Babayeho bate nyuma yo guterwa inda bakiri abana?

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 8 Ugushyingo 2018 saa 10:45
Yasuwe :
0 0

Abakobwa batewe inda bakiri abana akenshi ntiboroherwa n’ubuzima bitewe n’akato bahabwa n’imiryango yabo, inshuti, abaturanyi n’abandi babona ko ibyababayeho ari amahano ndetse badakwiye no gusubira mu bandi.

Ibi bituma bamwe batakaza icyizere cyo kubaho neza ejo hazaza, bakabaho mu gahinda no kwigunga kugeza ubwo hari n’abatekereza kwiyahura. Hari n’abo usanga barabaye inzererezi mu gihe abandi nyuma yo guterwa inda bagiye kubana n’abo bafitanye isano kuko ababyeyi babo babirukanye.

Bamwe mu bana batewe inda baganiriye na IGIHE, bo mu bice bitandukanye by’igihugu bifuje ko amazina yabo atajya muri iyi nkuru, batanga ubuhamya bw’ubuzima bushaririye babayemo nubwo hari n’abandi baburenze bakigarurira icyizere cyo kubaho neza.

Umukobwa wo mu Karere ka Nyabihu, watewe inda afite imyaka 17 y’amavuko yigaga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza. Avuga ko nyuma yo kubyara yatotejwe cyane n’ababyeyi be kugeza ubwo yatangiye kujya ajya guhingira amafaranga kugira ngo abashe kubona isabune yo kumesa amavuta yo kwisiga ndetse n’amata y’umwana.

Ati “Maze kumenya ko ntwite iwacu bahise bambwira ngo nsange uwanteye inda kandi yari yaratorotse yaragiye i Kigali”.

Akomeza agira ati “Aho mbyariye ubuzima bwarushijeho kuba bubi kuko bambwiye ko nta sabune bazampa nta mavuta cyangwa umwenda wanjye ndetse n’uw’umwana nuko ntangira kujya njya guhingira abaturage kugirango mbone amafaranga. Nagize kwiheba gukabije nkirirwa ndira nkarara ndira.”

Hari abigaruriye icyizere

Abana batewe inda kimwe n’abandi banyarwanda, leta n’abaterankunga batandukanye babitaho, bagafashwa mu myumvire, bagafashwa kwigarurira icyizere ndetse bagaterwa n’inkunga bagasubira kwiga cyane cyane imyuga kugira ngo biteze imbere.

Uwambajimana Teddy wo mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Ndatemwa, avuga ko nyuma yo guterwa inda yiga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye, ababyeyi be bamutereranye akagobokwa na Leta.

Yagize ati “Badutumyeho turi abakobwa batandukanye babyariye iwabo ngo tujye ku murenge baradushaka. Tuhageze batubwira ko hari abafatanyabikorwa bifuza kutwishyurira ngo twige kudoda. Turangije kwiga baduhaye imashini n’ibindi bikoresho, ubu ndakora mbasha kugurira umwana wanjye icyo ashaka nanjye nkabasha kwiha icyo nshaka nta kibazo.’’

Hari n’abandi bo mu Turere twa Rulindo na Nyagatare batubwiye ko bafashijwe na Leta kwiga imyuga itandukanye nyuma yo kubyarira iwabo bakiri abangavu, ubu bakaba ari ba rwiyemezamirimo.

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (Migeprof) ivuga ko mu bushobozi iba ifite igerageza gufasha abana batewe inda batishoboye gusubira mu ishuri, kwiga imyuga iciriritse cyangwa ikabaha ubundi bufasha bw’ibikoresho by’ibanze.

Umuhire Christiane, uyobora ishami rishinzwe guteza imbere umuryango no kurengera abana muri Migeprof, avuga ko bakorana n’uturere ngo tubahe urutonde rw’abana batewe inda bityo bafashwe.

Yagize ati “Twavuganye n’uturere kugira ngo baduhe umubare w’abana babyaye kuko iyo tumaze kumenya umubare w’ababa bakenewe ubufasha, duhereye ku ngengo y’imari y’amafaranga tuba twohereje mu turere barafashwa kandi tujya dusaba n’abafatanyabikorwa bacu bakadufasha kubafasha, byose biterwa n’ubushobozi buba bwabonetse.’’

Uyu muyobozi yakomeje asaba abantu batandukanye kujya bita ku bana batewe inda kugira ngo bafashwe gukomeza ubuzima.

Bamwe mu bakobwa babyariye iwabo bavuga ko nyuma yo kubyara bahabwa akato n'ababyeyi
Muhoza Josiane wo mu karere ka Gasabo avuga ko yagize ikibazo cy'imirire mibi nyuma yo kubyara akiri muto ntanitabweho
Imanishimwe Elisa wo mu Karere ka Rulindo yabyariye iwabo yiga mu mashuri abanza afashwa na Leta kwiga guteka ubu afite restaurant

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza