00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Baciwe asaga miliyoni 13 Frw ku bwo guhanika ibiciro ku bikoresho by’isuku y’abagore

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 Nzeri 2021 saa 09:58
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (Minicom) yatangaje ko abacuruzi 22 bamaze guhanishwa gucibwa amande angana na 13.020.000 Frw, kubera guhanika ibiciro by’ibikoresho by’isuku y’abari n’abategarugori, kandi byarakuriweho umusoro ku nyongeragaciro (VAT).

Mu bahanwe kandi harimo abandi bacuruza ibicuruzwa bitujuje ibilo ndetse n’ubuziranenge.

Mu mpera za 2019 ni bwo ibikoreshwo by’isuku bikoreshwa n’igitsinagore byasonewe gutanga umusoro hagamijwe kumanura ibiciro byabyo byari biri gutumbagira. Nubwo byasonewe, kugeza ubu usanga hari aho bigihanitse kandi ku buryo buteye impungenge.

Minicom mu itangazo yashyize hanze, yamenyesheje “abacuruzi bose ko gucuruza ibikoresho by’isuku by’abari n’abategarugori ku biciro birenze ibyagenwe no gucuruza ibicuruzwa bitujuje ibilo cyangwa ubuziranenge bitemewe kandi ko amategeko abihanira.”

Iyo Minisiteri kandi yaburiye abacuruzi badafite umunzani wemewe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge (RSB), ko bagomba kuwushaka kugira ngo ibicuruzwa bijye bipimwa mbere yo gutwarwa n’umuguzi.

Mu minsi ishize Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro cyakanguriye abaguzi kuba maso, bagakangukira kureba niba fagitire bahawe nta musoro baciwe no kwibuka gutanga amakuru mu gihe bahuye na byo.

Abacuruzi bazamura ibiciro by'ibikoresho by'isuku y'abagore baburiwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .