00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bamporiki yashimye Mutesi Jolly na Umunyana Shanitah bahesheje ishema u Rwanda muri Miss East Africa

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 25 December 2021 saa 06:15
Yasuwe :

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, yashimye Umunyana Shanitah wahesheje ishema u Rwanda mu Irushanwa rya Miss East Africa yegukanye, ndetse na Mutesi Jolly uri mu bariteguye.

Mu butumwa yanditse ku mbuga nkoranyambaga, yagaragaje ko yishimiye uburyo aba bakobwa bitwaye muri iri rushanwa mpuzamahanga, ashimira Jolly Mutesi uri mu bariteguye ndetse na Umunyana Shanitah wegukanye iri Kamba ahigitse bagenzi be 16.

Ati “Mwari w’u Rwanda Umunyana Shanitah, dutewe ishema no kuba wambitswe Ikamba rya Nyampinga w’Ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba. Waserutse gitore uduhesha ishema. Nshimiye kandi Jolly Mutesi n’itsinda bakoranye mu gutegura iki gikorwa. U Rwanda ni rweme. Miss East Africa 2021.”

Ibi Bamporiki abihuriraho n’abandi bantu batandukanye barimo Ambasaderi Olivier Nduhungirehe wavuze ko kuba kw’iri rushanwa by’umwihariko ari insinzi kuri Mutesi Jolly.

Francine Uwera Havugimana wabaye umwe mu bagize akanama nkemurampaka ka Miss Rwanda 2017 na 2018, nawe yashimye aba bakobwa ku bw’umuhate bagize.

Ati “Ndagushimiye Jolly Mutesi n’imvune, icyuya wabize utegura iri rushanwa, hiyongereyeho ko ikamba ritahanye umukobwa wacu Umunyana Shanitah i Rwanda. Noheli nziza turabishimiye.”

Ibirori byo gutanga Ikamba rya Miss East Africa ku nshuro ya mbere byabereye mu nyubako yitwa Mlimani muri Tanzania.

Miss Umunyana yambitswe Ikamba mu ijoro ryo kuri uyu wa 24 Ukuboza 2021, nyuma yo gutoranywa mu bakobwa 16 bari bahagarariye ibihugu birimo u Burundi, Tanzania, Uganda, Kenya, Ibirwa bya Comores, Ethiopie, Sudani y’Epfo n’ibindi.

Miss Umunyana Shanitah yahembwe imodoka yo mu bwoko bwa Nissan Xtrail 2021 igura ibihumbi 44$, arenga miliyoni 44 Frw. Uretse iyi modoka, azajya ahabwa umushahara wa 1500$, arenga miliyoni 1,5 Frw buri kwezi.

Umunyana Shanitah w’imyaka 22 yabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2018 na Miss supranational Rwanda 2019.

Bamporiki yashimye Mutesi Jolly na Umunyana Shanitah bahesheje ishema u Rwanda muri Miss East Africa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages