Bambino Super City yafashwe n’inkongi (Yavuguruwe)

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 21 Nzeri 2016 saa 01:07
Yasuwe : XX
0

Inyubako z’ahazwi nka Bambino Super City i Kabuga mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo zibasiwe n’inkongi bikaba bitaramenyekana icyayiteye.

Amakuru agera kuri IGIHE ni uko ku manywa yo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Nzeli 2016, aribwo inkongi yibasiye ahazwi nka “Bambino Super City.

Iki kigo cy’imyidagaduro cya Bambino Super City cyatangiye mu mwaka wa 2008.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusororo, Kimenyi Burakari, yabwiye IGIHE ko iyi nkongi yatangiye kwibasira inyubako za Bambino saa yine z’amanywa ndetse ko hatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane icyayiteye.

Yagize ati “Hahiye igice cy’inyubako bakiriramo abantu na resitora n’ubwiherero n’indi nyubako yari imeze nk’ibiro uretse ko hatari hamenyekana icyateye iyo nkongi.”

Yakomeje avuga ko kimwe mu byatumye iyi nkongi yiyongera ari uko yaje gufata ibyatsi bisakajwe izi nzu.

Firigo n’imifuka y’isima ndetse n’impapuro zandikwaho ni bimwe mu byarokowe bitarafatwa n’inkongi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza