Kwamamaza

Bamaze gusura urwibutso rwa Jenoside, abitabiriye FESPAD basabye Isi kuba maso

Yanditswe kuya 4-08-2016 saa 14:30' na Ezechiel Mbananabo


Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane abanyamahanga bitabiriye Iserukiramuco Nyafurika ry’Imbyino(Fespad) basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali mbere yo kwerekeza mu gikorwa cyo kurisoreza mu Karere ka Nyanza.

Batambagijwe ibice bitandukanye bigize urwibutso basobanurirwa muri make uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe n’uburyo yashyizwe mu bikorwa, berekwa na filimi ikubiyemo amakuru atangwa na bamwe mu barokotse Jenoside bavuga uko ababo bishwe,uko bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi n’akamaro urwibutso rubafitiye.

Umuyobozi w’ibijyanye n’ubugeni muri Minisiteri y’Umuco muri Sénégal, Abdoulaye Koundoul, yavuze ko ibyo biboneye bigaragaza ubukana bukomeye bwa Jenoside yakorewe Abatutsi asaba ko jenoside itakongera kubaho ukundi ku Isi.

Yavuze ko nta macakubiri akwiye kuba mu bantu kuko bose ari bamwe ku Isi, anagaragaza ko ukuri ku byabaye mu Rwanda kwigaragaza bityo asaba guverinoma zo ku Isi kuba maso kugira ngo jenoside itazongera ukundi.

Abanyamahanga basuye urwibutso barimo abaturuka mu bihugu birimo Misiri, Kenya, Sénégal, na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi rushyinguyemo imibiri y’abasaga ibihumbi 250 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Fespad y’uyu mwaka yatangiye tariki ya 1 Kanama,irasorezwa mu Karere ka Nyanza kuri uyu wa Kane.

Irasozwa nyuma yo kunyura mu turere turimo Kayonza mu Ntara y’i Burasirazuba, Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, Rusizi mu Ntara y’u Burengerazuba no mu Mujyi wa Kigali.

Yahujwe n’umuganura w’uyu mwaka.Igikorwa cyo kuyisoza kirakurikirwa n’igitaramo ndangamuco kizwi nka“ i Nyanza Twataramye”kibimburira umunsi wo kwizihiza umunsi w’Umuganura ku rwego rw’Igihugu kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Kanama 2016.

Bakigera ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, bunamiye inzirakarengane zihashyinguye
Basabye Guverinoma z'isi kuba maso ngo ibyabaye mu Rwanda bitazongera ukundi
Umuyobozi w’ibijyanye n’ubugeni muri Minisiteri y’Umuco muri Sénégal, Abdoulaye Koundoul
Ibihugu bitandukanye byitabiriye FESPAD

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Sunday 25 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved