00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ba rwiyemezamirimo bato 30 bagiye mu rugendoshuri muri Ghana

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 18 Ukwakira 2021 saa 02:43
Yasuwe :
0 0

Ba rwiyemezamirimo 30 b’urubyiruko baturutse mu Rwanda bageze i Accra muri Ghana mu rugendo shuri rugamije gusangira ubunararibonye na bagenzi babo bo muri iki gihugu babigiraho uko bateza imbere imishinga yabo.

Uru rubyiruko rw’Abanyarwanda rwageze ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kotoka ku wa 17 Ukwakira 2021, aho biteganyijwe ko ruzamara icyumweru muri iki gihugu ndetse runitabire ihuriro nyafurika ry’urubyiruko, YouthConnekt Africa Summit, rizabera muri Ghana ku tariki ya 20-22 Ukwakira 2021.

Mu byo bazibandaho harimo kureba amahirwe y’ubucuruzi ari muri Ghana, kugirana ibiganiro n’urubyiruko rufite ibigo by’ubucuruzi bito n’ibiciriritse (SMEs) rukora imishinga isa n’iyabo ndetse no kurebera hamwe uko bageza ibicuruzwa byayo ku isoko mpuzamahanga.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Ghana, Dr. Aissa Kirabo Kacyira, yavuze ko uru rugendoshuri ari ingirakamaro ku kuzahura imishinga y’ubucuruzi yahungabanyijwe na Covid-19.

Ati “Icyorezo cya Coronavirus cyashegeshe bikomeye ubucuruzi, gusa muri iki gihe twatangiye urugendo rwo kukivamo. Turishimira ko turi bamwe mu batangiye gahunda zo gushyigikira imishinga y’ubucuruzi cyane iyi mito no kuyitera ingabo mu bitugu mu byiza imaze kugeraho cyo kimwe no kuyagurira amarembo kugira ngo izungukire ku isoko rusange rya Afurika, AfCFTA.”

Uru rugendoshuri rwateguwe ku bufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Ambasade y’u Rwanda muri Ghana, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere (UNDP) n’Ikigo Mpuzamahanga cya Koreya y’Epfo gishinzwe ubutwererane mpuzamahanga (KOICA).

Imishinga y’uru rubyiruko iri mu byiciro bine birimo ubuhinzi n’ubworozi no kongerera agaciro ibibukomokaho, ikoranabuhanga no guhanga udushya ubukerarugendo n’ubuhanzi bushingiye ku muco ndetse no kubungabunga ibidukikije.

Uru rugendoshuri rwa ba rwiyemezamirimo b’urubyriruko rubaye ku nshuro ya kabiri kuko hari urundi rwaherukaga mu 2019 rwabaye ku nshuro ya mbere, aho rwagiyemo urubyiruko 50 muri Kenya.

Bageze ku Kibuga cy'Indege kuwa 17 Ukwakira 2021 abo bitabiriye inama ya Transform Africa
Muri Ghana, uru rubyiruko ruzahigira byinshi bijyanye no kuzahura ubukungu bwibasiwe na Covid-19 muri ibi bihe
Aba ba rwiyemezamirimo bazamara icyumweru i Accra muri Ghana aho bazasangizwa ubunararibonye na bagenzi babo baturutse mu mpande zitandukanye z'uyu mugabane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .