Kwamamaza

Babiri batawe muri yombi bagerageza guha ruswa abapolisi

Yanditswe kuya 19-08-2016 saa 07:18' na IGIHE


Polisi ikorera mu Karere ka Nyabihu yataye muri yombi abagabo babiri bakurikiranyweho kugerageza guha ruswa y’amafaranga 15000 abapolisi.

Nk’uko Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Theobard Kanamugire abitangaza, abo bagabo bafashwe taliki ya 18 Kanama mu gicuku, kuko bari batwaye amakara nta ruhushya rwabyo bafite.

CIP Kanamugire yagize ati “Aba bombi bari mu modoka , maze umupolisi wari kuri bariyeri abahagaritse, abasaba uruhushya rubemerera gutwara amakara, aho kurumuha bihutira kumuhereza ruswa y’amafaranga 15000.Uyu mupolisi yahise abafatana n’imodoka yabo.”

Yavuze ko utwara amakara wese agomba kuba afite uruhushya ahabwa n’akarere ayakuramo, akaba nta n’urwo bari bafite.

Itegeko rivuga ku byo kurinda no kurengera ibidukikije mu Rwanda ribuza ibyo gutema amashyamba n’ibyanya birinzwe.

Ingingo ya 416 ivuga ku gutwika, gutema cyangwa gutemesha ibiti cyangwa kwica inyamaswa, ivuga ko umuntu wese, mu buryo butubahiriza amategeko abigenga, utwika, utema cyangwa utemesha ibiti n’uwica inyamaswa mu mashyamba arinzwe, mu byanya birinzwe no muri Pariki z’Igihugu, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu kugeza kuri miliyoni ebyiri cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

CIP Kanamugire yakomeje agira ati “Aba bagabo bazahanwa kimwe. Gutema amashyamba byangiza ibidukikije, bikaba bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage n’ibidukikije, ibi tukaba tutabyihanganira. Ibi rero ni bimwe mu bibangamiye itegeko rirengera ibidukikije n’andi mategeko nk’ingingo ya 416 y’igitabo cy’amategeko ahana.”

Yahamagariye abaturage baturiye amashyamba gufata iya mbere mu kuyarengera no gutanga amakuru ku bayangiza.

Ku birebana na ruswa, CIP Kanamugire yavuze ko uhamwe na yo ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka ibiri n’irindwi n’amande ari hejuru y’inshuro icumi agaciro k’icyatanzweho ruswa nk’uko bikubiye mu ngingo za 633 na 651 mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Tuesday 27 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved