nta bibagaragaraho.

Kimwe n’uko bamwe mu baturage batabonaga icyizere cyo kuzongera kuba mu gihugu gitekanye, kirimo ibikorwaremezo, imiyoborere n’imibereho myiza izira guhezwa; hari n’abari abayobozi batumvaga ko bizashoboka kuko byasaga no “guhera ku busa”.

Abatabyumva banze kwinjira muri iyo Guverinoma ubwo bari bahamagawe, abandi bayijyamo bidateye kabiri bayisohokamo. Gusa hari n’abemeye bakorera muri ibyo bihe bigoye cyane badahembwa, ari na bo bikuburira ibiro.

Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye, Tito Rutaremara, mu 2020 yabwiye IGIHE ko bamwe bangaga imyanya bari bahawe ku mpamvu za politiki cyangwa izabo bwite.

Yagize ati “Hari bamwe bahamagawe barabura. Abo nibuka harimo nk’uwahoze ari Ambasaderi wa Guverinoma y’u Rwanda y’igihe cya Habyarimana witwa Pierre Claver Kanyarushoki. Bari bazi ko nubwo yari uwa MRND atigeze yinjira muri Jenoside, baramuhamagaye arabura.”

“Hari n’abandi bahamagaraga, yareba iyo Leta itangiye, wenda asanzwe yifitiye umwanya mwiza mu Muryango Mpuzamahanga agahakana ariko abo ni inyungu bwite, hakaba n’ababyanze ku nyungu za politiki nka Kanyarushoki.”

Hari amakuru ko hari n’abari aba ambasaderi b’u Rwanda muri Canada, u Burusiya n’ahandi bahamagajwe ngo bashyirwe muri Guverinoma ntibabyemera.

Abaminisitiri 14 ni bo barahiriye muri CND (Inteko Ishinga Amategeko y’ubu iri ku Kimihurura) ku wa 19 Nyakanga 1994, abandi bagenda bongerwamo. Amashyaka ya politiki yose yari ahagarariwe nk’uko amasezerano ya Arusha yabiteganyaga, uretse ayagize uruhare muri Jenoside.

Perezida wa Repubulika yari Pasteur Bizimungu (FPR); Visi Perezida ari Paul Kagame (FPR) wari na Minisitiri w’Ingabo; Minisitiri w’Intebe yari Faustin Twagiramungu (MDR), na ho Minisitiri w’Intebe wungirije yari Alexis Kanyarengwe (FPR) wari na Minisitiri w’umurimo.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga yari Ndagijimana Jean Marie (MDR), uw’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Amajyambere ya Komini ari Seth Sendashonga (FPR), uw’Ubutabera yari Alphonse Marie Nkubito (MDR), uw’Amashuri Mato n’Ayisumbuye yari Pierre-Célestin Rwigema (MDR), uw’Amashuri Makuru n’ubushakashatsi yari Dr Joseph Nsengimana (PL), naho uw’Imari yari Rugenera Marc (PSD).

Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Ubukorikori yari Prosper Higiro (PL), uw’Ubuzima ari Dr Joseph Karemera (FPR), uw’Itumanaho no Gutwara abantu n’ibintu yari Immaculée Gahima Kayumba (FPR), uw’Imibereho Myiza ari Mugabo Pie (PL), mu gihe Minisitiri wari ushinzwe Gucyura Impunzi no gusana ibyangirijwe yari Dr Jacques Bihozagara (FPR).

Minisitiri w’Umuryango no Guteza imbere Umunyarwandakazi yari Inyumba Aloysia (FPR), uw’Urubyiruko no Guteza imbere Amashyirahamwe akaba Patrick Mazimhaka (FPR), uw’Imirimo ya Leta yari Charles Ntakirutinka (PSD), uw’Ubukerarugendo n’Ibidukikije yari Nayinzira Jean-Népomuscène (PDC), naho uw’Ubuhinzi n’Ubworozi yari Dr Iyamuremye Augustin (PSD).

Minisitiri w’Igenamigambi yari Birara Jean-Berchmas ari na we rukumbi utaragiraga ishyaka abarizwamo, hakaba na Minisitiri w’Itangazamakuru wari Nkuliyingoma Jean Baptiste (MDR).

Bakoze nta mishahara, bikuburira ibiro!

Perezida Kagame yigeze kuvuga ko nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kubaka igihugu byahereye ku busa.

Ubwo yari mu kiganiro na RBA mu 2017 yagize ati “Ndabyibuka Guverinoma ya mbere twagize tugerageza gushyira ibintu hamwe muri Nyakanga 1994; ndi kugerageza kubyibuka neza gusa ndakeka kugira ngo njye mu nshingano zimwe, nshobora kuba naratiye ikoti.”

Ubukene igihugu cyari gifite bwatumye abayobozi batangiranye na Guverinoma y’Ubumwe bw’Abanyarwanda bakora badahembwa, ariko “bagira ubwitange”.

Dr Iyamuremye Augustin wari mu bari bagize iyo guverinoma, ubu ni Perezida wa Sena, yavuze ko icyo gihe abantu benshi basaga n’abari mu nzozi bagifite ihungabana, ubwoba n’agahinda; abacengezi na bo bakigaba ibitero mu gihe hari n’abandi bari bafite imbunda iwabo ku buryo utakwizera ko umutekano wagarutse neza.

Iyamuremye yabwiye IGIHE ko habaye ubwitange bw’Abanyarwanda bose mu kongera kubaka igihugu by’umwihariko abasirikare.

Ati “Muri rusange Abanyarwanda bari bishimiye ko bariho. Iyo umuntu ari muri icyo kintu cy’uko ariho, bimuha izindi ngufu. Ibyo kuvuga kunanirwa cyangwa kwitanga, abantu ntibabihaga agaciro ugereranyije n’icyo kintu cyo kuba umuntu ariho.”

“Ntabwo rero navugaga ngo uyu munsi nariye cyangwa sinariye, ngo nambaye neza cyangwa sinambaye neza; ntabwo abantu babihaga agaciro. Ahubwo iyo babonaga bitanga, bubaka, hari igihinduka, byarabashimishaga bakumva baranyuzwe. Kwishimira ko warokotse, ufite ubuzima, byapimaga kurusha ibindi wakwigomwa.”

Ubwo buzima bamaze igihe babukoreramo, bigeza ubwo bamwe batangira kwikura mu nshingano.

Abo barimo Twagiramungu Faustin weguye muri Kanama 1995 agahungira mu Bubiligi na Nkuliyingoma Jean Baptiste wamukurikiye; Seth Sendashonga wahungiye muri Kenya muri uwo mwaka; Jean Marie Ndagijimana wahungiye mu Bufaransa atwaye amafaranga yari yahawe ngo afunguze za ambasade, uwari Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda ndetse n’uwari ushinzwe Imyigishirize mu Biro bya Minisitiri w’Intebe.

Dr Iyamuremye yakomeje ati “Byari bigoye guhembwa kuko nyine igihugu nta mafaranga cyari gifite. Amabanki bari barayasahuye na BNR ayarimo barayahunganye, imisoro ntabwo yinjiraga, byari bigoye.”

Yasobanuye ko gutangira ari byo byabagoye cyane. Ati “Iyo wabaga uri Minisitiri, ku munsi wa mbere wabaga nta wundi mukozi ufite.”

Niyibizi Bonaventure ni umwe mu bageze muri Kigali igihugu kimaze kubohorwa nyuma gato y’uko hashyizweho Guverinoma y’Ubumwe. Yabanje gukora mu muryango w’Abanyamerika ushinzwe iterambere (USAID), mu 1997 yinjira muri Guverinoma ari Minisitiri w’Inganda, Ubucuruzi n’Amakoperative.

Yavuze ko nubwo igihugu cyari kiri mu bibazo byinshi byatewe na Jenoside, hari hari abantu bafite umutima wo kongera kucyubaka.

Ati “Abantu akenshi wasangaga bafite umwete wo kugira ngo igihugu gisanwe, nubwo bitari byoroshye nyuma y’amacakubiri yari yaramunze igihugu igihe kirekire, Jenoside n’ingaruka zayo n’impunzi nyinshi. Wabonaga abantu bakora atari ukureba umushahara, ahubwo bafite umwete wo gutanga umusanzu kugira ngo twongere kugira igihugu.”

Impamvu amafaranga atari urwitwazo, Niyibizi anabihera ku kuba hari n’abaminisitiri bagendaga mu modoka z’intizanyo Jenoside ikirangira, abandi ntaho gukorera bafite.

Ati “Nkiri muri USAID, twagiye mu nama kwa Minisitiri w’Ubutabera, tugezeyo tuganira tuvuga porogaramu twari dufite, inama irangiye Minisitiri aratubwira ati njye ntabwo nzi uko ndi buze gutaha mu rugo. Umuyobozi wa USAID aramubaza ati ‘ese kubera iki?’ Aramubwira ati ‘imodoka nagendagamo yari iy’umunyamahanga wakoraga muri PNUD none yaje asanga ari njye uyifite ndayimusubiza. Umuyobozi Mukuru wa USAID arambwira ati ‘Ntabwo uri buze kugenda mu modoka ngo minisitiri agende n’amaguru, muhe urufunguzo’. Ubwo imodoka ndayimuha.”

Niyibizi avuga ko iyo u Rwanda rwa nyuma ya Jenoside rutagira abayobozi bareba kure, ntaho igihugu cyari kugana. Abishingira ku mutima, ubwitange n’imyumvire byabaranze, ari byo byatumye bashobora guhangana n’inzitane z’ibibazo igihugu cyari gifite kikaba kigeze aho kigeze ubu.

Agira ati “Habayeho ibihe bikomeye, abantu bamwe mwahuraga bavuga ngo iyi Guverinoma ntizamara kabiri. Ibihugu byinshi by’amahanga bibona ko Guverinoma itazashobora kuzahura igihugu, cyane cyane ko bamwe bari bakibona u Rwanda rw’amoko kandi Guverinoma ibyo bitari biri muri politiki yayo […] Amikoro yari make, abantu baranyuze mu nzitane zikomeye, ariko hari abantu bari bafite ubwitange no kwemera ko u Rwanda rudashobora gusubira inyuma”.

Abaminisitiri bamaze igihe kinini bataratangira guhembwa, aho bahembewe na bwo bagenda bahabwa make. Kugeza mu 2003 umushahara wa Minisitiri wari 62.000 Frw.

Ku wa 17 Nyakanga 1994 ni bwo uwari Umuyobozi wa FPR-Inkotanyi, Colonel Alexis Kanyarengwe, yavuze ko hagiye kujyaho Guverinoma y’Ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ku wa 18 Nyakanga, Gen Maj Paul Kagame yavuze ko intambara irangiye, ku wa 19 hatangazwa Guverinoma. Uwo munsi hari hashize amezi 45 n’iminsi 19 urugamba rwo kubohora igihugu rutangiye.

Mu ijambo yavuze ubwo abaminisitiri barahiraga, Gen Maj Paul Kagame wari Visi Perezida akaba na Minisitiri w’Ingabo yagize ati “Ni igihe cyo guhaguruka tugakorera hamwe nk’uko twabikoze mu bihe byashize bigatuma tugera aho tugeze uyu munsi; tugashyiraho guverinoma dufitiye icyizere ko izayobora igihugu ikakigeza mu nzira y’iterambere.”

“Ndashaka gushimangira ko umusanzu watanzwe n’Ingabo za FPR Inkotanyi uziyongera, nkabasezeranya ko imbaraga za FPR n’iz’Abanyarwanda bakoreye hamwe n’izo ngabo ngo babohore igihugu. Nemera ntashidikanya ko nta cyaduhagarika kurwanirira imibereho myiza y’Abanyarwanda n’uburenganzira bwabo.”

Bake mu bari abaminisitiri b’iyo Guverinoma ni bo bakiri mu mirimo ya Leta abandi bari mu kiruhuko cy’izabukuru; hari abahunze igihugu hakaba n’abakomereje mu zindi nzego, mu gihe hari n’abitabye Imana.

Gen Maj Paul Kagame ubwo yarahiriraga inshingano zo kuba Minisitiri w’Ingabo nyuma yo kubohora igihugu
Abaturage benshi bari bateraniye ku yahoze ari CND bitabiriye umuhango w’irahira ry’abayobozi bashya nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Dr Iyamuremye Augustin wari umwe mu bari bagize Guverinoma ya mbere y'Ubumwe yagiyeho nyuma ya Jenoside, yavuze ko Abanyarwanda bari bishimiye ko bariho bigatuma bakorana ubwitange
Niyibizi Bonaventure yabaye Minisitiri w'Ubucuruzi, inganda n'amakoperative mu 1997. Icyo gihe igihugu cyari kigifite ibibazo bitandukanye byatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .