Bamporiki yasabye urubyiruko kubaho ruharanira gusiga inkuru nziza imusozi

Yanditswe na Tuyishimire Raymond
Kuya 24 Mutarama 2021 saa 05:14
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, yasabye urubyiruko kwigira ku mateka y’igihugu baharanira kubaka ubuzima bwiza budasubira inyuma ahubwo buzabyara amasomo meza ku bazaza.

Ibi Bamporiki yabivuze kuri uyu wa 24 Mutarama 2021,mu kiganiro na RBA gitegura umunsi wahariwe Intwari z’igihugu wizihizwa ku wa 1 Gashyantare.

Buri mwaka tariki 1 Gashyantare, Abanyarwanda baba abari mu gihugu no hanze yacyo bizihiza umunsi w’intwari, bazirikana bagenzi babo bakoze ibikorwa by’indashyikirwa bakabikorana ubwitange batagamije inyungu bwite, ahubwo baharanira ukwishyira ukizana, ubumwe n’ubwiyunge by’Abanyarwanda bose.

Bamporiki yavuze ko u Rwanda rwanyuze mu bihe bigoye ariko byarusigiye amasomo akomeye, asaba urubyiruko kwigira kuri aya mateka.

Ati ”Ibihugu byinshi byateye imbere, byateye imbere kubera ingorane byahuye nazo. Umubabaro byabanye nawo niwo uvukamo abantu bavuga ngo ntabwo tuzongera kubabara. Inzara yishe abantu niyo yatumye bajya guhinga. Umubabaro abantu babayemo wavuyemo umunezero w’abari bahari.”

Bamporiki yavuze ko kuri ubu ari igihe cyiza ko urubyiruko rwakwigira ku mateka maze rugaharanira impinduka zisigira amasomo urubyiruko rw’ejo hazaza.

Ati ”Dufite igihugu cyiza n’udashaka kubona ko ari cyiza arahumya amaso ariko hari icyo yabonye. Mbwira urubyiriko ko turi igisekuru cyiza cyo kugaragaza aho tuvuye no kubaka ubuzima budasubira inyuma ahubwo buzabyara amasomo ku bazaza.”

Bamporiki yavuze ko intwari z’u Rwanda zari zifite indangagaciro zisangiye z’ukwemera, agashimangira ko ariko kuri ubu ukwemera kw’Abanyarwanda kwavangiwe.

Ati “Umwana w’Umunyarwanda yarabyukaga bakamubwira bati ujye uramutsa u Rwanda buri uko ugiye ku Zuba, yabona ibicu byeyuka akavuga ati ‘Waramutse Rwanda’.

“Muri we agatangira konswa u Rwanda ariko wajya kureba ubu, wareba ibyo abana b’Abanyarwanda bonswa uyu munsi ni byinshi, bitewe n’impinduramatwara zabaye, Politiki zabaye, iyobokama ryabaye rimwe na rimwe bikaza mu nzira zitadufasha.”

Yavuze ko iyo umwana w’Umunyarwanda akuze atozwa imico n’imigenzereze y’ahandi bigira ingaruka ku Rwanda.

Ati “Iyo ni ingorane cyane, iyo umwana akuze ataramutswa Igihugu ahubwo ugasanga araramutswa iby’ahandi bitewe n’uko bo bakoze amahitamo y’uburyo bakoze amacengezamatwara yo gukundisha ibihugu byabo bagiye gukoroniza.”

Bamporiki yavuze ko iyo abantu babibwemo ibitari iby’iwabo igihe kirekire bigoye kubibakuramo.

Mu ntwari u Rwanda rufite, abakiriho bazwi ni bamwe mu bana b’i Nyange banze kwitandukanya ubwo bagabwagwaho igitero n’Abacengezi mu 1997, bagasabwa kwitandukanya Abahutu n’Abatutsi. Hari abishwe icyo gihe ariko hari abarokotse bakiriho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe, Nkusi Déo yavuze ko uburere bukwiye kwitabwaho no mu mashuri ya none mu rwego rwo gukundisha abakiri bato igihugu.

Ati “Intwari dufite uyu munsi usanga icyo bahuriyeho ari uburere. Uburere bwabakundishaga igihugu, bukabakundisha u Rwanda, uburere kera babukuraga mu itorero ariryo shuri ry’ubu. Bivuze ko ubwo burere bukwiye kuba bugaragara kandi bwitabwaho cyane no mu mashuri ya none.”

Kuri ubu ibikorwa byo kwizihiza umunsi w’intwari ku nshuro ya 27, bizakorwa hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Coronavirus, hatangwa ibiganiro bitandukanye hifashishijwe itangazamakuru n’ikoranabuhanga.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard yasabye urubyiruko kubaho ubuzima buzaba urugero rwiza ku bazaza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .