Kwamamaza

Ba rugabishabirenge n’abatanga amaturo mu mutungo w’umuryango bakomwe mu nkokora

Yanditswe kuya 3-08-2016 saa 16:54' na Philbert Hagengimana


Nyuma y’imyaka yari ishize ntacyo itegeko rivuga ku batanga impano mu mutungo w’umuryango batabigiyeho inama n’abo bashakanye, hasohotse Irishya rigenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura, rikaba rikumira abo ba rugabishabirenge.

Hagendewe ku muco, umugabo yajyaga yizihirwa akagabira uwo ashatse, amuha inka cyangwa undi mutungo, rimwe na rimwe hakaba n’ababikora babitewe no gusabikwa n’umusa.

Hambere mu Rwanda, mu nkundura y’amadini y’inzaduka, hagiye havugwa abagore bagabiye imodoka n’indi mitungo ba Pasiteri na Bishop mu nsengero, bigakorwa babyita ko ari ugutangaho ituro. Hari n’ababyitaga ko ari ugufasha Pasiteri gukora umurimo w’Imana.

Nta cyaha ndetse nta n’ikosa uwahabwaga impano muri ubwo buryo yabaga akoze, hagendewe ku gika cya mbere n’icya kabiri cy’ingingo ya 28 y’Itegeko N° 22/99 ryo ku wa 12/11/1999 ryuzuza igitabo cya mbere cy’urwunge rw’amategeko mbonezamubano kandi rishyiraho igice cya gatanu cyerekeye imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura.

Igika cya mbere cy’iyo ngingo cyagiraga kiti “Impano itangira kugira agaciro ku munsi yemewe n’uyihawe”, n’aho Igika cya kabiri kikagira kiti “Kwemera impano bishobora gukorwa mu nyandiko cyangwa mu mvugo.”

Imwe mu mitungo yatanzwe muri ubwo buryo yagiye igaruzwa, cyane ko uretse ibiteganywa n’andi mategeko, ingingo ya 32 y’iryo tegeko N° 22/99 ryo ku wa 12/11/1999, yavugaga ko “Impano itubahirije amategeko ndemyagihugu n’imigenzo myiza nta gaciro igira. Impano y’iby’undi muntu nta gaciro igira”.

Itegeko Nº27/2016 ryo ku wa 08/07/2016 rigenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura, ryasohotse mu Igazeti ya Leta kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Kanama 2016, ririmo ingingo nshya, zirimo iya 47 yima uburenganzira uwo ari we wese mu bashakanye utanga impano atabyemeranyijeho n’uwo bashakanye.

Iyo ngingo igira iti “Mu gihe cy’ivangamutungo rusange cyangwa ivangamutungo w’umuhahano, impano yose y’ikintu kivuye mu mutungo w’umuryago itanzwe n’umwe mu bashyingiranywe igomba kubanza kwemezwa n’uwo bashyingiranywe. Ni nako bigenda mu gihe cyo kwemera impano.”

Iryo tegeko rishya rigiye gukuraho urujijo…

Iri tegeko rishya kandi rije gukuraho urundi rujijo rwari mu ryari risanzwe rigenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura, aho urupfu rutari mu mpamvu zisesa imicungire y’umutungo w’abashakanye.

Ibyo ngo byatezaga ibibazo mu gihe cyo kuzungura, ugasanga abantu baritiranya uburenganzira bwo kuzungura n’ubw’uwapfakaye akomora ku buryo bw’imicungire y’umutungo yari yarahisemo.

Ikindi ngo ntiryateganyaga kuzungurana kw’abashakanye ndetse ngo n’urutonde rw’abazungura rwari ruteganyijwe rwakurikizwaga gusa mu gihe cy’ivanguramutungo rusange ntiruteganywe ku bundi buryo bwo gucunga umutungo w’abashakanye.

Indi mpamvu ngo ni uko itegeko risanzwe ritari rihuje n’ivugururwa ry’inzego z’imitegekere kimwe n’iz’ubucamanza.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Monday 26 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved