Bamporiki yavuze ku mbaraga zatumye gereza ihuriramo abakoze jenoside n’abayikorewe bazira ibindi

Yanditswe na Ndayishimye Jean Claude
Kuya 13 Mata 2018 saa 06:10
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi Mukuru w’Itorero ry’Igihugu, Bamporiki Edouard, yavuze ko ubuyobozi bw’igihugu bwakoresheje ubudasa kugira ngo Abanyarwanda bongere babane nyuma y’aho abakoloni n’ubuyobozi bubi bubaciyemo ibice byanageze kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubu butumwa bwatangiwe mu kiganiro Bamporiki yahaye abo muri Gereza ya Nyarugenge iherereye mu Murenge wa Mageragere, ubwo hasozwaga icyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ku wa 13 Mata 2018.

Iyi irimo abagororwa 7500, muri bo 20% ni abahamwe n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bamporiki yavuze ko ari ikintu gikomeye kuba abantu bakoze jenoside usanga bafungiye hamwe n’abayikorewe ntibagirane ikibazo, agashimangira ko ibyo bigaragaza ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida Kagame.

Yagize ati “Wambwira uburyo jenoside irangira gereza imwe ikakira abantu bakoze jenoside, ikakira n’abayikorewe, abantu bakabana amahoro, bakaganira ubuzima bugakomeza, atari ubudasa ikintu cyakora icyo kintu ni igiki?”

Yunzemo ati “Tuvomemo ikintu cyo gushimira umutoza w’ikirenga Imana yakoresheje, cyo gushimira Perezida wa Repubulika buri wese amukureho urubuto. Ibyo avuga, intekerezo ye, dukureho urubuto.”

Iki kiganiro cyibanze ahanini ku mateka y’u Rwanda yo mu gihe cy’ubwami, mu bukoloni ndetse na nyuma y’abwo, Bamporiki yagaragaje uburyo abakoloni bateje umwiryane mu Banyarwanda bikanageza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yanavuze ko ubuyobozi bwiza ari bwo bwaciye ivangura ryose, aho bwifuriza ineza buri muturage.

Yasabye imfungwa n’abagororwa gukomeze kurangwa n’indangagaciro z’ubudasa, ubuvandimwe n’ubupfura.

Umuyobozi wa Gereza ya Mageragere, CSP Innocent Iyaburunga, yavuze ko muri iki cyumweru cy’icyunamo, nk’ahandi hose mu gihugu, muri iyi gereza habereyemo ibiganiro.

Yakomeje avuga ko umubare munini w’abahafungiwe ari urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rutazi amateka y’igihugu, aho ngo wabaye umwanya mwiza wo kurusobanurira kuko ari rwo Rwanda rw’ejo.

Mu bagororwa 7500 bafungiye muri Gereza ya Nyarugenge, 60 % ni urubyiruko rufungiwe ibyaha bisanzwe.

Umuyobozi Mukuru w’Itorero ry’Igihugu, Bamporiki Edouard
Aba bagororwa ni bo baririmbye indirimbo zo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Bamwe mu bacungagereza bari bitabiriye ikiganiro
Imfungwa n'abagororwa bahawe ikiganiro na Bamporiki higanjemo urubyiruko rufungiye ibyaha bitari ibya Jenoide
Uyobora abagororwa muri Gereza ya Nyarugenge
Kizito Mihigo ni we wari umuhuza w'amagambo mu bikorwa byo kwibuka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza